Uyu muhanzi yareze umufana we witwa Eric Gallone amushinja kumutera igihombo, nyuma yo gutambutsa amashusho y’igitaramo cye kuri YouTube nta burenganzira yahawe.

Bad Bunny avuga ko uyu mufana yitabiriye igitaramo yakoreye muri Leta ya ya Utah mu mujyi wa Salt Late muri Amerika, agafata amashusho mu buryo butemewe akayatambutsa kuri shene ya YouTube ye yitwa ‘Mad for Live Music’

Uyu muhanzi uri mu bagezweho muri iki gihe, muri iki kirego avuga ko yabanje kuregera YouTube, igakuraho ayo mashusho ariko uyu mugabo akaza kongera kuyasubizaho, bituma amurega mu rukiko.

Bunny yasabye urukiko ko rubuza uyu mugabo kongera gutambutsa aya mashusho cyangwa andi yose agaragaramo, ndetse akamwishyura ibihumbi $150.

Bad Bunny yajyanye mu nkiko umufana wafashe amashusho ye nta burenganzira