Kuwa Mbere tariki 9 Gashyantare 2015 nibwo hatangijwe ku mugaragaro irushanwa rikomeye mu muziki nyarwanda, Primus Guma Guma Super Star, aho rigiye kuba ku nshuro ya gatanu rikaba rizanye impinduka zikomeye zizanafasha abazarikurikirana kwiteza imbere.

Uhereye ku buryo ryatangijwe ukageza igihe rizagenda, hazagaragaramo impinduka nyinshi zigamije kurushaho guhuza Abanyarwanda n’abahanzi bakunda ndetse hakazanakorwa amarushanwa mu baturage mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere bahabwa ubushobozi bwo gutangiza imishinga mito.

Ku itariki ya 16 Gashyantare 2015, ubuyobozi bwa Bralirwa ari nayo itegura iri rushanwa ifatanyije na East African Promoters bwatangaje amazina 15 y’abahanzi bagiye guhatanira imyanya 10 ya mbere.

Habanje gutorwa abahanzi 25 ba mbere nyuma buri wese yerekana ibikorwa yakoze kuva mu mwaka wa 2011 kugeza muri 2014. Uwakoze byinshi kandi agakundwa kurusha abandi ni we wabonye amahirwe yo kujya muri 15. Nyuma y’iminsi mike aba bahanzi bamaze kumenyakana, Urban Boyz yivanye mu irushanwa isimbuzwa Rafiki na TNP kuko ari bo bari bakurikiyeho mu manota ndetse bombi bakaba barayanganyaga.

Kuri iyi nshuro ntiharebwe icyiciro umuhanzi arimo nk'uko byagenze umwaka washize. Abahanzi b'igitsinagore n'ab'igitsinagabo bose uko ari 16 bahanganye mu muziki wa Live hararebwa 10 ba mbere hatitawe ku byiciro.

Abahanzi 16 hataniye imyanya 10 ya mbere ni: 1. Active, 2. Bull Dogg , 3. Bruce Melody, 4. Danny Nanone, 5. Dream Boyz, 6. Senderi Hit, 7. Jules Sentore, 8. Social Mula, 9. Naason, 10. Rafiki, 11. Jody , 12. Knowless, 13. Queen Cha, 14. Paccy , 15. Young Grace, 16. TNP

Akanama nkemurampaka kamaze kwiherera kakareba uko buri muhanzi yitwaye, kemeje ko abahanzi 10 bakwiye guhatanira PGGSS ya 5 ari:

1. TNP
2. Jules Sentore
3. Paccy
4. Dream Boyz
5. Knowless
6. Rafiki
7. Senderi International Hit
8. Active
9. Bull Dogg
10. Bruce Melody

Uko igitaramo cyo guhitamo abahanzi 10 cyagenze:

Stage ni gutya yubatse
Nta nyota Primus irahari

– Nubwo abahanzi bataratangira kuririmba ngo buri wese agaragaze icyo ashoboye mu muziki wa Live, abafana bo hano bakamejeje mu gufana. By'umwihariko Intwarane za Knowless n'aba Social Mula bigaragara ko baje bambariye kubona abahanzi babo mu 10 ba mbere.

Intwarane za Knowless
Abafana ba Social Mula
Aba bafana baje gushyigikira Senderi baturutse muri Uganda nk'uko bigaragazwa n'ibyapa bafite

– MC Tino na Anita batangiye gushyushya abafana baje i Gikondo aho buri wese agaragaza ko umuhanzi ashyigikiye ari we ugomba kuboneka mu bahanzi 10 bahatanira iri rushanwa.

– Abahanzi uko ari 16 bahatanira imyanya 10 ya mbere bamaze kugera aho iki gitaramo kiri kubera.

