Ni igitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 17 Ukuboza 2023, gifasha Abanyarwanda bacyitabiriye n’Abakirisitu Gatolika kwishimira ivuka rya Yezu [Noheli] ndetse n’Umwaka Mushya Muhire wa 2024.
Nk’uko bisanzwe, ibitaramo bya Christmas Carols, biba bigizwe n’urwunge rw’umuziki uyunguruye, umwe abantu baririmba badasimbuka cyane, ugakora ku mbamutima zabo, bakanezerwa cyane.
Ni igitaramo muri rusange cyagenze neza ndetse benshi bakomeje kwirahira imitegurire n’imigendekere yacyo. Cyateguwe ku bufatanye bwa Chorale de Kigali na Sosiyete ya Decent Entertainment iyoborwa na Muyoboke Alexis.
Muri iyi nkuru tugiye kugaruka by’umwihariko ku bintu bitanu by’ingenzi byaranze iki gitaramo.
Ubwitabire bwari hejuru
BK Arena yari igiye kuba nto! Iyi nyubako ijyamo abantu ibihumbi 10 bicaye neza, yari yuzuye ndetse no hejuru abantu bari benshi mu buryo bugaragarira amaso.
Bisa n’ibimaze kuba umwihariko wa Chorale de Kigali kubera ko ibitaramo byayo akenshi byitabirwa n’abantu benshi cyane.
Perezida wa Chorale de Kigali, Hodari Jean Claude, yavuze ko bishimiye kuba uko bari bateguye iki gitaramo ari na ko cyagenze. Ati ‘‘Uko twabiteguye ndabona bihura n’uko twabishakaga.’’
Yaboneyeho umwanya wo kwisegura ku bari bategereje kureba iki gitaramo kuri YouTube, yavuze ko bitakunze ku bw’ikoranabuhanga ryabatengushye.
Ati “Ku bantu bari bategereje kubona iki gitaramo biciye mu ikoranabuhanga, ntabwo turagira ikoranabuhanga ku buryo buhagije […] byanze , ikoranabuhanga riragenda rikanga tutabishakaga.”
Hodari kandi yagarutse ku mateka ya Chorale de Kigali, ikorera muri Paruwasi St Michael. Yashimiye abitabiriye iki gitaramo avuga ko ubwo batangiraga abantu bari bake ariko bagenda biyongera.
Ati ‘‘Mwaduhaye ikizamini, mu myaka yashize twajyaga muri ‘salle’ ikaba nto, uyu munsi none twaje hano muri BK Arena, icyo kizamini nacyo ndabona mwagitsinze, mugiye kuduha ikindi kizamini. Aha naho hagiye kuba hato.’’

Isaha ni Isaha!
Biragoye kubona abahanzi cyangwa abakora ibitaramo mu Rwanda bagira gahunda bagenderaho yanditse, igaragaza isaha ibirori biratangirira, indirimbo baririmba, amasaha zimara ndetse n’igihe igitaramo kirangirira.
Uyu ushobora kuba ari umwihariko wa Chorale de Kigali kuko ibitaramo byayo byose, haba hari gahunda igomba kugenderwaho kandi yubahirizwa uko bikwiye.
Nk’uko bisanzwe, ibitaramo bya Chorale de Kigali bikunze kurangwa n’ubwitabire bwo hejuru ndetse bikagira akarusho ko kuba byubahiriza igihe mu bijyanye n’imigendekere yabyo.
Bitandukanye n’uko bisanzwe bimenyerewe ko ibitaramo bitinda gutangira, Chorale de Kigali yongeye kugaragaza umwihariko wo gutangirira igihe cyateganyijwe.
Saa 18:15, abaririmbyi ba Chorale de Kigali bari bamaze kugera ku rubyiniro, aho bakiriwe na Olivier Maurice Mutuyimana wayoboye iki gitaramo.
Kuva kuri iyo saha, iyi korali yatanze ibyishimo ku bakiristu ibihumbi bitabiriye iki gitaramo, binyuze mu ndirimbo zimaze igihe mu mitima ya benshi.
Nibura saa 10:45, abantu bose bari bamaze gusohoka muri BK Arena, barimo kugenda baganira, basezeranaho cyane ko igitaramo cyo cyari cyarangiye.

