Iri rushanwa ryabaye ku Cyumweru, tariki ya 8 Werurwe 2026, muri Kigali Golf Resorts & Villas i Nyarutarama, ryitabirwa n’abakinnyi 174 barimo abagabo n’abagore 30 bakinnye mu byiciro bitandukanye.

Umukinnyi wegukanye igihembo gikuru ni Sezibera Gérard watsinze n’amanota 76, mu gihe umukinnyi wahize abandi mu gutera umupira muremure kurenza abandi mu bagabo ari Mukisa Benjamin, mu bagore aba Kazera Mediatrice, mu bakuze aba Philip Goodman.

Abakinnyi bakinnye neza mu kwegereza umupira umwobo, ni Eugene Munyaneza mu bagabo, Keza Han Jing mu bagore na Rutamu Innocent mu bakuze.

Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara, yavuze ko bishimiye gufatanya na Inclusive FinTech Forum n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye barimo Banki Nkuru y’u Rwanda, anashimira abakinnyi bitwaye neza mu byiciro bitandukanye.

Yongeyeho ati “Uyu mugoroba w’irushanwa rya Golf utwibutsa ko Golf, nk’akazi dufatanya cyane, ari urugendo. Ni ukwihangana, ni ukugira uburyo ubikoramo no kwicisha bugufi. Bamwe muri twe bakinnye neza uyu munsi, hari n’abandi tukigerageza.”

Namara yashimangiye ko uretse gutsindana, Golf yubaka umubano hagati y’abantu, igashimangira imikoranire no kugira ibindi bashobora kugerwaho.

Yabasabye kandi gukorana na Equity Bank Rwanda Plc muri gahunda zabo zitandukanye, bagafatanya mu rugendo rw’iterambere, anerekana ko banki yiteguye kubaha serivisi nziza.

Umuyobozi wa Kigali Golf Club, Byusa Marcel, yavuze ko bishimiye “kwakira iri rushanwa ryahuriranye n’Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore”, anashimira Equity Bank nk’umuterankunga waryo.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, na we yashimiye abantu bose bitabiriye iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya kabiri, yizeza ko rigomba kuba ngarukamwaka.

Ati “Twese twatsinze nubwo hari ibihembo byateganyijwe, ariko turabashimira ko mwitabiriye, umubare ukarengaho 100 ugereranyije n’abitabiriye umwaka ushize. Mu izina rya Banki Nkuru y’u Rwanda, nizera ko no ku ruhande rwa Rwanda Finance Ltd ari uko, tuzakora ku buryo iri rushanwa riba ngarukamwaka nk’uko IFF imeze.”

Yashimiye by’umwihariko Equity Group Holdings na Equity Bank Rwanda byateye inkunga iri rushanwa rya Golf ribanziriza Inclusive Fintech Forum.

Abandi bakinnyi bitwaye neza:

Division A – Men (Handicap 0-9)

-# Arthur Barigye
-# Paul Mburu
-# Muganga Ramadan

Division B – Men (Handicap 10-18)

-# Munyaneza Eugene
-# Arthur Byabagambi
-# Alain Ngirishuti

Division B – Men (Handicap 19+)

-# Theogene Habumuremyi
-# Mpenzi Olivier
-# Mucyo Januario

Ladies Category (Handicap 0-18)

-# Keza Han Jing
-# Mary Maina
-# Eve Tushabe

Ladies Category (Handicap 19+)

-# Linda Ikirezi Pacifique
-# Teta Mpyisi
-# Adams Nia

Seniors

-# Gahima Charlce
-# Andrew Kanyonya
-# Joseph Semwaga

Guest

-# Andrew Deane

Amafoto yaranze irushanwa:

Amafoto: Cyubahiro Key