Itsinda rya The Brothers ryashyize ubutumwa bwaryo mu ndirimbo rivuga ko “‘Bya bihe byahise binyibutsa ya majoro. Ya ndirimbo wakundaga n'ubu ni yo ikimpogoza,…’’
Ni inkuru iva imuzi urwibutso rw’ubuzima mu myaka yo hambere! Ntigarukira ku kunyurwa n’inseko izira imbereka, kureba amaso ameze nk’ay’inyana mu ruhongore, kumva indirimbo no kuganira gusa. Ni uruhererekane rw’ibyishimo bisangiwe!
Mu kwinezeza nta warenza ingohe ibikorwa by’imyidagaduro bifasha by’umwihariko abatuye mu mijyi.
I Kigali mu Murwa Mukuru na ho ntibihezwa! Abanyabirori ubona si ab’ubu gusa kuko na kera bahozeho, yewe bararyoshyaga kakahava.
Ab’urungano rwabyirutse mu myaka mike ishize hari ahantu bagiriye ibihe byiza, bibasigira urwibutso rw’iteka.
Umunyamakuru wa IGIHE yasubije amaso inyuma akusanya ahantu handitse ku mitima ya benshi mu bihebeye kwidagadura muri Kigali.
Hari abakibyiruka bahumva mu mateka kuko ubu hashyizwe amavuriro n’ibindi bikorwa remezo.
Muri iyi nkuru, turibanda mu myaka ya 1980, kugeza hafi mu 2010 na nyuma yaho gato.
Duhere i Nyamirambo, agace k’abanyabirori
Mu bilometero bibiri uturutse mu Mujyi rwagati ugana Nyamirambo, ahazwi nko ku Gitega, uhasanga iyahoze ari Bar Imararungu, ubu yabaye Urusengero rwa ADEPR, Ishami rikoresha indimi z’amahanga mu materaniro.
Iyi ni bar yakanyujijeho ahagana mu 1980. Yaryoshyaga inzoga, benshi bayiganaga bakuruwe n’abakobwa buje uburanga butemba itoto, basusurutsaga abakiliya bakaraga umubyimba.
Iyo wicumye nko muri metero 200, uhasanga iyahoze ari Sky Hotel ubu yahindutse Ivuriro Kigali Citizen Polyclinic.
Sky Hotel niyo yadukanye imibyinire ifite inkomoko muri Uganda izwi nk’ikimansuro.
Muganga Mukuru wa Kigali Citizen Polyclinic, Dr Munyarugamba Protais, yavuze ko nta bajya bahayobera bashaka aho kubyinira ndetse ko bibaye basobanurirwa.
Twerekeje ku Kabusunzu, ahahoze Ikigo Iwacu, haberaga amahugurwa n’imyidagaduro ariko yiyubashye cyane. Ni Ikigo cyamamaye mu kwakira inama zikomeye.
Umuyobozi Mukuru w’ahahoze iki kigo, Dr Katabarwa Augustin yabwiye IGIHE ko ahari IWACU Asbl heguriwe abikorera ku giti cyabo, hakazashyirwa Ishuri ryigisha iby’Imari n’amakoperative, RICEM.
Ati “Ntabwo hakiri Centre Iwacu guhera mu 2010, gusa icyo duhuriyeho ni uko ari ku Kabusunzu.”
Uvuye Kabusunzu ugana mu Nyakabanda uhasanga Hotel Baobab. Iyi yamamaye ku Gisafuriya ndetse na n’ubu ruracyageretse n’indi nteko yitwa Agakono ka Nyogokuru. Yaraguwe yongererwa ibyumba ariko ntikivugwa cyane.
Dukomereje mu mujyi rwagati ugana ku Muhima
Abenshi bibuka Nyirarock Bar na Mango kuri Rond-point, kubera umwihariko w’umuziki wa Jazz na Reggae wahacurangiwe ahagana mu 2006. Ubu hazengurukijwe n’amabati. Hasigaye mu mateka!
Akabari ‘Abraxass’ kari ahahoze Ikigo Ndangamuco w’u Rwanda n’u Bufaransa nako karahakanyujije. Rudatsimburwa Albert (uyu nyiri Contact FM/Tv) na mugenzi we Mutsar uzobereye gucuranga gitari bass bagacishijeho.
Hari uwavuga ati “Ko mwibagiwe Hotel Panafrique yahogoje benshi mu basheshe akanguhe muri za 1980, ubu ikaba yarazimye?” Shira amatsiko kuko iracyakora n’ubwo nta kabyiniro nk’akahahoze ifite.
Hepfo gato uvuye Panafrique, hahoze ‘Hotel Bienvenue’ yafatwaga nk’imwe mu zihagazeho muri iyo myaka, aho yahoze no kuhamenya ni ihurizo, hari itongo.
Tukiri ku Muhima hafi na Yamaha, ugana ku nyubako y’ubucuruzi ya CHIC hepfo gato na Collège APACOPE, hahoze Bar Six-heure à Six-heure.
Iyi bar yari iharawe cyane, ubu aho yahoze ni mu ihuriro ry’imihanda.
