Tekno wagombaga kugera i Kigali mu gitondo, ntiyaje kuhagerera ku gihe bitewe n’umunaniro yakuye mu gitaramo yaraye akoreye i Nairobi muri Kenya. Yasesekaye ku Kibuga cy’Indege cya Kigali i Kanombe ahagana saa mbili z'ijoro.
Akigera mu Rwanda, Tekno yakiriwe n'abateguye igitaramo ndetse n'itangazamakuru ryari rihamaze amasaha menshi rimutegereje. Uyu muhanzi nta jambo yavuze ahubwo yahise yinjira mu modoka yamujyanye kuri Park Inn Hotel ahateguriwe gukorerwa ikiganiro n'abanyamakuru.
Tekno yatumiwe mu gitaramo cyiswe “My250 Concert” kigomba kubera muri Kigali Conference and Exhibition Village [ahahoze hitwa Camp Kigali]; byari biteganyijwe ko gitangira saa munani, amasaha yacyo aza guhindurwa gishyirwa saa kumi n’imwe, isaha na yo itubahirijwe.
Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo ’Pana’, ’Duro’, ’Diana’ muri iyi minsi agezweho mu yitwa ’Go’, igitaramo byitezwe ko agiye kwitabira mu Rwanda, cyateguwe na Brainwave ifatanyije na Positive Production.
Biteganyijwe ko abitabira igitaramo cya Tekno Miles kigiye kuba ku nshuro ya mbere i Kigali basusurutswa n’abahanzi barimo Bruce Melodie, ukunzwe cyane mu ndirimbo ’Ikinya’; Lilian Mbabazi, uherutse kwimukira mu Rwanda ndetse n’itsinda rya Neptunez Band rigizwe n’abaririmbyi n’abacuranzi bafite ubuhanga bwihariye mu muziki.










Loading comments...
Tanga igitekerezo