Iki gitaramo uyu Munyamerika yaririmbyemo cyiswe “Move Afrika: A Global Citizen Experience”, cyabereye muri BK Arena mu ijoro ryo ku wa 6 Ukuboza, ryambukiranyije rigera ku wa 7 Ukuboza 2023.

Cyateguwe na Global Citizen ku bufatanye n’Ikigo PGLang cyashinzwe na Kendrick Lamar, afatanyije na Dave Free. Ni ku bufatanye kandi n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB.

Wari umunsi wihariye ku bakunzi ba Hip hop mu Rwanda. Ni bwo bwa mbere mu mateka haririmbiye umuraperi ukaze ku rwego rwa Kendrick Lamar. Mu isaha n’iminota 23, uyu muraperi yaririmbye indirimbo nyinshi zirimo “A. D. H. D”, “Bitch, Don't Kill My Vibe”, "M.A.A.D City", “Swimming Pools (Drank)”, “Humble”, “Loyalty”, “DNA”, “Rich Spirit”, “King Kunta”, “I”, “Money Trees”, “Love” na “Savior” yasorejeho. Buri ndirimbo yafatanyije n’ibihumbi by’abakunzi ba muzika kuyiririmba ndetse yabasigiye ibyishimo by’ikirenga.

Abandi bahanzi baririmbye muri iki gitaramo barimo Zuchu wo muri Tanzania, Bruce Melodie, Ariel Wayz mu gihe umuziki wavanzwe na DJ Toxxyk. Umubyinnyi Mpuzamahanga Sherrie Silver na we ari mu basusurukije abitabiriye iki gitaramo cyasize benshi batashye banyuzwe n'umuziki w'umwimerere bagaburiwe.

UKO IGITARAMO CYAGENZE UMUNOTA KU WUNDI:

VIDEO: Reba uko Kendrick Lamar yitwaye ku rubyiniro mu gitaramo yaririmbyemo muri BK Arena

Bruce Melodie yitwaye neza ku rubyiniro rwa BK Arena

Ariel Wayz yiyambaje abaraperi Bruce The 1st na Kivumbi King

Kendrick Lamar yasezeye abakunzi be nyuma y’iminota 84

00:23: Kendrick Lamar yaririmbye indirimbo ye ya nyuma “Savior” yakoranye na Baby Keem na Sam Dew mu 2022. Iyi ndirimbo ni yo yasorejeho nyuma y'isaha n’iminota 24 yamaze ku rubyiniro. Uyu muraperi yagiye agifitiwe urukundo ndetse abafana bagifite ubushake bwo gutaramana na we.

Mwakoze kubana natwe, tuzasubire ubutaha.

AMAFOTO: Kendrick Lamar yerekanye ko ari igihangange muri Hip hop

Kendrick Lamar yashimye urugwiro yeretswe mu Rwanda

Umuraperi Kendrick Lamar yavuze ko mu gihe cyose umuntu yakurikiye ibyo yiyemeje, nta cyamubuza kugera ku ntsinzi. Yahaye abahanzi inama zo gukomeza gukurikirana ikibarimo.

Yagaragaje ko yanyuzwe n'ibihe byiza yagiriye mu Rwanda, igihugu cyo muri Afurika yari agezemo bwa mbere.

00:14: Kendrick Lamar yaririmbye indirimbo ye "Alright" yagiye hanze mu myaka umunani ishize.

00:07: Abakunzi b’umuziki wa Kendrick Lamar ntibaruha. Bamaze isaha n’iminota 10 baririmba ndetse babyinana na we. Yageze ku ndirimbo “Love” yakoranye na Zacari mu myaka itanu ishize, irishimirwa cyane.

Kendrick Lamar yatwambukije umunsi

00:02: Kendrick Lamar yatwinjije ku wundi munsi akiri kuririmba. Umunsi mushya wageze ari kuririmba "Money Trees" yakoranye na Jay Rock mu myaka 11 ishize. Kimwe n'izabanje, yafatanyije n'abakunzi be kuyiririmba yose.

23:51: Kendrick Lamar yaririmbye indirimbo ye King Kunta arishimirwa cyane. Akiyisoza, uyu muraperi uvuga make cyane ku rubyiniro ahubwo akaririmba cyane, yashimiye Global Citizen yagize uruhare mu itegurwa ry’iki gitaramo cyiza. Yahise yanzika aririmba indirimbo ye yitwa "I".

Ababyinnyi ba Kendrick Lamar babyinnye amaraba

23:47: Kendrick Lamar wishimiwe cyane yageze aho aririmba ndetse ababyinnyi bamuherekeje biyerekana babyina amaraba, ya mbyino ya Kinyarwanda imenyerwe yo gutega amaboko nk’inyambo.

23:43: Kendrick Lamar yahinduye ababyinnyi yakoreshaga mbere. Ubu yaserukanye n’abayobowe na Sherrie Silver.

