Bitandukanye n’umwaka washize aho wasangaga hari inkundura ikomeye mu bafana buri wese ashyigikira umuhanzi we ngo azegukane irushanwa, kuri iyi nshuro gufana ntibikomeye cyane.
Mu gitaramo cya Rusizi abahanzi ubwabo ntabwo bari bashyizemo ingufu cyane nk’uko byagendaga mu myaka yatambutse gusa hari bamwe wabonaga ko bakoze iyo bwabaga ngo biyerekane nk’ibihangange kurusha abandi.
Umubare w’ibyapa byamamaza abahanzi na wo waragabanutse. Uretse Paccy, Knowless na Bull Dogg ntibyari byoroshye kubona ibyapa mu bafana byamamaza abandi bahanzi.
Nyuma ya Rusizi hatahiwe abo mu Mujyi wa Nyamagabe ari na ho ibi bitaramo bizakomereza mu cyumweru gitaha.

MC Tino na Anita Pendo ni bo bari bayoboye iki gitaramo naho Dj Bissosso akaba yavangaga imiziki.
UKO IKI GITARAMO CYAGENZE
Iki gitaramo cy'i Rusizi, abahanzi baririmbye mu buryo bwa semi-live, aho ashyiramo CD iriho umudiho[beat] gusa ubundi agakoresha ijwi rye gusa.


-Abahanzi 10 bahatanira iri rushanwa bamaze kugera muri Stade bityo mu minota mike igitaramo kikaba kigiye gutangira.







Uko abahanzi 10 bagiye gukurikirana baririmba:
1. Senderi International Hit
2. Active
3. Jules Sentore
4. Dream Boyz
5. Bruce Melody
6. Oda Paccy
7. TNP
8. Rafiki
9. Knowless
10. Bull Dogg
– Umuhanzi Eric Senderi International HIt ni we ubimburiye abandi ku rubyiniro. Ahereye ku ndirimbo yise 'Ikigeragezo' yakoranye na Theo Bosebabireba, akurikizaho Umuvuduko yakoranye na Jay Polly. Uyu munyadushya yongeye kwerurira abafana ko ari umu-Tuff Gang.


– Hakurikiyeho itsinda rya Active, risanzwe rizwiho kugira umwihariko ukomeye mu kubyina. Bahereye ku ndirimbo yabo bise 'Pole'. Mbere yo kuririmba iyo bise 'Aisha' aba basore 'Dereck, Tizzo na Olivis' babanje kwerekana ko bafite ubuhanga mu gukaraga umubyimba.


– Nyuma ya Active hakurikiyeho Jules Sentore na we ufatwa nka nyamugenda mu b'imbere mu muziki wa gakondo uvanze n'ibigezweho. Ahereye ku ndirimbo 'Umpe akanya' yakoranye na Teta Diana. Akurikijeho iyo yise 'Ngera'


– TMC na Platini bagize Dream Boyz basesekaye imbere y'abafana mu ndirimbo yabo bise 'Isano'. Bigaragara ko abafana bayizi neza. Ibiganza byazamuwe mu kirere bakira iri tsinda. Bahise baririmba 'Urare aharyana', bakurikizaho 'Tuzajyane iwacu'.



– Bruce Melody ahereye ku ndirimbo 'Ndakwanga'. Akurikijeho 'Ntundize' , 'Tubivemo' 'Hallo' yakoranye na Fille wo muri Uganda, asoreza kuri 'Ndumiwe'


– Oda Paccy winjiye muri PGGSS ku nshuro ye ya mbere ageze ku rubyiniro, abafana bamweretse ko bishimiye kuza kwe mu irushanwa. Ahereye kuri za ndirimbo yatangiriyeho muri 2009 zirimo nka 'Mbese nzapfa'



Ibyishimo mu bafana. Nubwo hakonje ariko bari kugerageza gusimbuka bishimana n'abahanzi buri wese n'uwo afana.

– TNP na yo ije muri PGGSS ku nshuro ya mbere bageze ku rubyiniro mu ndirimbo yabo 'Kamucerenge' ari nayo yabahesheje amahirwe yo kujya mu irushanwa.



– Rafiki yinjiranye indirimbo ye yakunzwe cyane 'Yirekeremo' ahita akurikizaho 'Gikomando' ari nako asukiranya amagambo yiganjemo imvugo z'aba Rasta.



– Knowless ufite abafana benshi baturutse i Kigali n'ibyapa bimwamamaza, ageze ku rubyiniro, ibyishimo bikomeye mu bafana bamwereka ko bishimiye kugaruka kwe mu irushanwa. Ahereye ku ndirimbo 'Wari urihe', abafana bari kumwereka ko bishimye bikomeye, abaturutse i Kigali bo bafite ingufu zikomeye kurusha abandi.



– Bull Dogg ni we usoje igitaramo afasha abakunzi ba Hip Hop kuryoherwa n'igitaramo. Mu ndirimbo ye 'Nk'umusaza' aragaragaza ko ahagarariye Tuff Gang mu irushanwa. Nyuma 'y'indirimbo ze avuga ko ari Hip Hop y'umwimerere, itari pirate' ashimiye Abanya-Rusizi abibutsa ko nyuma ya Jay Polly ari we muraperi utahiwe gutwara igikombe.








Amafoto: Nsanzabera Jean Paul




Loading comments...
Tanga igitekerezo