Iri rushanwa rigiye gukinwa ku nshuro ya 12 rizitabirwa n’amakipe atanu arimo iy’u Rwanda, iya Malawi, iya Zimbabwe, iya Nigeria n’iya Brésil, aho imikino izabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Cricket i Gahanga.

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’Abagore ya Cricket, Leonard Nhamburo, yavuze ko irushanwa ry’umwaka ushize bizemo amasomo menshi.

Ati “Duheruka kwegukana iri rushanwa mu 2023, umwaka ushize twatsindiwe ku mwanya wa gatatu ariko ubu tugarutse hari amasomo twize, n’amarushanwa abiri duherukamo yaradufashije gukina na Amerika u Buhinde n’andi makipe.”

Iri rushanwa ry’uyu mwaka ntabwo ririmo Uganda na Tanzania zegukanye iki gikombe, ibyo Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu, Bimenyimana Diane, yagaragaje ko bitazatuma ryoroha.

Ati “Muri Cricket buri kipe iba ikomeye kandi bavuye mu marushanwa n’ubundi iry’uyu mwaka rizaba rikomeye. Umwaka ushize twatangiye neza ariko dusoza nabi ubu ni ukugenda umukino ku mukino dushaka uko tuzegukana igikombe.”

Bitandukanye n’imyaka ishize, kuri iyi nshuro iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe make.

Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa mu Ishyirahamwe rya Cricket mu Rwanda, Byiringiro Emmanuel, yakomeje asobanura icyabiteye.

Ati “Amakipe yaragabanyutse kuko Malaysia, Indonesia, Tanzania na Uganda ntabwo byabonetse kuko hari andi marushanwa ya ICC yahuriranye. Twari twatumiye amakipe 12 ariko guhurirana n’andi bituma amakipe aba make.”

Muri iri rushanwa, amakipe azahura inshuro ebyiri hagati yayo, ayitwaye neza akomeze mu gukuranwamo n’umukino wa nyuma.

Iri rushanwa ryitabiriwe n'ibihugu bitanu
U Rwanda ruheruka kwegukana iri rushanwa mu 2023, rwahize kwegukana n'iry'uyu mwaka
Mbere yo gutangira irushanwa, amakipe yitabiriye yabanje gusura Urwibutso wa Jenoside rwa Kigali