Abakunzi ba muzika bo mu Mujyi wa Karongi bakimara gusoza umuganda rusange wo kuri uyu wa Gatandatu, benshi bahise bafata gahunda yo kwerekeza i Rubengera ahabereye iki gitaramo. Nk'ibisanzwe bitabiriye ari benshi cyane ndetse mbere gato y’uko gitangira bakaba bagaragaza ko bari banyotewe no kongera gutaramana n’abahanzi bahatanira iri rushanwa.
Mu mwaka ushize wa 2014, iri rushanwa riteyoboye ayandi ya muzika mu Rwanda ntabwo ryaciye muri aka karere ariko kuri iyi nshuro East African Promoters na Bralirwa bakaba baratekereje ku bakunzi b’umuziki i Karongi babazanira abahanzi bakunda.

Ubarebye ku maso, abafana bitabiriye iki gitaramo wabonaga ko bafite amatsiko yo kubona abahanzi bahatanira iri rushanwa ndetse bamwe baje bitwaje ibyapa biriho amazina n’amafoto y’abo bashyigikiye. Injyana ya Hip Hop iri mu zishimiwe cyane, ndetse no mu ndirimbo Dj Bissosso yacurangaga wabonaga ko iz’abaraperi zijyamo bose bagasimbukira mu kirere.

MC Anita Pendo na mugenzi we Tino ni bo bari bayoboye iki gitaramo nk'uko bisanzwe kuva iri rushanwa ryatangira muri 2011. Dj Bissosso na we umaze imyaka itanu muri iri rushanwa ni we wavangaga imiziki.
Abahanzi 10 bahatanira iri rushanwa ku nshuro ya Gatanu ni:
-Active
-Bruce Melodie
-Bull Dogg
-Dream Boyz
-Jules Sentore
-Knowless
-Oda Paccy
-Rafiki
-Senderi Hit
-TNP
-Oda Paccy ni we ubimburiye abandi bahanzi ku rubyiniro. Mu ndirimbo ze nka 'Love ya weekend' abafana b'i Karongi bamweretse ko yaje mu irushanwa bamukeneye.



-Bruce Melody asesekaye ku rubyiniro mu ndirimbo ze 'Ndakwanga', 'Ntundize' asoreza kuri 'Ndumiwe'.




– Umuraperi Bull Dogg ageze ku rubyiniro yiga nk'umu Tuff Gang mu mazina ye menshi arangije ahita asaba abafana be i Karongi ko bakwiye kumushyigikira Tuff Gang ikongera ikegukana igikombe nyuma ya Jay Polly wagitwaye muri 2014.
Indirimbo ye 'Nk'umusaza' irishimiwe hano mu buryo bukomeye, abafana bari kumufasha kuyiririmba ari nako bamwereka ikimenyetso cya Tuff Gang.




– Jules Sentore ahereye ku ndirimbo 'Umpe akanya', atangiye ayiririmba mu ijwi rye bwite ahita akurikizaho 'Kora akazi'.




Igitaramo kiri kubera mu misozi ya Rubengera muri Karongi.

– Nk'ibisanzwe, Active babanje kwereka abafana ko mu bijyanye no gukaraga umubyimba biherekejwe no gukora mu muhogo babizi neza. Mu ndirimbo zabo nka 'Aisha', 'Lift'….ni zo bitabaje i Karongi.




– Umunyadukoryo Senderi International Tuff Hit , ni umwe mu bahanzi bagize umubare munini w'abafana bari bamushyigikiye. Mu ndirimbo ze zose 'Jalousie', 'Twaribohoye', 'Nta Cash', abafana bamufashije kuziririmba ari nako bamwereka urukundo bagasimbukira hejuru.
Bitunguranye Senderi Hit bigaragaye ko ashyigikiwe cyane i Karongi.




– Mu ndirimbo ze zo mu njyana ya Coga Style, 'Rafiki' asesekaye ku rubyiniro mu ndirimbo nka 'Gikomando', 'Bwongoza faux', 'Bagambe' . Mu byo yibandaho kuri stage, Rafiki akunda kubwira abafana be ati 'Abarasita mushyire amaboko hejuru guca guca, dushyigikire Coga Style'






– Knowless Butera wakiranywe ibyishimo byinshi mu bafana ahereye ku ndirimbo 'Sweet Mutima' akurikizaho 'Wari urihe'. Akiyisoza afashe ijambo rito abwira ab'i Karongi ko ari we ukwiye kwegukana igikombe.





– TNP mu ndirimbo yabo Kamucerenge bageze imbere y'abafana babo i Karongi. Ni ku nshuro ya mbere baje kuhataramira muri PGGSS.



– Dream Boyz binjiye ku rubyiniro mu ndirimbo 'Mumutashye' ari nako Platini abaza abafana ati 'Mambo Vipi?'. Bahise baririmba 'Uzahahe uronke', bigaragara ko hari abafana bazi amagambo agize indirimbo za Dream Boyz.





Uko igitaramo cyagenze i Karongi
Amafoto: Nsanzabera JP




Loading comments...
Tanga igitekerezo