Iyi Shampiyona yatangiye tariki ya 27 Ukuboza 2025, yasojwe ku wa 7 Kamena 2026 aho imikino ya nyuma yakiniwe ku bibuga bya Stecol.

Ni Shampiyona yatangiriye muri ‘zones’, nyuma hatoranywa abakinnyi bane beza muri buri zone, mu bahungu n’abakobwa. Ibyiciro byakinwe ni abatarengeje imyaka 14, 17, 20 n’abakuru.

Amakipe n'ibigo by'amashuri byitabiriye ni Rafiki BC, Kigali BC, Peace Badminton, Green Hills Academy, Saint Famille School (Zone Kigali), Huye BC, Petit Séminaire Virgo Fidelis, Group Scolaire Officiel de Butare, Sainte Bernadette Kamonyi, Saint Merry's High School Kiruhura na UR Huye Campus (Zone y’Amajyepfo).

Hari kandi Inclusive BC, Saint Bridge BC, Nyabagendwa BC, Fanfar BC (Zone y’Iburasirazuba 1), Saint Aloys Rwamagana na New Life Christian Academy (Zone y’Iburasirazuba 2).

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Badminton mu Rwanda, Muhama Alphonse, yavuze ko nubwo bagifite imbogamizi z’ibikorwaremezo byo gukiniraho ariko bishimira uburyo uyu mukino ugenda ukura n’uburyo abakiri bato bawitabira.

Ati “Ntabwo twavuga ngo dufite ibibuga byacu bya Badminton, tugenda dutira mu bikinirwamo nka Basketball cyangwa Volleyball, ni byo dukoresha kenshi.”

Sebarinda Frédéric wo muri Groupe Scolaire Officiel de Butare, yavuze ko abana bawitabira haba ku bahungu n’abakobwa.

Ni ko bimeze kandi kuri Urusaro Vanessa wo muri ES Ste Bernadette Kamonyi, aho we yavuze ko nubwo uyu mukino wari mushya, hari abawibonyemo nk’uwo bakunda kurusha indi yose.

Abatsinze muri buri cyiciro:

U14 (abahungu)

-# Ngarambe Byusa Bryant (Rafiki BC)
-# Mugisha Pacifique (Saint Bridge BC)
-# ⁠Mugisha Steven (Rafiki BC)

U14 (abakobwa)

-# Akarabo Cynthia (Saint Bridge BC)
-# Munezero Anitha (Saint Merry's HS)
-# Munyana Darlène (Saint Merry's HS)

U17 (abahungu)

-# Ngarambe Cyusa Alain (Rafiki BC)
-# ⁠Cyuzuzo Patience (Sainte Bernadette Kamonyi)
-# ⁠Tuyisenge Léonard Lucky (Rafiki BC)

U17 (abakobwa)

-# Muhoza Alliance (Saint Bridge BC)
-# ⁠Ineza Furaha Sandrine (GSOB)
-# ⁠Isimbi Mutesi Queen (GSOB)

U20 (abahungu)

-# Niyogushimwa Joshua (Peace Badminton)
-# ⁠Kayiranga Innocent (Inclusive BC)
-# ⁠Ntibeshya Gédéon (Rafiki BC)

U20 (abakobwa)

-# Uwamungu Christine (Saint Bridge BC)
-# ⁠Anani Lys Benitha (ES Gasiza)
-# Tuyisenge Odilla (Saint Bridge BC)

Abagabo

-# Mungarurire Eden (Kigali BC)
-# ⁠Tuyizere Hervé (UR Huye)
-# ⁠Iradukunda Fabrice (Rafiki BC)

Abagore

-# Urusaro Vanessa (Rafiki BC)
-# Shimo Gashema Benie Christa (Peace BC)
-# ⁠Nzamukosha Hassinah (Kigali BC)

Amwe mu mafoto yaranze irushanwa