Ibi bibaye nyuma y’uko yirukanwe mu irushanwa ry’ubwiza rya Afurika y’Epfo kubera iperereza ryakozwe, bikagaragara ko nyina hari ibyangombwa yibye ubwo yashakaga kuba umuturage wa Afurika y’Epfo.
Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka, Tommy Makhode, yatangarije Inteko Ishinga Amategeko ko Chidimma Adetshina na nyina bagomba kwamburwa ibyangombwa byabo kuko batigeze batanga ibisobanuro ku bwenegihugu bwabo mbere y’itariki ntarengwa bari bahawe.
Ubu ikirego cyabo cyashyikirijwe inzego z’umutekano zishinzwe iperereza ku byaha bikomeye, ndetse hategerejwe icyemezo cy’urukiko kugira ngo harebwe icyo rukora kuri iki kibazo.
Se wa Chidimma afite inkomoko muri Nigeria na ho nyina afite inkomoko muri Mozambique. Chidimma ashimangira ko ari umunya-Afurika y’Epfo kuko ariho yavukiye.
Mu kiganiro yagiranye na BBC yagize ati “Navukiye muri Soweto muri Afurika y’Epfo, ndacyiyumvamo ko ari igihugu cyanjye kandi numva ko ndi n’Umunya-Nigeria.”
Chidimma nyuma yo kwirukanwa mu irushanwa ry’ubwiza rya Afurika y’Epfo, yahise ahamagarwa muri Miss Nigeria Universe aho yanaryegukanye.
Yiteguye kuzajya muri Miss Universe izabera muri Mexique Ku wa 16 Ugushyingo 2024.






Loading comments...
Tanga igitekerezo