Iyo tuvuze ‘make-up’ abagore n’abakobwa babyumva vuba, kuko benshi bahamya ko ibongerera ubwiza, bigatuma ubabonye abibazaho.

Usanga benshi bahitamo kwikorera ‘make-up’, nk’igihe bagiye mu kazi bisanzwe, ariko iyo bijemo ibirori n’indi minsi idasanzwe, bisaba kugana ababigize umwuga.

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku nzu zikora ‘make-up’ zihagaze neza mu Mujyi wa Kigali.

Light Veil Makeup & Beauty Studio

Light Veil Makeup & Beauty Studio ni inzu itanga serivisi yo gukorera ‘make-up’ abagore n’abakobwa. Iri mu ziza ku isonga mu zigezweho mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali aho usanga iganwa na benshi bifuza gusa neza.

Izwiho kuba yaragiye ifasha ibyamamare byo mu Rwanda kurushaho gusa neza, aho yasize n’abarimo Mutesi Jolly na Nishimwe Naomi bombi begukanye ikamba rya Miss Rwanda.

Iyi nzu kandi inazwiho gutegura igikorwa cya ‘The Executive Glow Up’ gihuza abagore bakora imirimo itandukanye bagahabwa serivisi z’ubwiza bakanasobanurirwa uko bakwiyitaho.

Light Veil Makeup & Beauty Studio imaze kubaka izina mu gukorera abakobwa 'make-up'
Miss Mutesi Jolly ari mu basigwa makeup na Light Veil Makeup & Beauty Studio

Ivan M.Studio

Ivan M.Studio ni inzu ikora ‘make-up’ iri mu zimaze igihe mu Mujyi wa Kigali.

Yita ku bwiza bw’abagore n’abakobwa kuva ku gusiga mu maso, gutunganya imisatsi n’ibindi.

Yashinzwe n’umuhanga mu gukora ‘make-up’ witwa Ivan Mugemanyi watangiye gukorera mu Rwanda mu 2015.

Hari nyuma y’uko yari avuye mu Bubiligi aho yakoreraga mu nzu ya ‘Tamiim Beauty’. Iyi nzu iri mu zikunzwe n’inkumi z’i Kigali, ndetse izwiho kuba ikorera abarimo Miss Muheto Divine, Miss Nishimwe Naomie, hamwe n’abandi barimo abamurika imideli.

Ivan M.Studio yafashije Miss Naomie Nishimwe gusa neza
Miss Muheto Divine yasizwe makeup na Ivan M.Studio

Milly Beauty Studio

Mu ruhando rw’inzu zita ku bwiza bw’abagore mu Rwanda, Milly Beauty Studio imaze kubaka izina. Ni inzu igezweho mu bijyanye n’ubwiza ariko by’umwihariko ku bageni.

Mu biyambaje Milly Beauty Studio ku munsi w’ubukwe bwabo ngo baseruke basa neza harimo Miss Naomie Nishimwe. Uretse abageni, Milly Beauty Studio izwiho gukorera ‘make-up’ n’abahanzi barimo na Alyn Sano.

Souvorov Beauty

Ntiwavuga inzu zitanga serivisi z’ubwiza zigezweho mu Rwanda ngo wirengagize Souvorov Beauty imaze igihe ifasha abagore gusa neza mu birori bitandukanye.

Souvorov Beauty na yo ikunze gukorera ‘make-up’ abageni, abanyamideli n’ibyamamare. Izwiho kuba yarakoranye na Butera Knowless, Miss Iradukunda Elsa ubwo yakoraga ubukwe, Sherrie Silver n’abandi.

Umucyo yaserukanye mu bukwe bwe, Miss Iradukunda Elsa yawukesheje  Souvorov Beauty
Butera Knowless na we yitaweho na Souvorov Beauty

Face Up Beauty Studio

Mu gukorera abagore ‘make-up’ igihe bitegura ibirori bitandukanye, Face Up Beauty Studio imaze kubyubakamo izina cyane.

Ikunze gufasha gusa neza abakoze ubukwe, abizihiza isabukuru, ababonye impamyabumenyi n’ibindi birori.

Iyi nzu kandi yanagiye ifasha abagore bazwi mu myidagaduro yo mu Rwanda kurushaho gusa neza barimo nka Pamella Uwicyeza, umugore wa The Ben.

Umugeni wakorewe 'makeup' na Face Up Beauty Studio
Uwicyeza Pamella yasizwe  n'inzu ya Face Up Beauty Studio

Makeup By Kiara

Makeup By Kiara na yo ni inzu imaze kumenyekana cyane mu bijyanye no gukora ‘make-up’ bikaba akarusho ku bageni.

Ni imwe kandi mu nzu zimaze igihe muri uyu mwuga. Muri Werurwe 2025 yateguye igikorwa yise ‘Mama You Matter’, aho yari igamije mu kwita ku bwiza bw’ababyeyi.

Umugeni wasizwe 'makeup' na Makeup By Kiara
Makeup By Kiara imaze kumenyerwa mu gusiga ibirungo by'ubwiza i Kigali

Lynda Makeup Studio

Lynda Makeup Studio imaze imyaka irenga itanu itanga izi serivisi. Inazwiho kuba yaragiye yita ku byamamare byo mu Rwanda harimo nka Miss Nishimwe Naomie, Uwase Muyango Claudine n’abandi benshi.

Miss Nishimwe Naomie ari mu bo Lynda Makeup Studio yitateho

Thalissa Beauty Studio

Muri iyi minsi inzu y’ubwiza ya Thalissa Beauty Studio na yo iri mu zita ku bwiza bw’abagore n’abakobwa, zikomeje kuganwa cyane.

Thalissa Beauty Studio imenyereweho gukorera ‘makeup’ abakoze ibirori binyuranye yaba ubukwe, isabukuru n’ibindi byinshi.

Yakoranye n’abarimo Shaddy Boo uzwi ku mbuga nkoranyambaga no mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi.

Amandine SFX Makeup

Amandine SFX Makeup ni imwe mu nzu zita ku bwiza zigezweho muri iyi minsi, kuko iganwa n’abagore n’abakobwa benshi.

Amandine SFX Makeup ntabwo yita gusa ku gukorera ‘make-up’ abagore, kuko inaganwa n’abagabo.

By’umwihariko yagiye yita ku bahanzi bakarushaho gusa neza mu mashusho y’indirimbo zabo. Abarimo Bruce Melody, Kenny Sol na Ross Kana bari mu bitaweho n’iyi nzu.

ORÉ

Mu gihe gito inzu yita ku bwiza ya ORÉ imaze, yerekanye umwihariko mu gukorera abagore ‘make-up’ no kwita ku bigendanye na byo, ndetse inatanga icyizere mu kuzamura uyu mwuga umaze kuyobokwa na benshi.