Ni igitaramo cyagombaga gutangira saa kumi n’imwe z’umugoroba, ariko kubera uburyo abafana bazaga urusorongo nabwo ari bake cyane, umuhanzi wa mbere yagiye ku rubyiniro ahagana saa tatu n’iminota 10. Two4Real ni bo babimburiye abandi gutarama.

Urebye intebe ibihumbi zari zateganyirijwe abafana muri Serena Hotel ukareba n’uburyo abaje kureba iki gitaramo bari bake cyane kurusha intebe, biguha isura y’uburyo haje ‘abantu mbarwa’.

Muri salle, wasangaga bamwe bakoze udutsiko batera ibiparu abandi biganjemo abakobwa ugasanga bibereye kuri WhatsApp baganira n’inshuti. MC Kate Gustave wari uyoboye iki gitaramo, amaze kubona ko hari abantu bibereye kuri WhatsApp n’abandi basa nk’abaje mu masengesho, yafashe ijambo asaba buri wese kujya mu mwuka w’igitaramo bakareka kwikomeza ndetse bakishima nubwo bari bake.

Yagize ati “Ndabona bamwe biganirira mu dutsiko, hari n’abari kuri WhatsApp….mu gitaramo kweli? Mwa bakobwa mwe muve kuri WhatsApp twishime…”

Abahanzi, Charly&Nina, Two4Real , Kid Gaju, Mariya Yohana na Good Life baririmbye mu buryo bwa Live gusa ku itsinda rya Urban Boyz ryo ryaririmbye hifashishijwe CD. Nubwo bataririmbye mu buryo bwa Live, Nizzo, Safi na Humble Jizzo bagaragaje ko baje muri iki gitaramo barakoze imyitozo ihagije cyane cyane mu mibyinire, uko bakurikiranya indirimbo n’uburyo biyegereza abafana.

Ahagana saa sita n’iminota 30 z’ijoro, nibwo Radio na Weasel bageze ku rubyiniro. Bahereye ku ndirimbo zabo zakanyujijeho muri 2008,2009 na 2010 nka ‘Nyumbani’, ‘Bread and Butter’, ‘Kuku’ n’izindi.

Bamaze kuririmba iyitwa ‘Nyumbani’, Radio yateruye agira ati “Hari abaketse ko turi kuririmbira kuri CD, sibyo, mwumve neza….uyu ni umuziki wa live”

Uyu musore unasigaye ashimangira ko ari ‘Umunyarwanda utuye muri Uganda’, yibukije Abanyarwanda ko ‘Kwibohora nyako ari uguhindura intekerezo, ukiteza imbere ndetse ugaharanira ko ibyubatswe bitazasenyuka’.

Aho iki gitaramo cyabereye hasanzwe hakira abafana basaga 1500 ariko byatunguranye muri 'Kwibohora Concert' yateguwe na Promo1 ltd kuko haje abantu batarenze 200, ibintu bitari bisanzwe na gatoya ku bitaramo bya Radio na Weasel i Kigali.

Iki gitaramo cya Radio na Weasel muri Serena Hotel, cyitabiriwe n'abantu mbarwa nyuma y'icyumweru kimwe Chameleone na we bimubayeho. Chameleone we yari yabuze n'abagera ku ijana ndetse n'igitaramo cye kiburizwamo kubera imitegurire mibi.

Bacuruzaga ingofero n'imyambaro yanditseho 'Radio na Weasel' ariko ababiguze ni mbarwa
Two4Real yaririmbye Live
Umugore wa Dj Pius yari yaje gufana umugabo we....Inyuma ye hari intebe gusa nta mufana
Intebe zarutaga abantu ubwinshi
Charly &Nina bagaragaje ko Live ibari mu maraso
Kid Gaju
Bruce Melody ukunzwe mu ndirimbo 'Ntundize'
Mariya Yohana yanacishagamo agasobanura inzira igoranye y'urugamba rwo Kwibohora
Urban Boyz baje bambaye umwenda wa gisirikare hejuru
Baririmbiye kuri CD ariko berekana ko bari barakoze imyitozo ihagije
Safi Madiba
Humble Jizzo na Nizzo bo muri Urban Boyz
Radio ati "Iyi ni live ntabwo ari CD twashyizemo mwumve neza"
Radio yaririmbye live ku buryo wumvaga ari we tuzi kuri CD koko

Amafoto: Nsanzabera JP

@murungisabin @KalindaBrendah