Igikorwa cyo gushyikiriza aba baturage ihene bagenwe n’abahanzi bahatanira PGGSS ya 5 cyabereye mu Murenge wa Ruhuha ahari hateranye abaturage baturutse mu MIrenge itandatu : Kamabuye, Ngeruka, Mareba, Syara, Nyarugenge na Ruhuha.

Mu izina ry’abahanzi bagenzi be Platini Nemeye yashimiye by’umwihariko Bralirwa ikomeje gukangurira abahanzi kugira umutima wo gufasha no kugira umutima wo gufasha no kwegera abaturage ndetse by’umwihariko bakaba bemereye aba Banyarwanda birukanywe Tanzania ko bazakomeza kubaba hafi banabakorera ubuvugizi.

Yagize ati ‘Twishimiye kwifatanya n’aba Banyarwanda bagenzi bacu birukanywe Tanzania, ubu mwabaye Abanyarwanda kandi muhumure tuzakomeza tubafashe. Ubu ni uburyo bwiza Bralirwa yashyizeho buzajya budufasha guhura n’abaturage ndetse inadukangurira gukomeza kugira umutima ufasha. Iyi nkunga twabazaniye si iya nyuma tuzakomeza kubakorera ubuvugizi. Abanyarwanda twese tubari inyuma, mukomere kandi nk’abahanzi ntabwo tuzabatererana”

Mu izina rya Bralirwa, Fred Nyangezi yashimangiye ko uruganda rwa Bralirwa rutenga ibinyobwa gusa ahubwo runafatanya na Leta guteza imbere igihugu no gukemura ibibazo bitandukanye.

Fred Nyangezi wa Bralirwa

Yagize ati “Twaje hano gufasha Abanyarwanda bagenzi bacu badafite ubuzima bwiza. Muri gahunda ya Bralirwa harimo gufatanya na Leta guteza imbere igihugu, kuri iyi nshuro twifatanyije n’abahanzi bahatanira Guma Guma kugira ngo basange abaturage bishimane na bo atari ukubyina umuziki gusa kandi tuzakomeza kubikora”

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Priscillah Uwiragiye yashimiye Bralirwa kuri iki gikorwa bakoze cyo gufasha Leta koroza bamwe muri aba Banyarwanda badafite imibereho myiza ndetse avuga ko umutima aba bahanzi bagaragaje wo gufasha aba bantu batishoboye ko bazawukomeza.

Yagize ati “Ubundi twebwe twumvaga Bralirwa nk’uruganda rwenga inzoga gusa mwabonye ko banakora ibikorwa byiza bifasha Abanyarwanda kwiteza imbere. Abahanzi bacu dukunda batweretse urukundo kandi uyu mutima wo gufasha bazawukomeze”

Iyi miryango 92 yagenewe ihene ni imwe mu Banyarwanda 861 bavuye Tanzania birukanywe ndetse bakavanwa mu byabo. Ubuyobozi bw’aka Karere buvuga ko bukomeje gukora uko bushoboye ngo bubashakire uko babaho.

Kugeza ubu bose bahawe aho kwikinga gusa ngo baracyakeneye ibintu byinshi kugira ngo bature batekanye bafite aho bahinga ndetse babona ibyo barya mu buryo bworoshye.

Aba bahanzi bakoze iki gikorwa ku bufatanye bwa Bralirwa na East African Promoters bafatanya gutegura irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star.

Bamwe mu bakozi ba Bralirwa bari baje muri iki gikorwa
Bull Dogg yabwiye ab'i Bugesera ko ari we Boss wa Tuff Gang
Amarira y'ibyishimo
Mbere yo gutanga izi hene abahanzi bakanyujijeho mu ndirimbo zitandukanye
Knowless ashyikiriza ihene umwe mu miryango yirukanywe muri Tanzania
Passy wo muri TNP ni gutya yazanye ihene yatanze
Dream Boyz na bo ngo bishimiye gufasha aba Banyarwanda
Bruce Melody arakora uko ashoboye ngo ihene atanga igabanye amahane
Senderi na Platini
Abaturage bishimye cyane
Ifoto y'urwibutso

Amafoto: Nsanzabera JP