Melody na Social bafite akanyamuneza
Platini na Bruce Melody bo urabona ko biyizeye
Senderi arimo kumva inama za nyuma Dj Pius ari kumuha
Aimable Twhairwa, ni umwe mu bagize akanama nkemurampaka. Hano ari kumwe na Mushyoma Joseph, Umuyobozi wa EAP
MC Anita na Tino bari kwibutsa abafana uko iri rushanwa riteye muri uyu mwaka
Band ifasha abahanzi muri Live

– Abayoboye iki gitaramo berekanye akanama nkemurampaka kagizwe na Aimable Twahirwa, Tonzi na Lion Imanzi.

– Naason ni we muhanzi ubimburiye abandi mu kuririmba akaba aje yicurangira gitari. Afite ababyinnyi bakomeye bari kumufasha bakora siporo zitandukanye ku rubyiniro. Indirimbo Ab'Isi ni yo yitabaje ngo arebe ko yakwibona mu bahanzi 10.

– Danny Nanone akurikiyeho mu ndirimbo yise Forever. Na we afite ababyinnyi bigaragara ko bitoje bihagije.

– Hakurikiyeho Bruce Melody mu ndirimbo ye 'Ntundize'. Nta mubyinnyi afite.

– Senderi aratunguranye aza mu icupa rinini rifite ibyapa bya Primus. Yongeye kugaragaza ko ari umunyadushya ukomeye. Uyu muhanzi ahise aririmba 'Jalousie'

– Queen Cha akurikiyeho mu ndirimbo 'Icyaha ndacyemera'. Uyu mukobwa afite bigaragara ko na we yakoze imyitozo ariko ahanini yibanze ku ijwi.

– Rafiki ukunda kwiyita Umwami wa Coga Style asesekaye imbere y'abafana ababwira ko Coga Style yagarutse. Ahise agira ati "Amaboko ganyu gari he?", ahita aririmba iyo yise 'Bagambe'.

– Social Mula ahise akurikiraho mu ndirimbo ye yakunzwe cyane 'Abanyakigali'. Abafana bari kumufasha kuyiririmba ku buryo bigaragara ko bayizi neza.

– Jules Sentore wamamaye mu ndirimbo 'Udatsikira' asesekaye ku rubyiniro mu ndirimbo ye 'Kora akazi'. Uyu muhanzi unafite abasore bazi guca umugara yerekanye ko umuziki wa Live awiyumvamo.

– Butera Knowless ushyigikiwe cyane n'abafana be yise 'Intwarane' akurikiyeho mu ndirimbo 'Baramushaka'.

– Bull Dogg akurikiyeho avuga amazina ye yose asaga 50. Aravuga uburyo Hip Hop ari injyana imuba mu maraso. Indirimbo ye 'Nk'umusaza' irishimiwe mu buryo bukomeye.

– Jody akurikiyeho mu ndirimbo ye 'Karimo'.

– Oda Paccy wiyita Miss President akurikiyeho mu ndirimbo 'Umusirimu'.

– Tizzo, Derek na Olivis bagize Active bakurikiyeho mu ndirimbo 'Lift'. Nk'ibisanzwe iri tsinda rifite ababyinnyi barifasha kwerekana ko bafite ubuhanga mu kwikaraga bigezweho dore ko na bo basanzwe ari ababyinnyi bakomeye.

– Platini na TMC bagize Dream Boyz bakurikiyeho mu ndirimbo 'Uzahahe uronke'. Aba basore na bo bafite ababyinnyi bigaragara ko bakoranye imyitozo ihagije.

– Umuraperi Young Grace mu ndirimbo ye Sweet Poupou

– Abahanzi bagize itsinda rya TNP ni bo basoje mu ndirimbo yabo Kamucerenge.

– Abagize akanama nkemurampaka bagiye kwiherera ngo bateranye amanota kugira ngo hamenyekane abahanzi 10 bitwaye neza muri Live.

Iri rushanwa ryatangijwe ku wa Mbere tariki 09 Gashyantare 2015 rikazasorezwa i Kigali ku itariki ya 15 Kanama 2015.

Amafoto: Jack Yakubu & Nsanzabera