Byatangarijwe mu Karere ka Karongi, mu nama yahuje ubuyobozi bw’iyi Pariki, abahagarariye inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, ku wa 11 Kamena 2026.
Umuyobozi w’Ikigo Nyungwe Management Company (NMC) gishinzwe kubungabunga Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, Protais Niyigaba, yavuze ko inyuma y'ubushimusi bw'inyamaswa, inkongi ziza ku mwanya wa kabiri mu kwangiza cyane urusobe rw'ibinyabuzima kuko bifata imyaka irenga 100 kugira ngo ahangijwe n'inkongi y'umuriro hasubirane.
Ibi biterwa n’uko ahibasiwe n’inkongi hahita hamera ibyatsi bizwi nk’ibishihe, ibimera byahahoze bikazimira.
Kugira ngo aho hantu hasubirane umwimerere waho bisaba ko ibyo bimera bidasanzwe bitemwa hagaterwa ibiti n’ibimera bya gakondo.
Ibi ni byo bigiye gukorwa ku buso burenga hegitari 4500 zangijwe n’inkongi zibasiye Pariki ya Nyungwe mu myaka itandukanye.
Niyigaba avuga ko mu kureba ingaruka inkongi umuntu akwiye no kureba ku giciro bitwara kugira ngo ahangijwe n'inkongi hasubiranwe.
Umushinga wo gusubiranya ahangijwe n’inkongi muri Nyungwe watewe inkunga na Green Climate Fund, uhagarariwe n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Amashyamba RFA. Ku gice cya Nyungwe, NMC ni yo izawushyira mu bikorwa.
Ati "Uyu mushinga uzasana hegitari 4500 mu myaka itanu zizagendaho miliyoni 6,706$ ni hafi miliyari 10Frw. Tuzafatanya n'uturere dukora kuri Nyungwe kugira ngo 80% by’aya mafaranga azajye mu baturage batwo kuko ni ibikorwa bikoreshwa amaboko. Icyo dusaba abaturage ni ukwirinda gutwika Pariki kuko aya mafaranga agiye gukoreshwa mu gusana yakabaye akoreshwa ibindi bikorwa by’iterambere".
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Karongi ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Ntakirutimana Julienne yavuze ko uyu mushinga uzafasha mu guhanga imirimo asaba abaturage kwitabira gusabamo akazi, no kwizigamira mu bimina kugira ngo aya mafaranga bazajya bahembwa azabagirire umumaro.
Abazahabwa akazi muri iyi mirimo NMC izabubakira amahema yo kubamo rwagati muri Pariki ya Nyungwe, ijye ibashyira amafunguro n’ibyo kunywa, batahe rimwe mu byumweru bibiri. Ni umushinga byitezwe ko uzaha akazi abakozi 1500. Ku munsi umukozi azajya ahembwa 3000Frw.
Pariki ya Nyungwe ifite ubuso bwa kilometero kare 1.020. Ifite umwihariko w’ishyamba ry’ibiti bikuze ribumbatiye amasoko y’amazi y’urubogobogo.
Inyamaswa ziboneka muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe zirimo amoko 13 y’ibisabantu, amoko 85 y’inyamabere, amoko 300 y’inyoni, amoko 40 y’ibikururanda n’amoko 38 y’ibikeri.
Pariki y’Igihugu ya Nyungwe iherereye mu majyepfo y’u Burengerazuba bw’u Rwanda, ikanakora ku mirenge 23 yo mu turere twa Karongi, Nyamasheke na Rusizi two mu Ntara y’Iburengerazuba, na Nyaruguru na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo.










Loading comments...
Tanga igitekerezo