Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE cyagarutse ku ngingo zirebana n’imyiteguro y’igiterane cya Rwanda Shima Imana kigiye kongera kuba nyuma y’imyaka itari mike.
Amb Dr Murigande uri mu kiruhuko cy’izabukuru yakoze imirimo itandukanye irimo nko kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa FPR Inkotanyi, guhagararira u Rwanda mu bindi bihugu no kuyobora za Minisiteri zitandukanye.
Ni we watorewe kuba Umuhuzabikorwa w’Igiterane cya Rwanda Shima Imana giteganyijwe ku wa 29 Nzeri 2024 muri Stade Amahoro.
Hari byinshi byo gushimira Imana nyuma y’imyaka 30
Murigande yemeza ko Abanyarwanda mu matorero yose bakwiye gushimira Imana ko yabanye nabo mu myaka 30 nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Uyu ni umwaka tumazemo imyaka 30 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, imyaka 30 nyuma yo kwibohora, habayemo amatora ya kane ya Perezida wa Repubulika n’amatora ya gatanu y’Abadepite nyuma ya Jenoside.”
Yashimangiye ko ari umwaka kandi Abanyarwanda bakwiye gusubiza amaso inyuma ku rugendo rw’imyaka 30 no kuba rwarongeye kugira amahoro.
Ati “Kuba twarashoboye kuzana amahoro n’umutekano nabyo ni ibintu byo gushima Imana kuko hari ibihugu byinshi byagiye mu kaga nk’ako twagiyemo ariko kuri ubu bikaba bikikarimo.”
Mu ngeri zitandukanye u Rwanda rwariyubatse kuko nko mu 1994 na mbere ya ho rwari rufite umubare munini w’impunzi z’Abanyarwanda zari ishyanga ariko kuri ubu utarinangiye yaratashye afatanya n’abandi kubaka igihugu.
Yagaragaje ko u Rwanda rwabaye igihugu giteye ishema buri munyarwanda wese ku ruhando mpuzamahanga.
Murigande yasobanuye ko Abanyarwanda bakwiye gushima Imana yabashoboje kubaka amashuri, ibitaro, imihanda, amavuriro, kugeza umuriro ku Banyarwanda, amazi meza, kwihaza mu biribwa n’ibindi byose byakuye umunyarwanda mu bwigunge.
Iki gitaramo cyatumiwemo abahanzi batandukane bo mu Rwanda barimo Israel Mbonyi, Aimé Uwimana, James na Daniel, René Patrick, Christian Irimbere, Prosper Nkomezi, Gaby Kamanzi, Ben wa Chance, Bosco nshuti, Yvan Ngenzi, Chriso Ndasingwa n’abandi banyuranye.
Icyizere cyo kubaka u Rwanda tubona uyu munsi cyari ntacyo
Murigande yagaragaje ko uwarebaga u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi nta cyizere yashoboraga kugira ko rwakiyubaka nk’uko bimeze uyu munsi.
Ati “U Rwanda rwari mu bibazo bikomeye cyane ntabwo byari byoroshye gutekereza ko ruzaba ruhagaze gutya, rufite icyubahiro nk’icyo rufite uyu munsi.”
Yavuze ko nk’umuntu wabaye muri FPR-Inkotanyi hari intumbero yo guhindura u Rwanda mu gihe gahunda politiki ya yo yari gushyirwa mu bikorwa uko yari yateguwe.
Ati “Icyo navuga nk’umuntu wabaye muri FPR, twizeraga ko turamutse dushyize mu bikorwa gahunda y’umuryango wacu tukabikora tutareba hirya no hino tukitanga bihagije igihugu cy’u Rwanda twizeraga ko cyari guhinduka. Icyo ni cyo twubakiyeho gituma tubigeraho.”
Igiterane cya “Rwanda Ishima Imana” cyatangiye mu 2012 kigamije guha umwanya Abanyarwanda bagashima Imana ku byo yabakoreye. Kizaba tariki 29 Nzeri 2024.








Loading comments...
Tanga igitekerezo