Mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 8 Gashyantare 2026, ni bwo ku kibuga cya Levi's Stadium habereye uyu mukino wa nyuma wa NFL "American Football", ukurikirwa n’abarenga miliyoni 100 biganjemo abo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni umukino bamwe ahitamo kujya kuwukurikiranira ku kibuga, ariko nanone abandi bakifashisha uburyo bw’ikoranabuhanga bagakurikira uyu mukino uba wiganjemo ibirori by’akataraboneka.

Nubwo byari ibirori, Seattle Seahawks yahabwaga amahirwe na benshi yo kwegukana uyu mukino yabigezeho nyuma yo gutsinda ibitego 29-13, ibifashijwemo n’abakinnyi bayo bakomeye nka Sam Darnold, Kenneth Walker III, Cooper Kupp n’abandi.

Uyu wabaye umukinio wa kabiri wa Super Bowl wegukanywe na Seattle Seahawks mu mateka yayo kuko yaherukaga iki gikombe mu 2014.

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashimye Kenneth Walker wabaye umukinnyi mwiza kuri uyu mukino na Sam Darnold wafashije ikipe kwandika amateka, abifuriza gukomeza “kwishimira intsinzi”.

Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Puerto Rico, Bad Bunny, ni we wasusurukije abitabiriye uyu mukino by’umwihariko mu karuhuko k’igice cya mbere, aho yafashijwe n’abarimo Lady Gaga, Ricky Martin, Pedro Pascal, Cardi B, Karol G, Jessica Alba n’abandi.

Mu ndirimbo baririmbye bakanabyina kakahava harimo izakunzwe cyane ari zo ‘Tití Me Preguntó’, ‘Yo Perreo Sola’, ‘Safaera’, ‘Eoo’, ‘Die with a Smile’ yakoranye na Lady Gaga, ‘Baile Inolvidable’, ‘NUEVAYoL’, ‘Lo que le pasó a Hawaii’, ‘El Apagón’, ‘CAFé CON RON’ na ‘DeBÍ TiRAR MáS FOToS’.

Muri ibi birori kandi hatunguranye abageni babiri basezeraniye imbere y’imbaga y’abafana, bakorerwa amateka na Bad Bunny wabemereye kubaha umwanya kuri uwo munsi.

Umunyabigwi mu mukino wo gusiganwa mu modoka wa Formula 1, Lewis Hamilton, n’umuhanzi w’imideli wanamamaye mu biganiro bya ‘Reality TV Shows’, Kim Kardashian, bamaze igihe baca amarenga yo kuba bari mu rukundo, bongeye kugaragara bahuje urugwiro muri ibi birori.

Wari umukino ukomeye wari utegerejwe na benshi
Seattle Seahawks yatsinze New England Patriots ibitego 29-13
Ricky Martin ari mu basusurukije abakurikiye umukino
Seattle Seahawks yegukanye Super Bowl ya 2026
Seattle Seahawks yegukanye Super Bowl ku nshuro ya kabiri mu mateka
Abakinnyi ba Seattle Seahawks bishimira igikombe mu rwambariro
Bad Bunny n'itsinda rimubyinira bari bizihiwe
Bad Bunny yaserukanye ibendera rya Puerto Rico aho akomoka
Pedro Pascal wakinnye filime zitandukanye yari mu bitabiriye ibirori
Bad Bunny yakoze ibirori bidasanzwe
Ikanzu Lady Gaga yaserukanye mu birori bya Super Bowl
Bad Bunny na Lady Gaga basusurukije abafana
Ni ibirori byitabiriwe n'ibyamamare
Lewis Hamilton na Kim Kardashian bavugwaho gukundana bari kumwe
Abageni batunguranye mu birori bya Super Bowl
Bad Bunny yahaye umwanya abageni babiri bakora ubukwe