23:40: Kendrick Lamar yageze ku ndirimbo "Humble" yasohotse mu myaka ishize ishize abafana bamurusha ijwi. Iyi ndirimbo iri mu zatumbagije igikundiro n’ubwamamare bwe.

Umuteguro wa Kendrick Lamar urahambaye

Kendrick Lamar ari kurapa areba imirongo y'indirimbo ku mpapuro zirambitse hasi. Indirimbo za mbere yazirangizaga abashinzwe umutekano we bagahita bakuraho urupapuro bakarujyana akegera aharambitse urundi ruriho iyo akurikizaho.

Ku ndirimbo yahereyeho byashoboka ko ari yo mpamvu atirukaga cyane ku rubyiniro kuko buri ndirimbo yose yayiririmbaga asoma amagambo yayo.

Uyu muraperi yambaye ingofero ihisha mu maso ku buryo byakugora kubona niba ari gusoma koko izo mpapuro zirambitse hasi.

23:27: Kendrick Lamar yageze ku ndirimbo "Loyalty" yakoranye na Rihanna mu myaka itandatu ishize ajyana ijambo ku rindi n'abafana be, bafatanya kuyiririmba. Iyi ndirimbo iri mu zazamuye igikundiro cye dore ko ari iya kane mu zacurujwe, zikanarebwa cyane.

Amafoto ya Kendrick Lamar ku rubyiniro

Kendrick Lamar yakoreye amateka i Kigali mu gitaramo cye cya mbere yahakoreye agashimisha abakunzi ba muzika by'umwihariko abihebeye Hip hop

Igitaramo cya Kendrick Lamar, igisobanuro cy'uko u Rwanda rukwiye ibyiza

23:20: Kuva ku ndirimbo yinjiriyeho, Kendrick Lamar ni indi gihamya ko ibyiza bikwiye kugana mu Rwanda kuko rubikwiye.

Yaririmbye afatanya n'ibihumbi by'abari muri BK Arena ndetse wumvaga bajyana ijambo ku rindi. Abo yataramiye bizihiwe no kubona abaririmbira ndetse nta washidikanya ko yabasigiye urwibutso bazahorana mu buzima bwabo.

Yaririmbye indirimbo ze zakunzwe cyane zirimo "A.D.H.D" yasohotse mu 2011, "Behind betrayal" yahuriyemo na Eminem, Swimming Pools (Drank) imaze imyaka 10 igiye hanze na "Bitch, Don't Kill My Vibe".

Kendrick Lamar yahesheje agaciro agace akomokamo

Kendrick Lamar uri gutaramira abakunda Hip hop, inyuma ye hari igitambaro cy'umukara kimutandukanya n'abamucurangira gifite ibara ry'umweru riri mu ishusho y'Umugabane wa Afurika. Ni igitambaro cyanditseho Compton, agace ko muri Leta ya California aho uyu muraperi w'umunyabigwi avuka. Ni naho havuka umugore we bakundanye bakiri ku ntebe y'ishuri.

Ibyihariye kuri Kendrick Lamar wataramiye i Kigali bwa mbere

Kendrick Lamar w’imyaka 36 y’amavuko ni umwe mu baraperi bagufi kuko areshya na metero imwe na santimetero 65.

Uyu muraperi yize mu ishuri rimwe na Dr. Dre kuko bose banyuze ku Ishuri ryitwa Centennial High School riherereye ahitwa Compton, Umujyi uri mu Majyepfo ya Los Angeles muri California.

Benshi mu bazi neza Kendrick Lamar bahamya ko uyu muraperi urukundo rwa Hip hop yarukuye mu gukurira mu gace kabagamo abaraperi bakomeye anafataho nk’icyitegererezo.

Mu biganiro binyuranye yagiye akora, yahishuye ko ubwo yari afite imyaka umunani y’amavuko yari ahafatiwe amashusho y’indirimbo ‘California Love’ ya 2Pac na Dr. Dre mu gace yari atuyemo.

Yakuranye inzozi zo kuzaba umukinnyi wa Basketball nka Michael Jordan

Kendrick Lamar mu biganiro bitandukanye yakoze mu itangazamakuru, yavuze ko yakuranye inzozi zo kuba umukinnyi mwiza wa Basketball kubera urukundo yakundaga Michael Jordan.

Icyakora inzozi zo mu buto bwe zaje kutagerwaho yisanga mu muziki yaje kwamamaramo uyu munsi akaba afatwa nk’umwe mu baraperi bakomeye ku Isi cyane ko aheruka gushyirwa muri 50 beza b’ibihe byose muri iyi njyana imaze imyaka 50.

Ari mu bahanzi bakosha ku Isi ndetse aheruka gukusanya akayabo

Ibinyamakuru bitandukanye bigaragaza ko Kendrick uri mu bakomeye ku Isi kugira ngo aririmbe mu gitaramo aca amafaranga y’u Rwanda abarirwa hagati ya miliyari imwe n’igice n’ebyiri.