Muri aka gace kandi Bar Zenith yari hafi no kwa Kabuga yarabicaga bigacika, gusa aho yari yubatse hazamuwe indi gorofa.
Aha ho ni karahanyuze koko! Abahanzi barimo n’abaraperi nka Jay Polly mwumvise baririmba ahitwa ‘La Fraîcheur ’. Ni izina ryitiriwe agace ko ku Muhima biturutse kuri bar yahahoze.
Iyi bar yaje guhinduka Urusengero rwa ADEPR Muhima ariko rwaje kwimuka. Aho yahoze haracyari ibisigisigi byayo ndetse uhasanga abakubye akabero, bica akanyota.
Kuri Café Impala ngo higeze kuba icyapa cyamagana imbwa n’abirabura mu kabari
Ahahoze hazwi nka Hotel du Cinq Juillet yaje guhinduka Jali Club, ni ho hubatse Marriott Hotel ubu. Aha ngo hahoze ari icumbi rya Kayibanda, aho ahirikiwe hakajya habera Inama z’Abaminisitiri.
Maj Gatarayiha Augustin wigishije mu Ishuri rya Gisirikare ESM muri icyo gihe, yabwiye IGIHE ko kimwe mu bintu ayibukiraho ari imirwano y’abaminisitiri barimo Nzirorera Joseph n’abandi. Ngo bamaraga gusinda bakesurana ibyari inzoga bikaba isoko.
Ahubatse Hotel Serena n’aho hahoze Hotel des Diplômates, yahindutse Intercontinental.
Maj Gatarayiha avuga ko iruhande rwayo hahoze akabari kitwa Café Impala, kari karahariwe abazungu gusa.
Ku muryango wako ngo hari handitse ko “Interdit aux Chiens et au Noirs’, bisobanuye ngo ‘Nta mbwa cyangwa umwirabura bemerewe kuhakandagira.’
Ibi ngo byaje gukurwaho n’abanyeshuri ba ESM, bajyaga kuhanywera kugeza ubwo iyo nyandiko yaje guhinduka kubera igitutu cyabo.
Muri Gasabo na Kicukiro ho byari byifashe bite?
Bar yitwaga Kigali Night yari ku Kimihurura haruguru y’ahahoze Cadillac, bivugwa ko kari akabyiniro k’umwe mu bahungu ba Habyarimana yagacishijeho biratinda.
Ahagana mu 2005, muri Gasabo hanavuzwe cyane Bambino Super City Hotel yamamaye kubera imikino y’abana. Yigeze gufunga imiryango gato kugeza mu 2008, yongera kwanzika mu 2013.
Bambino kuri ubu ifite umushinga wo korora imisambi izahasanga ingamiya n’amafarashi bihasanzwe bifasha abahasura kuryoherwa n’ubuzima.
Ntiwasoza iyi nkuru utavuze ku kabyiniro kamamaye ku izina rya Planet kari mu nyubako za KBC (Kigali Business Centre) uyu munsi katakibaho.
Ukuriye ibikorwa byo kwagura KBC, Mporanyi David yatangaje ko mu nyubako nshya zuzuye hateganyijwemo imyidagaduro nk’utubari tugezweho n’ibindi bizafasha abantu kuruhuka.
Abakunze kuhasohokera musubize amerwe mu isaho kuko nta kabyiniro nk’akahigeze kazaba karimo.
I Remera hafi y’irembo rigari ryinjira mu rw’Imisozi 1000 benshi bibuka kuri Alpha Palace Hotel. Haberaga igisope cy’umwihariko. Ubu habarizwa Ikigo Nyafurika giteza imbere Ubumenyi bushingiye ku Mibare (AIMS).
Hirya gato ahahoze Bar Total, ugana kuri Stade Amahoro, ntikiharangwa. Total iri mu zabyiniwemo intsinzi y’urugamba rwo kubohora u Rwanda mu 1994 na nyuma yaho, biratinda.
Urwibutso rwa burundu kuri benshi ni Cadillac VIP ya Cobra Eugène Habimana wamamaye mu bushabitsi bugendanye n’inzu z’imyidagaduro n’ibyuma bya muzika biremereye.
Cadillac VIP yabyiniwemo n’abatari bake, abakomeye n’aboroheje, ntikibaho.
Aka kabyiniro kagiraga itara rimyasa mu mabara yose ryazengurukaga hejuru muri Weekend. Abari kure nka Bugesera bararibonaga bakavuga bati ‘Cadillac yacanye.’
Cobra usigaye ufite akabari kitwa Coco Bean ku Kacyiru yabwiye IGIHE ko n’ubwo yakomwe mu nkokora n’inkongi yibasiye Cadillac VIP mu 2012, agiye gutangiza indi nshya izaza ikomeye kurusha iya kera.
Asa n’umwenyura yasabye abazayigana kuzajya baza baje kubyina no kunyeganyega. Yagize ati “Ariko muzagerageze noneho mumenye no kubyina.”





















Amafoto: Muhizi Serge




Loading comments...
Tanga igitekerezo