{Kwizihirwa, ibitwenge no kwifuza ko ibirori bitarangira ni byo byaranze igitaramo “Chrismas Carols Concert” cya korali ya Kigali, cyabereye muri Hoteli Serena ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 22 Ukuboza.}

Chorale de Kigali yagaragaje ubuhanga n’intambwe nini imaze gutera mu miririmbire ugereranyje n’uburyo yaririmbaga mu myaka ya 1966 ikivuka, kuko yaririmbye mu buryo bw’amajwi agoroye nk’ay’amakorali yateye imbere mu muziki bita “Classique.”

Kubera kuryoherwa byatumye abari buzuye icyumba cyabereyemo igitaramo bifuza ko igitaramo kitarangira. Haririmbwe indirimbo zamenyekanye mu bihugu by’amahanga nka Puer natus in Bethlehem, Mary’s boy child, Araje umucunguzi, Ab’ijuru baririmba n’izindi.

Umuyobizi w’umujyi wa Kigali wari umushyitsi mukuru, Fidele Ndayisaba yagize ati “Ni ibyishimo kubona Chorale de Kigali itwereka ibyishimo nk’ibi kandi uburyo abantu bitabiriye biduhaye umukoro wo kuvugana n’abashoramari kugira ngo hubakwe ibyumba byisanzuye byo gukoreramo ibitaramo.”

Nyamara umuyobozi wa Chorale de Kigali Dr Ngenzi Dominic Savio we yagaragaje ko ibyo babonye bidahagije, yagize ati: “Turishimye cyane, ariko turumva ibi bidahagije kuko twifuza gutegura ibirenzeho, turifuza kugera ku rundi rwego rurenze ibyo mwabonye kandi tuzabigeraho.”

Khizz umwe mu bahanzi b’umuziki w’ubu, aganira na IGIHE, we yagize ati: “Nanjye naje muri iki gitaramo, kandi si ubwa mbere! mba nje kugira ibyo mpigire umuziki, kuri iyi nshuro nabonye ko nanjye ngomba gutegura neza ibitaramo byanjye nkabiha umwanya uhagije kandi nahigiye n’uburyo ngomba kugorora ijwi ryanjye kugira ngo mbashe kuririmba neza n’ibindi.”

Aganira na IGIHE, Umuyobozi wa Korali ya Kigali yatangaje ko impamvu igitaramo cyabo cyitabiriwe kurusha ibindi bakoze, byatewe n’uko abitabiriye ubushize banyuzwe n’uburyo bataramiwe kandi barishimye bituma baba intumwa nziza ku bandi bitabiriye iki gitaramo, kandi ngo n’itangazamakuru ryabigizemo uruhere.

Bamwe mu bahogoza muri Chorale de Kigali nabo bari mu byishimo
Umuhanzi Khizz nawe yitabiriye igitaramo cya Chorale de Kigali
Dirigeant wa Chorale de Kigali, yashimiwe uburyo ayobora abaririmbyi mu guhuza amajwi abyara injyana ikundwa na benshi
Fidele Ndayisaba, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali
Depite Bamporiki n'umugore we nabo bitabiriye igitaramo
Abitabiriye igitaramo bari benshi kugeza n'aho bamwe bahagaze
Abapadiri batandukanye nabo bitabiriye igitaramo
Umuyobozi wa Chorale de Kigali, Dr Ngenzi Dominic Savio avuga ko bashaka gukora ibirenze
Abari bitabiriye igitaramo bitegerezaga bakanatega amatwi batuje, nyuma bagatanga amashyi