Iki gitaramo Phil Peter yagitumiyemo ibyamamare birimo Lihle Nderu wo muri Afurika y’Epfo, Big Allan wo muri Uganda, Joxy Parker, Miss Muyango, DJ Trick n’abandi banyuranye barimo Gradine Toto.
Gradine Toto ni umwe mu bahanzi bagezweho muri iyi minsi muri Kenya by’umwihariko akaba azwi mu ndirimbo nka “Mayday Rachael”, “Adala na ngai”, “Nzambe ayokaki mawa” na “Okeyi okomi wapi”.
Nubwo ari mushya mu muziki, ni umwe mu bahanzi bahagaze neza muri iyi minsi by’umwihariko muri Afurika y’Iburasirazuba.
Philbert Nizeyimana wamamaye nka DJ Phil Peter, yanyuze mu binyamakuru nka Isango Star na Isibo TV akoraho uyu munsi akaba azwi cyane mu kiganiro ‘The Choice Live’ kiri mu bigezweho mu Rwanda.
Uretse kuba umunyamakuru, DJ Phil Peter amaze kubaka izina ariko kandi ku guhuriza abahanzi mu ndirimbo zirimo izamamaye nka Amata, Bimpame, Agafoto,Terimometa n’izindi zinyuranye.
Mu minsi ishize uyu musore yasohoye EP ye ya mbere yise Filipiano yariho indirimbo yahurijeho abahanzi banyuranye zirimo ‘Halo’, ‘Mabigibigi’, ‘Fotopiano’ n’izindi.







Loading comments...
Tanga igitekerezo