Ijoro ry’igipfunsi i Kigali: Abanyarwanda bigaragaje, Tamba atsinda Karume kuri ‘Round 1’ (Amafoto & Video)
Ku nshuro ya kabiri, u Rwanda rwakiriye irushanwa ry’Iteramakofe ryiswe “Kigali Fight Night”, wongera kuba umugorora waranzwe n’ibyishimo, amajwi y’abafana n’urufaya rw’ibipfunsi byavuzaga ubuhuha ku wa Gatandatu, tariki 28 Werurwe 2026, mu masangano y’imihanda yo kuri Kigali Convention Centre.