Ubu bushakashatsi bwitwa "Global Burden of Disease" bwasohotse mu kinyamakuru The Lancet gitangaza amakuru y’ubuzima gusa. Bugaragaza ko abafite ibibazo byo mu mutwe biyongereyeho 95,5% hagati y’umwaka wa 1990 na 2023.

Abashakashatsi bavuga ko ubwoba n’agahinda gakabije ari byo bibazo byiyongereye cyane, ndetse bikaba ari na byo byibasiye abantu benshi kurusha ibindi mu 2023.

Imibare igaragaza ko ubwoba bukabije bwiyongereyeho 158% mu gihe agahinda gahabije kiyongereyeho 131% ugereranyije na 1990, ibintu abashakashatsi bavuga ko bikomeje gutera impungenge.

Dr Damian Santomauro wayoboye ubu bushakashatsi, yavuze ko yatunguwe n’uburemere bw’iki kibazo.

Ati “Hari ibintu byinshi bitera ibi bibazo, kandi kubitandukanya byose biragoye. Icy’ingenzi ni ubufatanye bw’Isi yose mu kubikemura.”

Ubushakashatsi bugaragaza ko abagore ari bo bibasirwa cyane n’ibibazo byinshi byo mu mutwe, ariko indwara nka autisme, ADHD irangwa n'ibikorwa byo kwibagirwa, kutita ku bintu no kuvuga amagambo menshi, n’izindi zibasira cyane abagabo.

Bwanagaragaje ko urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 39 ari rwo rufite ibyago byinshi byo kwibasirwa n’ibi bibazo. Byagaragaye ko abafite imyaka iri hagati ya 15 na 19 ari bo bafite ibibazo bikomeye, ibintu bitari bisanzwe.

Abahanga bavuga ko icyorezo cya COVID-19 cyongereye uburemere bw’ibi bibazo, cyane cyane ubwoba bukabije, umuhangayiko n’agahinda gakabije, ibi bikaba bifitanye isano n’ingaruka cyagize mu nzego zirimo ubukungu.

Nubwo mu 2026 hari kongerwa imbaraga mu kubungabunga buzima bwo mu mutwe, impuguke zivuga ko serivisi z’ubuvuzi zitangwa zitajyanye n’ubukana bw’iki kibazo.

Abashakashatsi basaba ibihugu ko byongera ingengo y’imari mu buvuzi bwo bw’ibibazo byo mutwe no mu rwego rwo gukumira ko ikibazo cyakomeza ku muvuduko nk’uwo mu myaka yashize.

Agahinda gakabije kari mu bibazo byugarije abantu benshi ku Isi