U Rwanda rwitabiriye iyi mikino mu cyiciro cy’abatarabigize umwuga, ku nshuro ya mbere ruhagarariwe na Ntakirutimana Jonathan, Niyigena Amani na Binego Djibril mu gihe bageze i Nairobi bahasanze Umutaliyani Lorenzo wahisemo gukina nk’umukinnyi wavuye mu Rwanda.
Lorenzo asanzwe akinira muri Kigali BJJ (Kigali Brazilian Jiu-Jitsu) ikorera muri Fitness Point ahahoze Sportsview Hotel i Remera.
Umukinnyi w’u Rwanda Ntakirutimana Jonathan ni we wakinnye umukino w’umunsi yahuyemo Laurian Samuel wo muri Kenya kimwe na Lorenzo wakinnye umukino ubanziriza uwa nyuma ahanganye na Amos wo muri Kenya, abasha no kwegukana intsinzi aba uwa mbere.
Aba bakinnyi bose uko ari bane bahawe impamyabushobozi zigaragaza ko ari abakinnyi b’imikino njyarugamba ya MMA.
Perezida wa Global Association of Mixed Martial Arts Rwanda (GAMMA Rwanda), Mwizerwa Dieudonné, yabwiye IGIHE ko yishimiye uko aba bakinnyi bitwaye ku nshuro yabo ya mbere mu marushanwa nk’aya.
Ati “Ku giti cyanjye ndashimira cyane abakinnyi bacu uburyo bakinnye, byongeye bwari ubwa mbere binjiye muri ‘Cage’ (aho bakinira) kuko ni amasomo akomeye bize kuko abo bakinnye bose basanzwe bitabira bene aya marushanwa.”
Yongeyeho ati “Ubu tugiye kongera imyitonzo no kwitabira andi marushanwa menshi haba hano mu Rwanda ndetse no hanze y’igihugu kuko kwitabira bwa mbere bakitwara gutya ni byo kwishimira cyane.”
Mu mpera za 2025, ni bwo mu Rwanda hatangiye ibikorwa rya “Global Association of Mixed Martial Arts Rwanda (GAMMA Rwanda)” igamije guteza imbere iyi mikino ndetse itangira guhugura abakinnyi bayo.
Abakinnyi batatu bavuye mu Rwanda bitwaye neza mu mikino njyarugamba ya Mixed Martial Arts [MMA] ya “Anza Fight Nights 008”, yahurije i Nairobi muri Kenya abaturutse mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba.
Muri iyi mikino yabaye ku Cyumweru, u Rwanda rwitabiriye ku nshuro ya… pic.twitter.com/JchQqrDysL
— IGIHE Sports (@IGIHESports) April 27, 2026






























Loading comments...
Tanga igitekerezo