Iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya kabiri ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda (Rwanda Aquatics Federation) ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO).
Ryahurije hamwe amakipe atandukanye yo mu Rwanda, abakinnyi bagaragaza impano n’ishyaka ryo gutsinda mu byiciro binyuranye barushanyijwemo.
Ikipe ya Mako Sharks Swim Club yegukanye umwanya wa mbere n’amanota 2706 aho yiyongereyeho amanota 1190 ugereranyije na 1516 yabonye mu 2025.
CSKA yabaye iya kabiri n’amanota 1886, yiyongereyeho amanota 724 mu gihe Vision Jeunesse Nouvelle yabaye iya gatatu n’amanota 1003 yiyongereyeho 106 ugereranyije na 897 yabonye mu 2025.
Iri zamuka ry’amanota rigaragaza iterambere rikomeje kugaragara muri siporo yo koga mu Rwanda aho n’umubare w’abakinnyi ugenda wiyongera umunsi ku munsi.
Mu butumwa bwa CHENO bwatangiwe muri iri rushanwa, hibukijwe ko tariki ya 1 Gashyantare buri mwaka hizihizwa Umunsi w’Intwari z’Igihugu, kandi ko insanganyamatsiko ya 2026 igira iti “Ubutwari n’Ubumwe bw’Abanyarwanda, inkingi y’iterambere.”
Perezida wa Rwanda Aquatics Federation, Munyana Cynthia, yashimiye abitabiriye iki gikorwa, ashimangira ko ababyeyi bagira uruhare runini mu iterambere ry’uyu mukino.
Ati “Dufite abashyitsi batandukanye uyu munsi, muri bo harimo abaje gushyigikira abana babo, ndabashimiye cyane. Twongeye kubashimira kuko atari mwe uyu mukino ntiwabaho kuko ni mwe mushyigikira abana kuba icyo bari cyo no kuba icyo bazanira igihugu.”
Umukozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), Bahati Étienne, yavuze ku mateka y’ubutwari n’indangagaciro mu Rwanda anavuga ku mateka y’ishyirwaho ry’Umunsi w’Intwari.
Yakanguriye urubyiruko gusigasira indangagaciro z’ubutwari no kurinda ibyagezweho n’Intwari z’u Rwanda na Leta yarwo.
Agaruka ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Ubutwari n’ubumwe bw’Abanyarwanda, inkingi z’iterambere”, Bahati yavuze ko yibutsa indangagaciro y’ubutwari n’iy’ubumwe ari indangagaciro z’inkingi mu iterambere ry’igihugu.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere rya Siporo muri Minisiteri ya Siporo, Muvunyi Gilbert, na we yashimiye ababyeyi bitabiriye iki gikorwa, avuga ko ari bo amakipe na federasiyo bishingiyeho.
Rwanda Aquatics yashimiye byimazeyo abakinnyi, abatoza, ababyeyi, CHENO n’abaterankunga bose cyane cyane Minisiteri ya Siporo, bagize uruhare mu gutuma iri rushanwa rigenda neza, ndetse bakomeje guteza imbere siporo yo koga no kwimakaza umuco w’ubutwari mu rubyiruko.
Yongeyeho ko ubu abakinnyi bagiye gutangira kwitegura amarushanwa mpuzamahanga ya Africa Aquatics azabera muri Ghana, aho azabanzirizwa n’Irushanwa ryo Kwibuka.
Amwe mafoto yaranze irushanwa:













































Loading comments...
Tanga igitekerezo