Clive Davis yapfuye ku wa 22 Kamena 2026 aguye iwe mu rugo ruherereye mu Mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ntihahise hatangazwa icyateye urupfu rwe. Yari yajyanywe mu Bitaro by’i New York afite ibibazo byo mu myanya y’ubuhumekero.
Amakuru avuga ko ku wa 4 Kamena uyu mwaka, yasezerewe muri ibyo bitaro agasubira mu rugo ndetse TMZ ivuga ko yari ameze neza.
Uyu Munyamerika wari umaze imyaka isaga 60 afasha abahanzi, binyuze mu kubareberera inyungu no kubagira inama, yazamuye abanyamuziki barimo abamenyekanye cyane nka Whitney Houston, Alicia Keys, Aretha Franklin, Kelly Clarkson, Bruce Springsteen, Carlos Santana, Barry Manilow, Billy Joel, Jennifer Hudson, Dionne Warwick, Janis Joplin n'abandi.
Yashinze inzu ifasha abahanzi ya ‘Bad Boy Records’ afatanyije na Sean Combs wamamaye cyane nka P. Diddy.
Clive Davis wari warize ibijyanye n’amategeko, yinjiye mu muziki ari umujyanama mu nzu ifasha abahanzi ya ‘Columbia Records’ ariko nyuma aza guhindura umwuga.
Mu 1966 yahise yinjira mu byo kureberera inyungu abahanzi, aba perezida w’inzu ifasha abahanzi ya ‘CBS Records’ yari yongeye kwiyubaka bundi bushya.
Yavukiye i Brooklyn ku wa 4 Mata mu 1932. Yashyizwe ku rukuta rwa ‘Rock & Roll Hall of Fame’ mu mwaka wa 2000.






Loading comments...
Tanga igitekerezo