Abakinnyi batandatu bo mu Burusiya na bane bo muri Belarus ni bo bitabiriye ibi birori i Vérone ku wa Gatanu mu gihe amakipe yo mu bihugu birindwi birimo Ukraine yanze kubyitabira kubera kwigaragambya.
Iyi Mikino ni yo ya mbere yitabiriwe n’abakinnyi bo mu Burusiya na Belarus bahagarariye ibihugu byabo kuva hashyizweho ibihano byo kutitabira iyi Mikino kubera intambara byashoje muri Ukraine mu 2022.
Ibendera ry’u Burusiya ntiryigeze rizamurwa mu Mikino Paralempike kuva mu Mikino ya Sochi yabaye mu 2014, mbere na mbere kubera uruhare rwa leta mu gushyigikira ikoreshwa ry’ibiterambaraga bitemewe muri siporo, mbere y’uko hazamo n’ibihano bishingiye kuri Ukraine.
Nubwo nta tsinda rya Ukraine ryitabiriye ibirori byo gutangiza Imikino ku wa Gatanu, iki gihugu cyakomewe amashyi menshi ubwo umukorerabushake yatambukaga afite ibendera ryacyo.
Perezida wa Komite Paralempike Mpuzamahanga, Andrew Parsons, yagize ati “Iyi Mikino Paralempike yo mu Bukonje igamije kubaha ahashize, kwishimira aho turi no guha umurongo ahazaza buri wese yibonamo kandi dukeneye ahazaza hatandukanye n’aho twigeze kugera.”
Yakomeje agira ati “Mu myaka ine ishize, narimpangayikishijwe n’ibyaberaga mu Isi. Ku bw’amahirwe make, ubu byarushijeho. Mu Isi aho ibihugu bimenyekana kurushaho kubera amazina y’ababiyobora, nahitamo kumenya ibihugu kubera amazina y’abakinnyi babyo.”
Ku wa Gatanu mu gitondo, byatangajwe ko Iran itazitabira iyi Mikino kuko umukinnyi umwe rukumbi wari kuyihagararira, Aboulfazl Khatibi Mianaei, yabuze uko yerekeza mu Butaliyani kubera intambara iri mu Burasirazuba bwo Hagati.







Loading comments...
Tanga igitekerezo