Guhera muri Kamena kugeza mu Ukuboza 2022, Kendrick Lamar yarimo azenguruka Amerika, u Burayi na Oceanie aho yakoze ibitaramo 73, yabisaruyemo arenga miliyari 110 Frw mu matike ibihumbi 929 yacurujwe.

Kendrick Lamar afitanye indirimbo zirenga 40 na Kanye West

Kendrick Lamar na Kanye West bakoranye kuri album ‘The life of Pablo’ yasohotse mu 2016, iyi ikaba yaramamaye cyane kuko yahawe ibihembo binyuranye.

Aba baririmbanye mu ndirimbo yitwa ‘No more parties in LA’. Nyuma byaje kuvugwa ko bafitanye indirimbo zirenga 40 nubwo hari izitarajya hanze.

Nyuma yo gusohora indirimbo ‘Temptation’ mu 2011 ikanakundwa bikomeye, Kendrick Lamar na J.Cole bahise bizeza abakunzi babo album bahuriyeho.

Icyakora kuva ubwo imyaka ibaye hafi 12 bategereje iyi album amaso yaheze mu kirere, nubwo buri umwe muri aba yakomeje gukora.

Mu myaka ibiri ishize ubwo aherutse kubarirwa imitungo, byagaragaye ko Kendrick Lamar afite arenga miliyari 75 Frw. Ibi bisobanuye ko hano batigeze babara imitungo atunze cyangwa ibindi bikorwa ahubwo aya ari ayo abitse kuri konti ze. Ku rundi ruhande imibare igaragaza ko uyu muhanzi yinjije arenga miliyari 110 Frw mu bitaramo yakoze mu 2022, akaba atarabazwe mu yo atunze.

Kendrick ni umuraperi udashurashura

Muri Mata 2015 ni bwo Kendrick Lamar yakoze ubukwe na Whitney Alford, umugore bakuranye kuva mu bwana bakigana mu mashuri ndetse bikarangira babanye.

Uyu muraperi ni umwe mu bantu bake b’ibyamamare b’abadahemuka mu rukundo kuko yarinze isezerano ry’inkumi bakuranye kugeza babanye.

Whitney Alford waje no kuba umugore we, ni we yaririmbaga mu ndirimbo ‘Shee needs me’ yasohoye mu 2009 ikaba imwe muri nke z’urukundo uyu muraperi yakoze. Kugeza ubu Kendrick Lamar n’umugore we bafitanye abana babiri.

Ibyuma byakoreshwaga mbere byahinduwe, ijwi risohoka ritomoye

Mbere y’uko agera ku rubyiniro, ibyuma bya muzika byakoreshwaga mbere byahinduwe, hashyirwaho ibishya ku buryo n’umuziki wavagamo wumvaga uvuga mu buryo butandukanye.

Si ibyuma gusa kuko n’urubyiniro n’imiterere yarwo byahinduwe, rusa n’urwagabanyijwemo kabiri hifashishijwe igitarambaro kinini cy’umukara.

KENDRICK LAMAR YASESEKAYE KU RUBYINIRO BIHINDURA ISURA

22:58: Nyuma y’iminota 39, ategerejwe yashyize agera ku rubyiniro. Yabanjirijwe n’ababyinnyi benshi bagendaga bahuza imbyino mu buryo bubereye ijisho. Izina rye rikimara kuvugwa, muri BK Arena hashushe nk’ahabaye umutingito. Benshi bitereye mu bicu, bahanika amajwi mu kumwakira. Ni mu gihe ko ni we muraperi uhambaye ugiye gutaramira muri BK Arena kuva yakubakwa.

Kendrick Lamar aracyategerejwe ku rubyiniro

Hashize iminota nka 20, abakunzi b’umuziki bari kubyina uw’abahanzi batandukanye bitabiriye ibitaramo bya Global Citizen mu bihe bitandukanye barimo Beyonce na Jay Z, Davido n’abandi. Ni mu gihe urubyiniro ruri gutunganywa no gusukurwa bushya kugira ngo Kendrick Lamar arugereho rumeze neza.

Kendrick, Kendrick, Kendrick, Kendrick, Kendrick, Kendrick, Kendrick!!!!!!!

Mbere y'uko agera ku rubyiniro, Kendrick ari kuririmbwa n'ibihumbi by'abafana muri BK Arena.

Amafoto ya Perezida Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Igitaramo “Move Afrika”

Perezida Kagame yashimiye Umuryango Global Citizen wahisemo u Rwanda nk'igihugu cyo gutangirizamo ibikorwa bya Move Afrika
Perezida Paul Kagame yifurije Abanyarwanda umwaka mushya muhire wa 2024
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwiteguye kujya rwakira ibikorwa bya Move Afrika buri mwaka

22:19: Dj Toxxyk yongeye kujya ku rubyiniro, ari kuvanga imiziki mu buryo busa no guharurira inzira Kendrick Lamar utegerejwe na benshi. Abitabiriye igitaramo bizihiwe by'ikirenga.

