Lorem, ipsum dolor sit amet consectetur adipisicing elit. Ad nihil cumque laborum consequatur cupiditate ea, atque repellendus illum optio nesciunt aperiam, accusantium aut obcaecati eligendi debitis perferendis laboriosam, sapiente sit.
Mu gitaramo cyiswe ‘Kwibohora Concert’ cyaranzwe n’ubwitabire bwari ku kigero cyo hasi cyane ugereranyije n’uburemere bw’amazina y’abahanzi bo mu Rwanda na Uganda bari bacyitabiriye.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Gicurasi 2015 ibitaramo bya Primus Guma Guma Super Star 5 byakomereje mu Karere ka Karongi aho abahanzi 10 bahatanira iri rushanwa biyeretse abafana n’akanama nkemurampaka baririmba mu buryo bwa Semi Live.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Gicurasi 2015 ibitaramo bya Primus Guma Guma Super Star byakomereje mu Karere ka Muhanga aho abahanzi 10 bahatanira iri rushanwa bagiye kwiyereka abafana n’akanama nkemurampaka baririmba mu buryo bwa Semi Live.
Kuva iri rushanwa ryatangirira i Rusizi hamaze kuba ibitaramo bine, ni ku nshuro ya mbere imvura yarogoye abakunda gucinya akadiho mu bitaramo byo gushyigikira abahanzi bakunda muri PGGSS 5.
Nyuma y’ibitaramo bya Roadshow byabereye i Rusizi ku itariki ya 21 Werurwe 2015 n’icy’i Nyamagabe cyabaye ku itariki ya 27 Werurwe 2015 abahanzi 10 bahatanira PGGSS ya 5 bakoreye igitaramo mu Mujyi wa Nyanza.
Patient Bizimana, umuhanzi w’umuramyi mu ndirimbo zihimbaza Imana yakoze igitaramo gikomeye cyafashije benshi kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika bafite umutima wogejwe mu maraso ya Yesu binyuze mu butumwa bw’indirimbo n’inyigisho zatanzwe n’abakozi b’Imana batandukanye.
Ku bufatanye bwa Bralirwa itegura Primus Guma Guma Super Star n’abahanzi 10 bahatanira iri rushanwa ku nshuro yaryo ya Gatanu, basuye Abanyarwanda bo mu Karere ka Bugesera birukanywe muri Tanzania babagenera inkunga y’amatungo magufi.
Nyuma y’igitaramo cya mbere abahanzi 10 bakoreye i Rusizi, bakurikijeho Umujyi wa Nyamagabe aho biyeretse abakunzi babo babataramira buri wese yerekana ingufu ze ari nazo zizagenderwaho mu kumenya uzegukana iri rushanwa.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Werurwe mu Karere ka Rusizi habereye igitaramo kibimburiye ibindi bya Primus Guma Guma Super Star bizabera hirya no hino mu Rwanda.
Kuwa 7 Werurwe 2015 i Kigali habereye igitaramo cyo guhitamo abahanzi 10 bazitabira irushanwa rya PGGSS5 ritegurwa n’uruganda rwenga ibinyobwa mu Rwanda Bralirwa rubinyujije mu kinyobwa cya Primus.