{Bidakuka, MC Arthur Nkusi na Frank Joe bahagarariye u Rwanda mu bazahatana irushawa rya Big Brother muri uyu mwaka wa 2014.}
Ku rubuga rwa Big Brother hagaragara amafoto ya Arthur na Frank Joe ndetse n’ikiganiro cy’uko bakiriye kwinjira muri aya marushanwa bahagarariye u Rwanda.

Ibi bije nyuma y’aho u Rwanda rwongeye kwemererwa kwinjira muri aya marushanwa bwa mbere nubwo hari habanje kuba ikibazo kijyanye n’ibyangombwa.
Mu itangazo riri ku rubuga rwa Big Brother Africa rivuga ko rizafungurwa ku mugaragaro saa moya z’ijoro (ku isaha yo muri Afurika yo hagati) ryo ku Cyumweru tariki ya 05 Ukwakira. Nyuma y’uko inyubako ryagombaga kuberamo yahiye, habonetse indi rizaberamo iherereye i Johannesburg muri Afurika y’Epfo.
Big Brother Africa izajya yerekanwa amasaha 24 kuri 24, iminsi 7 kuri 7, kuri Dstv shene y’197 n’198 kuri GOtv. BBA izamara iminsi 91.
Reba abatsindiye kujya muri Big Brother uyu mwaka hano




Loading comments...
Tanga igitekerezo