Lemina na Neguesha bakoze ubukwe ku wa 15 Kamena 2026. Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bakomeje guca ibintu basangiza ababakurikira amafoto y’ubukwe bwabo bwari bubereye ijisho.
Fanny Neguesha ni umunyamideli akaba n’umukinnyi wa filime w’Umubiligi ariko ukomoka mu Rwanda cyane ko nyina ari Umunyarwandakazi.
Uyu mugore wamaze gukora ubukwe na Mario Lemina, yabaye ikimenyabose ubwo yakundanaga n’uwari rutahizamu w’ikipe y’u Butaliyani, Mario Balotelli.
Aba bombi batangiye gukundana mu 2012, amwambika impeta mu 2014, icyakora umubano wabo ntiwarambye kuko batandukanye muri uwo mwaka.
Nyuma ya Balotelli, Fanny yagiye avugwaho kugirana umubano n’umukinnyi Cheikhou Kouyaté ukomoka muri Sénégal, ndetse hari n’amakuru yagiye amuhuza n’umuraperi w’Umunya-Canada Drake.
Nubwo ayo makuru atigeze ashyirwa ahagaragara cyane nk’ay’umubano we na Balotelli, inkuru y’urukundo rwa Fanny Neguesha na Drake ni imwe mu zavuzwe mu myaka ishize.
Mu 2017 ni bwo Fanny yatangaje ko akundana na Mario Lemina ukomoka muri Gabon.
Urukundo rwabo rwahise rukomera, ndetse mu 2018 bibaruka imfura yabo. Nyuma baje no kwibaruka undi mwana, bituma umuryango wabo urushaho gukomera.
Muri Kamena 2025, Mario Lemina yambitse Fanny Neguesha impeta amusaba kuzamubera umugore, undi arabyemera. Byafashwe nk’indi ntambwe ikomeye mu rukundo rwabo rwari rumaze gushinga imizi.















Loading comments...
Tanga igitekerezo