Abakinnyi barenga 80 baturutse mu bihugu 22 ni bo bitabiriye iri rushanwa rya ‘ITF World Tennis Tour Juniors/ Grade 4’ risanzwe ari icyiciro cya kane cy’amarushanwa y’abato batarengeje imyaka 18.

Ni ku nshuro ya kane yikurikiranya u Rwanda rwakiriye iri rushanwa rizaba ibyumweru bibiri, kugeza ku wa 2 Gicurasi 2026.

Ku mukino wa nyuma mu bakobwa, Alexandra Talina yatsinze Ilaria Ughi wo mu Butaliyani amaseti 2-0 (6-2, 6-3) na ho mu bahungu Oliver Hancin wo muri Australia atsinda Umunyamerika Eaden-Zack Harron wari watsindiye i Kigali mu 2025.

Uyu mukino w’abahungu ntiwarangiye kuko nubwo Harron yari yatsinze iseti ya mbere ku manota 7-6 (6), yagize imvune ituma adakomeza gukina.

Mu bakobwa bakina ari babiri, Natalia Drobca wo muri Moldova na Alexandra Talina batsinzwe n’Abanya-Koreya Eunseol Choi na Ye Eun Park amaseti 2-1 (7-6(7), 3-6, 10-5).

Uyu mwaka u Rwanda ruhagarariwe n’abahungu batandatu n’abakobwa batatu, ariko bose ntibabashije kugera kure mu cyumweru cya mbere.

Abahungu ni Niyibizi Jedekia, Murinzi Gédéon, Habiyambere Calvin, Rubin Elias, Shema Wesley na Rutayisire Kevin. Ni mu gihe abakobwa ari Ineza Thierrine, Chrissa Mugabo Sheja na Tuyishime Esther.

Perezida w'Ishyirahamwe Nyarwanda ry'Umukino wa Tennis, Karenzi Théoneste, yashimiye abakinnyi bitabiriye iri rushanwa
Eunseol Choi na Ye Eun Park begukanye irushanwa mu bakobwa bakina ari babiri
Alexandra Talin na Natalia Drobca batsindiwe ku mukino wa nyuma mu bakobwa bakina ari babiri
Oliver Hancin yegukanye icyumweru cya mbere cy'irushanwa mu bahungu
Eaden-Zack Harron watsindiwe ku mukino wa nyuma mu bahungu bakina ari umwe
Alexandra Talina ukomoka mu Burusiya, ni we wegukanye icyumweru cya mbere cya ‘Rwanda Junior Open 2026’  mu bakobwa
Ughi Ilaria yatsindiwe ku mukino wa nyuma mu bakobwa bakina ari umwe