Kuva ku wa Gatanu kugeza kuri iki Cyumweru, tariki ya 7 Kamena 2026, ku bibuga bitandukanye birimo Petit Stade i Remera, habereye irushanwa ryo Kwibuka ritegurwa n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda (FERWAHAND).

Ni irushanwa ryitabiriwe n’amakipe 14 arimo atandatu y’abagore. Muri aya makipe yose, ayo mu Rwanda yari 12 mu gihe abiri yo mu mahanga ari aya Ndejje University yo muri Uganda mu bagabo n’abagore.

Mu cyiciro cy’abagabo, Police HC yageze ku mukino wa nyuma isezereye PEVIC muri ½ ku bitego 41-33, naho APR HC isezerera Ndejje University ku bitego 39-28.

APR HC yatangiye umukino iri hejuru, iza gushyiramo ikinyuranyo cy’ibitego bine (9-13) mu minota 18 ya mbere, ariko Police HC irayigaranzura ndetse inasoza igice cya mbere iyoboye umukino n’ibitego 16-14.

Kuva kuri uwo munota wa 18 kugeza ku wa 24, nta gitego APR yigeze itsinda mu gihe Police HC yari yakinnye umukino wa nyuma mu 2025 igatsindwa na Equity HC yo muri Kenya, yo yatsinzemo bine byatumye amakipe yombi anganya 13-13 ndetse ihita ijya imbere.

Police HC yakomeje kwitwara neza no mu gice cya kabiri binyuze ku bakinnyi bayo nka Kayijamahe Yves na Mbesutunguwe Samuel, ikibonamo ibitego 16 mu gihe APR HC yatsinzemo ibitego 13 biyifasha gusoza umukino itsinze ibitego 32-27 inegukana igikombe.

Mu bagabo, umwanya wa gatatu wegukanywe n’ikipe ya PEVIC mu gihe mu umukinnyi mwiza w’irushanwa yabaye Mbesutunguwe Samuel wa Police HC.

Mu bagore, Kiziguro SS na ESC Nyamagabe ni zo zakinnye umukino wa nyuma, aho zasezereye Ndejje University na UR Rukara muri ½.

Igice cya mbere cy’uyu mukino cyarangiye ESC Nyamagabe iyoboye umukino n’ibitego 10-9 aho amakipe yombi yari yakaniranye kugeza iyi minota 30 irangiye habonetsemo ibitego 19 gusa.

Bitandukanye n’igice cya mbere, Kiziguro SS yitwaye neza mu gice cya kabiri ikibonamo ibitego 17 kuri 16 bya ESC Nyamagabe byanatumye ishyiramo ikinyuranyo cy’igitego kimwe yegukana igikombe itsinze ibitego 27-26.

Umwanya wa gatatu wegukanywe n’ikipe ya Ndejje University mu gihe umukinnyi mwiza w’irushanwa yabaye Iragena Joselyne ukinira ikipe Kiziguro SS.

Ubuyobozi bwa FERWAHAND bwavuze ko bwishimiye uko iri rushanwa ryagenze aho ryari ryitezwemo amakipe yo muri Kenya na Tanzania nk’uko byagenze mu 2025, ariko akaba yaragowe n’amikoro kubera izamuka ry’ibiciro muri iyi minsi.

Police HC yegukanye igikombe itsinze APR HC yari yabanje kuyigora
Umukino wa nyuma wahuje Kiziguro SS na ESC Nyamagabe mu bakobwa, warimo ishyaka ryinshi
Perezida wa FERWAHAND, Twahirwa Alfred, ashyikiriza igikombe Ikipe ya Police HC
Ikipe ya Kiziguro SS yishimira igikombe yegukanye
Iragena Joselyne na Mbesutunguwe Samuel bitwaye neza muri iri rushanwa mu bakobwa no mu bagabo