Uyu muhanzikazi yabigarutseho ubwo hasozwaga urugendo rwo gushaka abanyempano muri ArtRwanda-Ubuhanzi mu Ntara y’Iburengerazuba.

Mu Karere ka Rubavu, iri rushanwa rigamije gushaka abanyempano no kwagura impano zabo ryahabereye ku wa 30 Ugushyingo kugeza ku wa 1 Ukuboza 2023. Ryasojwe hakiriwe abanyempano basaga 240 baturutse mu Turere twa Ngororero, Rutsiro na Nyabihu.

Abanyempano bashimwe bahawe amahirwe yo gukomeza mu kindi cyiciro ndetse bahabwa n’impanuro zizabafasha guhatana ku rwego rw’igihugu.

Muri aka gace by’umwihariko gasanzwe kabonekamo abanyempano bahamye, hongeye guseruka urubyiruko rufite ahazaza mu nganzo yarwo.

Alyn Sano uri mu bagize akanama nkemurampaka yavuze ko abanyempano yabonye bamuha icyizere ko imbere yabo ari heza.

Yagize ati “Abayobozi bahagarariye Akarere ka Rubavu bizere ko bafite zahabu batazi.’’

Yavuze ko abanyempano babonye bakwiye gukomeza gutegurwa ku buryo ubutaha bazagera mu marushanwa cyangwa ahandi bafite ubumenyi buhagije bubemerera guhatana kuko impano zo bazifitemo.

Yakomeje ati “Nabonye abakobwa baririmba bacuranga, byanshimishije cyane.’’

Impano ziri i Rubavu zanabonywe na Mazimpaka Jones Kennedy uyoboye akanama nkemurampaka wagaragaje ko Rubavu hakiri abanyempano benshi.

Yagize ati “Uko batunyuze imbere wumva ko impano zibira muri bo. Mu gihe kiri imbere tuzaba dufite impano nyinshi.’’

ArtRwanda-Ubuhanzi ni umushinga ugizwe n’irushanwa rishaka ndetse rikanashyigikira abanyempano mu nganda ndangamuco mu gihugu hose. Ushyirwa mu bikorwa na Imbuto Foundation ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko kuva mu 2018.

Abanyempano bayitabira banyura imbere y’akanama nkemurampaka gasuzuma impano zabo ndetse kagatanga inama z’uko bazinoza.

ArtRwanda-Ubuhanzi yitabirwa n’abahanzi bari hagati y’imyaka 18-30, bahatana mu byiciro icyenda birimo Kwandika no Gutunganya Filime, Gufotora, Ubugeni bwifashishije ikoranabuhanga, Ikinamico n’Urwenya, Imbyino, Imideli, Umuziki, Ubusizi n’Ubuvanganzo ndetse n’Ubugeni.

Biteganyijwe ko nyuma yo gusoza Intara y’Iburengerazuba, amarushanwa azakomereza mu y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze ku wa 4-5 Ukuboza 2023. Amarushanwa ku rwego rw’intara azasorezwa mu Mujyi wa Kigali ku wa 7-9 Ukuboza 2023.

Nyuma y’aya marushanwa, abahanzi 60 ni bo bazatoranywa nk’abahize abandi, bahugurwe ku cyabafasha kunoza impano zabo mu mwiherero uzabanziriza ibirori byo guhemba abahize abandi mu ntangiriro za 2024. Abazatsinda muri buri cyiciro bazahembwa ibirimo amafaranga, bahabwe ubujyanama, amahugurwa ku kunoza imishinga yabo no kubahuza n’amasoko ajyanye n’ibyiciro by’ubuhanzi barimo.

Alyn Sano uri mu bagize Akanama Nkemurampaka ka ArtRwanda-Ubuhanzi yanyuzwe n'abanyempano yabonye mu Karere ka Rubavu
Uwase Aline aririmba indirimbo za Kinyarwanda, anicurangira gitari
Uwayisenze Jeannette ni umuhanga mu kuririmba anicurangira piano
Ishimwe Hosianna yagaragaje impano ye yo kuririmba indirimbo zihimbaza Imana
Mazimpaka Jones Kennedy uyoboye Akanama Nkemurampaka ka ArtRwanda-Ubuhanzi yagaragaje ko i Rubavu hakiri abanyempano benshi
Ndahiro Dieudonné afite ubuhanga bwo kuririmba rap anicurangira piano
Ndayishimye Philémon yagaragaje impano ye y'ubugeni
Nshutiyimana Evariste wiyita Evo G ufatira icyitegererezo ku muraperi Eminem
Riderman uri mu Kanama Nkemurampaka ka ArtRwanda-Ubuhanzi yavuze ko abanyempano berekana ko hari ikibarimo ariko bagikeneye guhabwa umurongo w'uburyo bwo kubisohora
Tuyishime Eric ni umuhanga mu kubyina indirimbo zigezweho
Umuraperi Mukunzi Safari yerekanye ko afite impano mu gukora Injyana y'Umujinya
Umutoni Uwase yagaragaje ko afite impano ihamye yo gukina filime
Rubavu iri mu turere dufite umwihariko wo kugira abanyempano benshi
Mu Karere ka Rubavu mu minsi ibiri hakiriwe abanyempano basaga 240 bo mu ngeri zitandukanye z'inganda ndangamuco

Amafoto: ArtRwanda-Ubuhanzi