Ubwo butumwa yabutanze kuri uyu wa 19 Ukwakira 2025 ubwo Umuryango Rotary International mu Rwanda wakoraga ubukangurambaga bwo gukingiza abana no kwirinda indwara y’imbasa nubwo yarandutse mu Rwanda.
Ni ubukangurambaga bwakorewe muri siporo rusange mu Mujyi wa Kigali, aho abanyamuryango ba Rotary Clubs zo mu Rwanda bakoze urugendo rw’amaguru ruva kuri BK Arena bagana imbere ya Kigali Convention Centre hasorezwa siporo rusange.
Ubwo bukangurambaga kandi bwanitabiriwe na Guverineri w’Akarere ka 9150 ka Rotary Club igizwe n’ibihugu icumi harimo b’U Rwanda uri mu ruzinduko rwo gusura Rotary Clubs zo mu Rwanda.
Dr. Muderevu Alexis ukuriye Komisiyo yo Kurwanya imbasa muri Rotary Rwanda akaba ari na Perezida wa Rotary club Kigali yavuze ko n’ubwo iyo ndwara yarandutse mu Rwanda mu 1993 nibwo umurwayi wa nyuma yagaragaye mu Rwanda, mu 2004 ruhabwa icyemezo mpuzamahanga gihamya ko imbasa yahacitse.
Ibyo ariko ngo ntibivuze ko kuyirinda byahagaze kuko hari ibihugu ikirimo kand ikaba yandura.
Ati “Hatabaye ubukangurambaga abantu bakwirara bakibwira ko imbasa itagaruka kandi mu bihugu birimo n’ibyo duturanye iracyahari. Kubera urujya n’uruza rw’abantu iyo ndwara ishobora kuba yagaruka mu Rwanda. Dushaka ko abantu bashyira mu mutwe ko gukingiza abana imbasa ari ikintu cya ngombwa. Ikindi bagomba kwitaho ni isuku kuko nk’abafite abana bakambakamba baba bafite ibyago cyane.”
Dr. Muderevu yongeyeho ko kwirinda imbasa neza ari ukugira isuku cyane y’amazi abantu banywa n’ayo bakoresha, iy’ibyo kurya, gukaraba no kwituma mu bwiherero kuko iyo ibyo bitabungabunzwe neza ari byo bituma imbasa ihererekanywa.
Iyo ntambwe yo kurandura imbasa, Dr. Muderevu yaboneyeho kuyishimira ubuyobozi bw’u Rwanda buyobowe Perezida Paul Kagame wari wanifatanyije na bo muri siporo rusange ari kumwe na mugenzi we wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye wari uri gusoza uruzinduko rwe mu Rwanda.
Yashimye n’abandi bafatanyije muri urwo rugendo barimo Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (OMS) n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Bana (UNICEF).
Victor Zinda, warwaye iyo ndwara akiri muto cyane, yavuze ko ubuzima bwe bwamugoye cyane kubera ubumuga yatewe n’imbasa.
Ati “Ababyeyi bambwiye ko imbasa yamfashe mfite umwaka umwe. Ikiza ni ukuyirinda kuko irababaza cyane kandi irica. Inyunyuza ibice by’umubiri bigahinduka ‘paralysé’. Nanjye ni ko byangendekeye. Narababaye cyane kuko nari mu gihugu cy’ubuhunzi. Mwibaze namwe gufatanya ubuhunzi n’ubumuga bwatewe n’imbasa.”
Zinda yongeyeho ko yagerageje kudacika intege n’ubwo afite ubumuga, aza kwiyubaka, agira umuryango, yandika igitabo ndetse atangira ibikorwa by’ubugiraneza bigamije gufasha abafite ubumuga no kurwanya indwara zitera ubumuga.
Umuyobozi ushinzwe Porogaramu y’ikingira mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, Sibomana Hassan yavuze ko imbasa ari indwara itera ubumuga bukomeye cyangwa ikica, kuko nta muti uyivura, ariko ko ikiza ari uko inkingo zihari kuri bose.
Guverineri wungirije w’Akarere ka Rotary 9150 mu Rwanda, Suman Alla yavuze ko kwita ku buzima binyuze mu guhangana n’indwara nk’izo ari ikintu bashyiramo imbaraga, kuko ubu mu bihugu bikirimo imbasa nka Tchad bamaze kuhatanga miliyoni 3$ kugira ngo iranduke, mu gihe muri Afurika yose bamaze kuhatanga agera kuri miliyari 1$.











Amafoto: Nzayisingiza Fidele





Loading comments...
Tanga igitekerezo