Ariel Wayz yifashishije abaraperi yerekwa urukundo

22:15: Ariel Wayz mbere yo kuva ku rubyiniro yahamagaye abaraperi babiri Bruce The 1st na Kivumbi King bahuriye muri Demo, bafatanya kuyiririmba. Iyi ndirimbo yatumye berekwa urukundo rudasanzwe ndetse benshi bafatanya na bo kuyiririmba ijambo ku rindi.

-AMAFOTO YA ZUCHU KU RUBYINIRO

22:10: Ariel Wayz yageze ku rubyiniro, yakiranwa ubwuzu. Yahise abaza "Abanya-Kigali niba biteguye gutaramana na we." Yatangiriye ku ndirimbo ye "You should know".

Perezida Kagame yasuhuje abitabiriye igitaramo cya “Move Afrika”, abifuriza gusoza umwaka neza

Perezida Kagame yavuze ko iki gitaramo ari “uburyo bwiza bwo gusoza umwaka”. Yagaragaje ko Afurika ikwiye kwigira no kwihaza ku ngengo y’imari binyuze mu gukorana bizatuma umugabane utsinda imbogamizi ugihura na zo.

Ati “Tugiye kujya twakira Global Citizen buri mwaka binyuze muri Move Afrika. Ndizeye ko mwisanze mu rugo mwese.’’

Yasoje ijambo rye yifuriza abitabiriye iki gitaramo Noheli Nziza n’Umwaka Mushya Muhire wa 2024.

Kuva atangiye kuvuga, hagati mu ijambo rye na nyuma yaryo, buri cyose yavugaga cyaherekezwaga n'amashyi y'urufaya. Baririmba bati "Mzehe wacu, ni wowe."

Uwashinze Global Citizen yashimye Perezida Kagame

Umuyobozi Mukuru akaba n’umwe mu bashinze Global Citizen, Hugh Evans, yavuze ko bishimiye cyane kuba muri Kigali by’umwihariko muri BK Arena. Yagaragaje ko yanyuzwe n’urugwiro bakiranywe, anashimira Perezida Kagame wemeye kwakira iki gikorwa mu Rwanda.

Umuryango ‘Global Citizen’ ufite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uhuza abakiri bato baturutse hirya no hino ku Isi kugira ngo ugire ibyo ugeraho bijyanye na gahunda z’Iterambere rirambye (SDGs).

Mu 2015 ubwo hatangizwaga intego zigamije iterambere rirambye, SDGs, i New York muri Amerika, u Rwanda rwahawe kwakira icyicaro cy’Ikigo kizafasha Afurika mu ishyirwa mu bikorwa ryazo “SDGs Center For Africa/ SDGC/A.”

Gahunda za SDGs zo mu 2030 zitezweho kuzuza ibitarujujwe mu y’intego z’ikinyagihumbi (MDGs) zasojwe mu 2015.

Hazibandwa ku kurandura ubukene bukabije, kurwanya ubusumbane n’akarengane no gushyiraho ingamba zo guhangana n’imihindagukirikire y’ibihe.

Intego ya SDGC/A ni mu 2030 buri gihugu cya Afurika kizaba cyesheje imihigo yose cyihaye mu nkingi 17 z’intego z’iterambere rirambye.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye igitaramo

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari mu bihumbi by’abitabiriye igitaramo cyatumiwemo Umuraperi w’icyamamare Kendrick Lamar.

AMAFOTO Y'UMUSIZI MFURANZIMA FRED

Umusizi Mfuranzima Fred yasangije abitabiriye iki gitaramo cyahuriranye n'itangizwa rya #MoveAfrika Rwanda umuvugo we uri mu Cyongereza, yatambukijemo ubutumwa bukangurira buri wese gutanga umusanzu we mu kubaka Afurika irambye.

21:49: Sherrie Silver n’abana bato atoza kubyina binyuze muri Sherrie Silver Foundation basesekaye ku rubyiniro. Baririmbye indirimbo zitandukanye ziganjemo ko bakunda cyane Afurika, Umugabane wabibarutse. Bishimiwe by’ikirenga nyuma yo kugaragaza impano zabo.

Zuchu yari ashyigikiwe n’abitwaje ibendera rya Tanzania

21:45: Zuchu yaririmbye indirimbo zitandukanye zirimo “Honey”, “Kwikwi” na “Sukari”. Bamwe mu bafana be bari bitwaje ibendera rya Tanzania akomokamo barizamuraga cyane mu kumwereka ko bamushyigikiye.

