Spyro wamamaye mu ndirimbo ‘Who’s Your Guy’, yabitangarije mu gitaramo yakoze mu mpera z’icyumweru gishize. Yavuze ko gukunda abagore no kugira iraha ari byiza ariko ko uko kwishimisha byakorwa nta gusesagura kubayeho.

Abwira abafana, yagize ati “Nimba uri hano kandi ukaba uri guhonga amafaranga abagore, ntekereza ko uri guta igihe cyawe. Simvuze ko utakwishyura umugore wawe ariko koresha ubwenge bwawe”.

Spyro yakomeje agira ati “Nzi bamwe muri bagenzi banjye bakeneshejwe n’uko amafaranga ya mbere bakoreye bahise bayajugunya mu birori no mu ngendo zerekeza muri Afurika y’Epfo. Ariko sinigeze nyura iyo nzira kandi ni yo mpamvu ndi hano ndi”

Uyu muhanzi, uvuga ko yahise aba umukire n’icyamamare, yongeyeho ko hari abakobwa banyuraga kuri Instagram bamusaba umubano wihariye ariko akababera ibamba. Ngo habaga harimo n’abamubwiraga ko bamwishyurira amafaranga bakoresha mu gihe baba bagiye kuryoshya mu biruhuko mu mijyi yo mu bihugu byo hanze, ariko we ahitamo kwita cyane ku muziki n’ishoramari.

Spyro yashinje abakobwa bo muri Afurika y’Epfo gukenesha abahanzi bo muri Nigeria