Iri rushanwa ryateguwe n’Ishyirahamwe ry'Umukino wo Koga mu Rwanda (Rwanda Aquatics Federation – RAF) ku nshuro ya mbere ryabaye ku Cyumweru, tariki ya 31 Gicurasi 2026, muri piscine ya Green Hills Academy i Kigali.

Abakinnyi barenga 150 baturutse mu bigo by’amashuri 25 byo mu Rwanda, ni bo bitabiriye iri rushanwa ryagaragaje intambwe ikomeye mu guteza imbere umukino wo koga mu mashuri no kuvumbura impano nshya z’abana bazavamo abazahagararira igihugu mu marushanwa atandukanye mu gihe kiri imbere.

Mu bayobozi baryitabiriye harimo Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere rya Siporo muri Minisiteri ya Siporo, Muvunyi Gilbert na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda (RAF), Munyana Cynthia.

Muvunyi Gilbert yashimye RAF ku gitekerezo cyiza cyo gutegura iri rushanwa ry’amashuri, agaragaza ko ari imwe mu nzira nziza zo kuvumbura no guteza imbere impano z’abana bakiri bato.

Yashimangiye kandi ko Minisiteri ya Siporo izakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye mu gushyigikira gahunda zigamije guteza imbere siporo mu mashuri no kuzamura impano zigaragara muri ayo marushanwa.

Perezida wa Rwanda Aquatics Federation, Munyana Cynthia, yashimiye amashuri, ababyeyi, abatoza n’abakinnyi bitabiriye iri rushanwa rya mbere rihuje amashuri mu mukino wo koga.

Yagaragaje ko iri rushanwa ridafite intego yo guhatanira imidali gusa, ahubwo rigamije gufasha abana n’urubyiruko kwiga indangagaciro zirimo ikinyabupfura, kwigirira icyizere, kwihangana no gukorera hamwe.

Yanashimangiye ko uko umubare w’amashuri ugenda wiyongera ari n’umwanya mwiza wo kwagura ibikorwa bya Rwanda Aquatics Federation birenze umukino wo koga usanzwe, aho hari amahirwe yo guteza imbere n’indi mikino yo mu mazi nka ‘Water polo’, ‘Artistic swimming’ ndetse na ‘High diving’, bigatangira gutozwa hakiri kare mu mashuri no mu makipe yo koga.

Ati “Gukorana n’amashuri menshi bituma dushobora kubaka urwego rukomeye rw’abakinnyi bato batozwa hakiri kare, bikabafasha kwitegura neza mu mikino itandukanye yo mu mazi, harimo ‘Swimming, Open water swimming, Water polo, Artistic swimming na High diving, bityo bikabaha amahirwe yo kuzitabira amarushanwa mpuzamahanga no guhagararira igihugu.”

Yongeyeho ko RAF izakomeza gukorana n’amashuri, abatoza n’abafatanyabikorwa mu gushyiraho uburyo bwo guteza imbere izi siporo nshya, kugira ngo u Rwanda rube igihugu gifite impano zitandukanye mu mikino yo koga ku rwego mpuzamahanga.

Muri mashuri 25 yitabiriye, Green Hills Academy ni yo yegukanye umwanya mbere n’amanota 1597, ikurikirwa na International School of Kigali yagize amanota 262,5 mu gihe Ecole Française de Kigali yabaye iya gatatu n’amanota 237.

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda (RAF) bwashimiye amashuri yose yitabiriye, ababyeyi, abatoza, abasifuzi, abakorerabushake, abafatanyabikorwa n’abakunzi b’uyu mukino bagize uruhare mu gutuma iri rushanwa rya mbere rigenda neza.

Bwongeyeho ko bufite gahunda yo gukomeza gutegura iri rushanwa buri mwaka nk’urubuga rwo guteza imbere umukino wo koga mu mashuri, kuvumbura impano nshya no kubaka ejo hazaza heza h’umukino wo koga mu Rwanda.

RAF yizera ko iri rushanwa rizafasha gutegura abazahagararira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga mu gihe kiri imbere no gukomeza kwimakaza umuco wo koga mu bana n’urubyiruko.

Amashuri yitabiriye irushanwa:

-# Acorns International School
-# Discovery International School
-# Dove International School
-# Ecole Française de Kigali
-# Ecole Petit Prince Rebero
-# Ecole Polaris
-# EP Gatwaro
-# Green Hills Academy
-# GS Rugando TSS
-# Homeschooled
-# IFAK
-# Institut Filipos Smaldone
-# International School of Kigali
-# Iwacu Academy
-# Kid Clouds International
-# Kigali Christian School
-# Kigali de la Salle School
-# La Colombière School
-# Ntare Louisenlund School
-# Path to Success International School
-# Rwamagana Leaders School
-# Saint Ignatius High School
-# University of Rwanda
-# Wellspring Academy
-# World Mission High School

Piscine ya Green Hills Academy ni yo yabereyemo iri rushanwa rihuje amashuri ku nshuro ya mbere
Abakinnyi barenga 150 bo mu mashuri 25 ni bo bitabiriye iri rushanwa
Abakinnyi barushanyijwe mu koga mu buryo bunyuranye
Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umukino wo Koga mu Rwanda, Munyana Cynthia, aganira n'ababyeyi bari baherekeje abana
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere rya Siporo muri Minisiteri ya Siporo, Muvunyi Gilbert (ibumoso) na Munyana Cynthia uyobora RAF
Perezida wa Rwanda Aquatics Federation, Munyana Cynthia, yashimiye amashuri n'ababyeyi bashyigikira abana babo mu mukino wo koga
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere rya Siporo muri Minisiteri ya Siporo, Muvunyi Gilbert, yashimye RAF yateguye iri rushanwa ryabaye ku nshuro ya mbere