-Abayoboye ibi birori ni ba ntayegayezwa mu gushyushya imbaga

-AMAFOTO: Ubwo Bruce Melodie yari ari ku rubyiniro

Abari muri BK Arena, umuziki barimo kuwukata

ANDI MAFOTO Y'IBYAMAMARE KU ITAPI ITUKURA

Abanyempano bafasha Sherrie Silver kubyina, bari biteguye
Sherrie Silver yari yabukereye ku itapi itukura
Umuhanzi Ariel Wayz ubwo yari ageze ku itapi itukura, yabanje gufata ifoto

Zuchu ari guhatiriza asaba kwerekwa urukundo

Zuchu yahamagawe ku rubyiniro n’Umubyinnyi Mpuzamahanga Sherrie Silver. Ababyinnyi 15 bari kumwe bayobowe na Shakira Kay.

Yanyuzagamo akaganiriza abitabiriye igitaramo ati “Mambo vipi?”, bisobanuye ngo “Bimeze bite?’’. Yahise abasaba kumwereka ko bari kumwe binyuze mu kuzunguza amaboko.

Yaririmbye yageramo hagati akabaza niba bafite umunaniro. Ati “Murananiwe?”

Zuchu ubwo aheruka i Kigali yahuye n’uruva gusenya

Zuchu waherukaga kuririmbira mu Mujyi wa Kigali ku wa 21 Ukwakira 2023 ubwo yari yatumiwe mu birori byo guhemba abahanzi bahagaze neza muri Afurika bya "Trace Awards & Festival".

Icyo gihe, uyu muhanzikazi yataramye mu gihe akigera i Kigali yibwe igikapu cye kirimo ibikoresho byose birimo n’ibyo yavuze ko yagombaga kwifashisha mu gitaramo. Yarenze ibyo, araririmba ndetse abitabiriye bamwereka urukundo.

21:27: Umuhanzikazi Zuchu yageze ku rubyiniro, yakiriwe neza atangirira ku ndirimbo ye "Honey". Yari aherekejwe n'ababyinnyi barimo abahungu n'abakobwa.

Iminota 19 ya Bruce Melodie yayibyaye umusaruro

21:14: Nyuma y’iminota 19 ku rubyiniro, yasezeye ku bakunzi be. Mu gihe yamaze ku rubyiniro, yeretswe urukundo kuko buri ndirimbo yayiteraga akabona abamwikiriza. Yaririmbye indirimbo zirimo “Bado”, “Azana”, “Katerina”, “Fou de Toi”, “Kungola” yakoranye na Sunny, “When she is Around’’ yakoranye na Shaggy na “Henzapu” yasorejeho.

Bruce Melodie yaserukanye n'ababyinnyi bane

Umuhanzi Bruce Melodie yageze ku rubyiniro aherekejwe n'ababyinnyi bane. Imiririmbire n'igikundiro asanganywe mu bakunzi ba muzika Nyarwanda bikomeje kumukurikirana kuko ari gufatanya n'abitabiriye iki gitaramo kuririmba indirimbo ze zose.

Aba babyinnyi bamugaragiye bayobowe na Saddie amaze igihe akoresha ndetse uyu ari muri "She's Around" yahuriyemo na Shaggy.

Bruce Melodie yakoresheje imbaraga mu kubyina no kuririmba ajyana n'ababyinnyi. Yaririmbye anyuzamo, agasaba abafana gusubiramo ijambo "Yuhuuu", na bo bakabikorana umutima ubikunze.

20:55: Bruce Melodie wabanjirijwe ku rubyiniro na Symphony Band yageze ku rubyiniro. Agihamagarwa yakiranywe ubwuzu bwinshi, na we ahita yinjirira mu ndirimbo ye “Bado”.

20:53: Umunyarwenya Nkusi Arthur n'Umukinnyi wa Filime Azziad Nasenya ukomoka muri Kenya, na bo bageze ku rubyiniro. Bavuze mu buryo buvunaguye ku byerekeye iyi gahunda ihuza Abanyafurika bose.

20:50: Abanyamakuru Jackie Lumbasi na Davy Carmel Ingabire bagiye kuyobora iki gitaramo bageze ku rubyiniro. Babanje gusangiza abacyitabiriye amateka yerekeye itegurwa ry'uruhererekane rw'ibi bikorwa.

20:44: Dj Toxxyk ari gucuranga indirimbo ze za nyuma mbere y'uko aha rugari Symphony Band igiye gucurangira abahanzi b'Abanyarwanda. Yacuranze indirimbo zitandukanye zirimo Overloading (OVERDOSE) yahuriyemo abahanzi barimo Mavins, Crayon na Ayra Starr.

Bruce Melodie yiteguye kwemeza Kendrick Lamar i Kigali

Mbere gato y’uko igitaramo gitangira, Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie yabanje kugera muri BK Arena asuzuma niba ibyuma bivuga neza nta makaraza.

Ni umwe mu bahanzi bahanzwe amaso muri iki gihe mu muziki w’u Rwanda ndetse akomeje no kuwambutsa inyanja kuko aherutse gukorana indirimbo na Shaggy.

