Abahanzi bose uko ari 10 bakoze iyo bwabaga ngo bereke akana nkemurampaka ko bahagaze neza. Nyuma y'iki gitaramo buri wese yavuze ko nta mukeba umuteye ubwoba ndetse ko gutwara igikombe bigishoboka kuko bose banganya amahirwe.
I Nyanza bose baririmbye mu buryo bwa Semi-Live. Bose bagaragaje ko bitabiriye iki gitaramo barakoze imyitozo ihagije.
Primus Guma Guma Super Star ni irushanwa ritegurwa na East African Promoters ifatanyije na Bralirwa, riba buri mwaka mu Rwanda rigahuza abaririmbyi bakunzwe kurusha abandi mu gihugu.
Ku nshuro yaryo ya mbere ryegukanywe na Tom Close, ku nshuro ya kabiri ryegukanwa na King James, ku nshuro ya gatatu ryegukanwa na Riderman, naho ku nshuro ya kane ryegukanwa na Jay Polly.
Iri rushanwa ryatangijwe ku wa Mbere tariki 09 Gashyantare 2015 rikazasorezwa i Kigali ku itariki ya 15 Kanama 2015.








Uko abahanzi bakurikiranye mu gitaramo cya Nyanza:
1. Rafiki
2. Oda Paccy
3. Dream Boyz
4. Bruce Melody
5. Jules Sentore
6. Active
7. Senderi Hit
8. TNP
9. Bull Dogg
10. Knowless


– Rafiki ni we ubimburiye abandi bahanzi bose ku rubyiniro mu ndirimbo ze zo mu njyana ya Coga Style ari na ko asukiranya amagambo ya Kirasta ati "Banywanyi banjye mbanje kubasuhuza. Amaboko ganyu hejuru guca(gutya) guca (gutya)".



– Umuraperikazi Oda Paccy ni we ukurikiyeho. Ahereye ku ndirimbo ye 'Touch my body yakoranye na Urban Boyz'. Akurikijeho iyitwa 'Umusirimu', "Rendez-Vous'.



– Dream Boyz isesekaye imbere y'abafana mu ndirimbo yabo 'Uzahahe uronke'.



– Bruce Melody mu ndirimbo ze z'urukundo, ahereye ku yitwa 'Ntundize'.



– Jules Sentore atangiye mu byivugo bya Kinyarwanda akurikizaho zimwe mu ndirimbo yamenyakaniyeho. Ngera, Umpe akanya…zimwe mu ndirimbo uyu musore aririmbye i Nyanza.




– Hakurikiyeho itsinda rya Active rigizwe na Olivis, Dereck na Tizzo. Batangiriye ku mbyino zabo basanzwe banyereweho. Active Love, Aisha, Lift….indirimbo Active yifashishije i Nyanza.







– Senderi International Hit akurikiyeho na twa dushya twe. Yambaye nk'intore ariko igice cyo hasi yiyambitse amabara ya Primus.



– TNP bakurikiyeho mu ndirimbo nka 'Kamucerenge', 'Ku bwinshi' n'izindi. Abafana babishimiye ndetse babereka ko indirimbo zabo bazifashe mu mutwe.



– Bull Dogg atangiye yivuga amazina atabarika arangije asukiranya menshi mu magambo azwi mu ndirimbo ze za Hip Hop. Mu ndirimbo ze nka 'Icyuki', 'Nk'umusaza'…Bull Dogg na we agaragaje ko afite ingufu zikomeye mu njyana ya Hip Hop.


– Knowless Butera benshi bita Kabebe ni we usoje igitaramo mu ndirimbo ze nka 'Baramushaka', 'Wari urihe'…..Nyinshi mu ndirimbo za Knowless abafana bagaragazaga ko bazizi neza ndetse bamufashaga kuririmba.



Amafoto: Nsanzabera JP




Loading comments...
Tanga igitekerezo