Abana bato bakoze amateka
Mu bintu byakoze ku mutima abitabiriye Christmas Carols Live Concerts 2023, abana batojwe na Chorale de Kigali bari mu kigero cy’imyaka 10 na 13, bagaragaje ubuhanga budasanzwe mu ndirimbo zitandukanye baririmbye.
Ibitaramo by’Ibihozo bya Noheli, akenshi biba byahujwe no kwizihiza Noheli ari na yo mpamvu abana bahabwa umwihariko.
Muri iki gitaramo cyari cyahuruje imbaga, abana b’abaririmbyi batojwe n’iyi korari batunguranye bataramira ibihumbi byakoraniye muri BK Arena.
Aba bana baririmbye indirimbo zirimo izo kwinjiza abantu mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, izisingiza Imana n’izindi zigaruka ku kwiga umuziki. Bashimwe binyuze mu majwi meza y'urwungikane ndetse n'umuziki utomoye.
Ubuyobozi bw’iyi korari bwatangaje ko mu rwego rwo kurinda ibigwi iyi korali imaze kubaka, batoje abakiri bato kuririmba kuko bifuza ko bazabasimbura mu myaka iri mbere.
Ni ibintu bishimangira ko no mu myaka ijana iri imbere, iyi korali izaba ikiriho kubera aba bana batangiye gutozwa umuziki bakiri bato, bityo bakaba bitezweho kuzakomereza aho ababyeyi babo bazaba bagejeje.

Abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu bitabiriye iki gitaramo
Chorale de Kigali ikorera umurimo w’ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo muri Cathédrale ya Arkidiyosezi ya Kigali [Paruwasi yitiiriwe Mutagatifu Mikayire , St Michael].
Umushumba wa Arkidiyosezi ya Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, ni umwe mu bakunze kwitabira ibitaramo bya Chorale de Kigali ndetse by’umwihariko aba ari kumwe n’abayobozi mu nzego nkuru za leta.
Uretse ibihumbi by’abakiristu bitabiriye iki gitaramo, abayobozi mu nzego nkuru za Leta nka Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude ari mu bageze muri BK Arena mbere y’uko igitaramo gitangira.
Mu bayobozi bandi bacyitabiriye harimo Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo; Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana; Minisitiri w’Uburezi, Dr Gaspard Twagirayezu na Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj Gen (Rtd) Albert Murasira.
Hari kandi Visi Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Dr Nsanzabaganwa Monique; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Marie Solange Kayisire n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Irere Claudette n’abandi.
Kubona abayobozi bangana gutya bitabiriye igitaramo cya Chorale de Kigali, nta gitangaza kirimo kuko uyu ari umuco umenyerewe cyane mu bitaramo byayo.

Chorale de Kigali yakomeje umwimerere wayo
Chorale de Kigali isanzwe ifite indirimbo zikundwa na benshi by’umwihariko abakirisitu Gatolika cyane ko indirimbo zayo nyinshi zifashishwa mu misa muri kiliziya zo hirya no hino mu gihugu. Yaririmbye mu majwi meza ndetse n'umuziki uyunguruye watumye abari mu gitaramo cyayo bataha banyuzwe.
Muri iki gitaramo yaririmbye indirimbo zayo zisanzwe zakunzwe zirimo 'Duhora Twizeye', 'Usa n'izuba', 'Ibisiza n'imisozi’ n’izindi.
Nk’uko bimenyerewe iyi korali isanganywe umwimerere wo kunyuzamo indirimbo ziba zasabwe n’abakunzi bayo, kuri iyi nshuro baririmbye indirimbo zakunzwe cyane.
Izi ndirimbo zirimo 'Ave Maria', 'I Cieli', ‘Chiquitita’, 'Hakuna Mungu' ya Modest Morgan, 'Everything (Amen) ya Timi Dakolo, '10000 reasons (Bless the Lord' ya Matt Redman na Jonas Myrin, 'Que ma Bouche Chante ta Louange' ya De Boeuf n’indirimbo ifatwa nk'ikirango cy’Irushanwa rya UEFA Champions League.
Inkuru bifitanye isano: Chorale de Kigali yatanze Noheli ishyitse, yizihiza imyaka 10 ya ‘Christmas Carols (Amafoto)





















![Umuhanzi akaba n'Umukinnyi wa Filime, Nick Dimpoz yari kumwe n'umugore we Kagemere Sangwa Aline [Sangwa Aline]](https://igihe.com/IMG/jpg/ec1a3455-2.jpg)





![Umunyarwenya ubifatanya no gukina Filime, Benimana Ramadhan [Bamenya], ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo](https://igihe.com/IMG/jpg/ec1a3595-2.jpg)




































Amafoto: Kwizera Remy Moses
Video: Itangamahoro Zacharie





Loading comments...
Tanga igitekerezo