BK Arena yatangiye ‘gufata irangi’ mbere y’uko igitaramo gitangira

20:15: Gufata irangi kwa BK Arena ubigereranye no kuba abayirimo bamaze kwinjira mu mwuka wo gutarama. Kugeza ubu DJ Toxxyk ari kuvanga imiziki itandukanye yiganjemo indirimbo z’abaraperi bo muri Amerika nka Lil Wayne n’abandi barimo Central Cee ukomoka mu Bwongereza. Uyu mugabo uri mu bahagaze neza mu kuvanga imizi ari kunyuzamo agacuranga n’izindi ndirimbo zigezweho zatumye ibihumbi by’abakunzi ba muzika, baririmba ari na ko banyeganyega.

AMAFOTO: Ubwo ibyamamare bitandukanye byatambukaga ku itapi itukura

Umuhanzikazi Zuchu yamaze kugera kuri BK Arena, yiteguye gutaramira Abanya-Kigali bagashira ipfa nyuma y'uko yaherukaga muri Trace Awards,aho yaririmbye iminota itanu
Makeda Mahadeo [Dj Makeda] yageze ku itapi itukura abanza gufata ifoto y'urwibutso
Nkusi Arthur, Umunyarwenya ubifatanya n'ubunyamakuru, kuyobora ibirori n'ibindi
Umunyamakuru Davy Carmel Ingabire , umenyerewe mu gusoma amakuru y'Igifaransa kuri Televiziyo Rwanda, ubwo yatambukaga ku itapi itukura
Zuhura Othman Soud wamamaye nka Zuchu ni umwe mu bahanzikazi bagezweho muri Tanzania
Zuchu yabanje kubwira itangazamakuru uko yiyumva kuba yongeye kuza gutaramira Abanyarwanda
Shema Arnaud wamamaye nka Dj Toxxyk, mbere yo kujya gususurutsa abitabiriye iki gitaramo yabanje gutambuka ku itapi itukura

Abahanzi Nyarwanda biteze kubona ibyo amaso yabo atarareba

19:55: Abahanzi batandukanye b’Abanyarwanda babwiye IGIHE ko bizeye kubona igitaramo kiryoheye ijisho.

Umuhanzi Sintex ukora Injyana Dancehall yavuze ko yizeye kubona ibyo “tutarabona mu Rwanda”. Ati “Nk'imiririmbire, uko yateguye urubyiniro, imyambarire n'imbaraga akoresha ku rubyiniro.”

Yavuze ko yibuka nk’indirimbo ye "Be Humble", yasohotse mu 2017 agikorera kwa Producer Heiveykick usigaye akorera i Nairobi muri Kenya.

Ati “Mfite murumuna wanjye umukunda cyane yitwa A4 nk'izina akoresha mu buhanzi. Kuva nagera hano natunguwe n'ubwinshi bw'abantu kandi atari muri Weekend."

Sintex aherutse gusohora album yitwa “Dedication” iriho indirimbo nka "Yeye" na Gladiator.

T-Rain Holyman na we yashimangiye ko yizeye kubona umuziki wuzuye. Yagize ati “Niteguye kubona igitaramo kitazagaruka ukundi. Ndi kureba igitaramo cyo muri Amerika ndi muri BK Arena.’’

T-Rain azwi mu ndirimbo za Dancehall harimo iyitwa “Umuseriveri” yakoranye n’Umuraperi Ama G The Black.

Abajyanama b’ubuzima bitabiriye igitaramo cya Kendrick Lamar

Igitaramo cya Kendrick Lamar, akoreye mu Rwanda nk’umuraperi ukomeye muri Amerika, bijyanye n’ibigwi afite, cyitabiriwe n’ab’ingeri zose ndetse by’umwihariko Abajyanama b’Ubuzima na bo baserutse bemye.

Ntabwo baje gufasha mu buvuzi bw’abashobora kuza kugirira ikibazo mu gitaramo ahubwo baje kubyina indirimbo za Kendrick Lamar n’abandi bahanzi barimo Zuchu, Bruce Melodie na Ariel Wayz bafatanya.

Gahunda y’Abajyanama b’Ubuzima ni imwe muri zo u Rwanda rwashyizeho mu kwishakamo ibisubizo, aho bashyizweho kugira ngo babe abafashamyumvire mu by’ubuzima, batanga ubufasha bw’ibanze mu Masibo n’Imidugudu.

Ni bo baba bashinzwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’uruhinja, kuvura abana bari munsi y’imyaka itanu, kwita ku mibereho myiza y’abaturage n’ibindi.

Bavura kandi indwara zitararengerana nka za Malariya ndetse bashobora no kugira uruhare runini mu kwigisha Umuryango Nyarwanda andi masomo abafasha kwirinda. Muri ayo masomo haba harimo ajyanye n’uburyo buboneye bwo kuboneza urubyaro.

