Nyaruguru: Arenga miliyari 4,8Frw agiye kwifashishwa mu gusazura amashyamba no kubungabunga imigezi
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bwatangaje ko bwamaze kwemererwa gushyira mu bikorwa umushinga wa miliyari zirenga 4,8 z’amafaranga y’u Rwanda wo kubungabunga ibidukikije ku nkombe z'umugezi w’Akanyaru n’Agatobwe. Mu byo uzitaho harimo no kuvugurura amashyamba.