Abajyanama b'ubuzima muri BK Arena, bitabiriye igitaramo cya Kendrick Lamar
Abajyanama b'ubuzima bitabiriye igitaramo cya Kendrick Lamar

19:51: DJ Toxxyk yageze ku rubyiniro atangira kuvangavanga imiziki. Yabwiye abitabiriye igitaramo ko kigiye "gutangirira i Kigali." Yakirijwe amashyi menshi, na we ahita atangira acuranga indirimbo "Amakosi" ya Ish Kevin.

19:50: Abayobora igitaramo batanze integuza ko mu kanya katarambiranye kiza gutangira. Basabye buri wese gufata ibyicaro bye.

Abaraperi b’i Kigali bahuye na Kendrick Lamar uri mu bafite ibihembo byinshi

Mbere y’igitaramo ategerejwe kuririmbamo, Kendrick Lamar, yahuye anaganira n’abaraperi bo mu Rwanda mu gikorwa cyabereye kuri Kigali Marriott Hotel.

Mu baraperi bahageze harimo Danny Nanone, Kivumbi, Angell Mutoni, Kenny K-Shot n’abandi.

Danny Nanone yabwiye IGIHE ko byari ibihe bidasanzwe kwisanga ari kumwe n’umwe mu baraperi bakomeye ku Isi.

Ati “Byari iby’agaciro, twaganiriye atubwira uko yakunze u Rwanda, atwizeza ko atari ubwa nyuma ahageze. Ku rundi ruhande yaciye amarenga ko yifuza gufasha abaraperi ba hano iwacu.”

Kendrick Lamar ni umuraperi wihagazeho kuko yibitseho ibihembo bisaga 195 mu muziki. Inkuru y’Urubuga rwa Grammy ivuga ko uyu muraperi ari ku mwanya wa gatatu nyuma ya Kanye West na Jay Z, mu ba mbere ku Isi bibitseho Grammy Awards nyinshi kuko amaze kwegukana 17 mu nshuro 50 ahatanye.

Uretse kwegukana ibyo bihembo, Lamar w’imyaka 36 ni we muraperi wegukanye ibihembo byinshi mu mateka y’ibihembo bya BET Awards byitiriwe Black Entertainment Television, kuko yegukanye ibisaga 38 mu nshuro 56 abihataniye.

Kendrick Lamar yegukanye igihembo cya mbere mu 2011, cyari icy’umwanditsi mwiza, Lyricist of the Year, ubu ageze kuri 38 mu myaka 20 amaze akora umuziki.

Muri Gashyantare 2023 ubwo yegukanaga ibihembo bitatu muri Grammy Awards yashimiye umuryango ku bwo kumutera ingabo mu bitugu yibutsa abahanzi ko inshingano zabo za mbere ari gutanga ibyishimo.

Yagize ati “Nk’abahanzi twese tugomba gutanga ibyishimo, kandi tuvuga ibintu kugira ngo tuzamure amarangamutima y’abakurikira ibyo dukora.”

Mu bindi bihembo Lamar yibitseho harimo icyenda yegukanye muri American Music Awards, Billboard Music Awards [17], MTV Music Video Awards [39], ASCAP Rhythm & Soul Music Awards [19], Brit Award [1], iHeartRadio Music Awards [3], Mobo Award [1], MTV Europe Music Awards [2], NAACP Image Awards [7] n’ibindi bitandukanye.

Kendrick Lamar yahuye na bamwe mu baraperi b'i Kigali

Iby’ibanze ku bufatanye bwa Global Citizen na pgLang bwagejeje ku gutegura iki gitaramo

Umuryango Global Citizen ni wo wafatanyije n’Ikigo cy’Inararibonye mu guhanga, pgLang cyashinzwe na Kendrick Lamar, mu mushinga wiswe ‘Move Afrika: A Global Citizen Experience’.

Umuryango Mpuzamahanga Global Citizen uzwi nka Global Poverty Project, ukora ibikorwa by’uburezi n’ubuvugizi hagamijwe kurwanya ubukene, guteza imbere ubutabera, uburinganire n’ibindi biteganywa n’Intego z’Iterambere Rirambye, SDGs.

Ni umuryango washinzwe n’abarimo Hugh Evans, Simon Moss na Wei Soo, aho bari bafite intego yo kongera umubare w’abantu biyemeza gushyigikira iyo gahunda batangije.

Uyu muryango uhuza muzika na politiki kugira ngo bireme ubukangurambaga bushingiye ku bikorwa, ibirori byerekanwa imbonankubone ku Isi hose, inama z’abayobozi, n’ibindi kugira ngo bikemure ibibazo byihutirwa byugarije ikiremwamuntu.

Ibikorwa by’umushinga wa Move Afrika mu myaka itanu iri mbere, kuva mu 2023 kugeza mu 2028.

Bitangirijwe mu Rwanda kuri iyi nshuro ariko biteganyijwe ko bizazenguruka ibihugu bitandukanye bya Afurika.

Move Afrika ni igikorwa kigamije gukemura ubusumbane mu bukungu bw’Isi no gushyiraho amahirwe afasha mu kwihangira imirimo binyuze mu ruhererekane rw’ibitaramo ngarukamwaka byo ku rwego rw’Isi.

19:26: Abageze muri BK Arena bari gusogongezwa ku bitaramo bya Global Citizen byagiye bibera mu bihugu bitandukanye mu bihe byashize aho byaririmbyemo abahanzi barimo Abanya-Nigeria Tiwa Savage na Wizkid ndetse n'Abanyamerika Pharrell Williams na Beyoncé Knowles.

Aba mbere bageze ahabera igitaramo rugikubita

Imiryango ikimara gufungurwa, abakunzi ba muzika bahise baseruka batangira kwinjira. Bafite amatsiko menshi yo kubona no gutaramana n'Umuraperi Kendrick Lamar.

17:00: Imiryango yinjira muri BK Arena yafunguwe, aba mbere bazindutse batangira kwinjira.

Abakunzi ba muzika biteguye kurya umuziki wuzuye

Bizimana Ibrahim ukora umuziki wo mu Njyana ya Drill aho azwi ku mazina ya Ibrazzi yabwiye IGIHE ko Kendrick ari umunyabigwi ukiriho kuko umuziki we wivugira kandi usobanuye byinshi ku buzima bwa benshi.

Yagize ati “Nsanzwe nkora Drill ariko ni ubwoko bw'injyana bwa Hip hop rero mufatiraho urugero. Icyo niteze ni uko aririmba neza, azi gutegura urubyiniro 'live Performance' ari kumwe na ba Zuchu, Bruce Melodie na Ariel Wayz kandi barakunzwe. Rero niteguye kuryoherwa. Niteguye ko ari buririmbe "Be Humble". Mwitezeho kuririmba Live, araza kudushimisha, kandi ni ubwa mbere akoreye mu Rwanda. Abantu benshi bafite inyota yo kumubona kuko ni ubwa mbere wenda ni n'ubwa nyuma bamubonye".

Uwitwa Olivier Niyitanga waturutse ku Rusomo ahitwa ku Rusozi mu Karere ka Kirehe mu Ntara y'’Iburasirazuba yabwiye IGIHE ko yari amaze iminsi irindwi agenda arara mu nzira kugira ngo azabone Kendrick Lamar.

Yagize ati “Ni inzozi nakuranye kandi ni buri wese ukunda Hip hop kuko afite imirongo yuje ubusizi. Rero iyo ntaza nari kuzapfana agahinda. Niteze icyo Abanyamerika bita Madness 'Ubusazi' kuko Kendrick Lamar abasha guhuza Old School na New School Hip hop. Ni we wabaye umuraperi wa mbere mu myaka 10 akuraho agahigo ka Drake cyane cyane ku ndirimbo yitwa "Alright" yabaye iya mbere kuri Bill hot 100 mu 2016 nta ndirimbo yigeze iyikuraho. Indirimbo niteze ko aza kuririmba ni "DNA", "Be Humble", “Royalty” yakoranye na Rihanna "ni zo numva yankosoyemo.”

Ku marembo yinjira muri BK Arena umutekano wakajijwe ku buryo bitemewe guhagarara ku ibaraza ry'aho bafatira ibyo kunywa cyangwa se kurya. Hari abafite amatike bari kugurisha ndetse abantu baracyari benshi hanze.

Kendrick Lamar yageze mu Rwanda mu gihe amaze iminsi mu bitaramo bizenguruka Isi amurika album ye nshya yise ‘Mr. Morale & the Big Steppers’, muri Afurika byitezwe ko icyo gitaramo kizabera i Pretoria muri Afurika y’Epfo.

Ikaze muri BK Arena

Ni umunsi udasanzwe ku bakunzi ba Hip hop mu Rwanda. Ni bwo bwa mbere mu mateka y’u Rwanda haririmbiye umuraperi ukaze ku rwego rwa Kendrick Lamar Duckworth. Uyu Munyamerika yatumiwe mu Gitaramo cyiswe “Move Afrika: A Global Citizen Experience”.

Iki gitaramo cyabereye muri BK Arena, inyubako imaze kuba ikimenyabose mu kwakira ibikorwa by’imikino n’imyidagaduro bikomeye ku butaka bw’u Rwanda.

Muri iki gitaramo, Kendrick Lamar yasangiye urubyiniro n’abandi bahanzi barimo Zuchu wo muri Tanzania, Bruce Melodie, Ariel Wayz, DJ Toxxyk n'Umubyinnyi Mpuzamahanga Sherrie Silver.

Ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, ibitaramo bya “Move Afrika: Rwanda” bizajya bibera i Kigali buri mwaka mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere, ni ukuvuga kugeza mu 2028.

Amafoto: Igirubuntu Darcy na Yuhi Augustin