Mu 2007 ni bwo Inkura ya nyuma mu Rwanda yishwe na rushimusi. Mu 2017, u Rwanda rwasubije Inkura zirabura muri Pariki y’Igihugu y’Akagera, habanza gushyirwamo 18 zarimo ingabo umunani n’ingore 10.
Uko ubuzima muri Pariki y’Akagera bwakomeje kuba bwiza hatekerejwe no kongeramo inkura z’umweru zitari zarigeze zihaba mbere, kuko zabaga muri Kenya, Uganda na Zambia.
U Rwanda rwazanye inkura z’umweru 30 zaturutse muri Afurika y’Epfo mu 2021, nyuma hongerwamo izindi 70. Izo nkura zikomeje kororoka kuko ubu zimaze kugera ku 145 zirimo iz’umukara n’iz’umweru.
Nubwo izi nkura zikundwa na benshi cyane cyane abajya gusura Pariki y’Akagera, biragoye ko wazitandukanya kuko inyinshi ziba zisa.
Umuyobozi ushinzwe umubano mwiza n’abafatanyabikorwa muri Pariki y’Akagera, Karinganire Jean Paul, yabwiye IGIHE ko Inkura z’umweru ziba zifite ubunini n’uburemere bwikubye hafi kabiri ubw’inkura z’umukara.
Yakomeje agaragaza bimwe mu byo umuntu yareberaho mu gihe ageze muri iyi Pariki agiye gusura izi nyamaswa agahita azimenya, harimo ko zimwe zirisha ibyatsi, izindi zikarisha amababi y’ibiti.
Ati “Inkura z’umukara zirisha amababi n’amashami, kandi zifite umunwa muremure, muto ushobora gukurura amababi n’amashami, mu gihe Inkura z’umweru zo zirisha ubwatsi kandi zifite umunwa mugari, wagutse wihariye mu kurisha ubwatsi.’’
Karinganire yakomeje avuga ko Inkura z’umukara zifite amatwi mato kandi azengurutse, naho iz’umweru zifite amatwi manini kandi akagira akandi kantu ku gasongero hejuru. Yavuze ko Inkura z’umukara zifite umusaya w’inyuma usongoye hejuru, amaguru y’inyuma ari hejuru cyane ndetse n’uruhanga rufite agasongero ku bitugu.
Naho “ Inkura z’umweru zo zifite umusaya woroshye, hamwe n’utubyimba dutatu tuboneka neza, ku bitugu no ku maguru y’inyuma abiri.’’
Karinganire yavuze ko no mu myitwarire zirihariye, kuko Inkura z’umukara zikunda gutura ahantu hari ishyamba ricucitse kandi ziba zifite ubwoba cyane. Ni mu gihe Inkura z’umweru zo zikunze kubonwa ahantu hose, zitekanye kandi zirisha.
Mu bindi yavuze harimo ko ibyana by’inkura z’umukara bikurikira nyina igihe zimuka, mu gihe iby’inkura z’umweru byinshi bigenda biri imbere ya nyina. Inkura z’umweru kandi ngo ni zo zikunda kuba mu matsinda kurusha iz’umukara.
Mu mwaka wa 2024, Pariki y’Akagera yinjije miliyoni 4,7$. Buri gihe 10% by’ayo mafaranga bihabwa abaturage bayituriye bo mu turere dutatu turimo Nyagatare, Gatsibo na Kayonza. Ni pariki iri ku buso bwa kilometero kare 1120, aho yashinzwe mu 1934.

Amafoto y'Inkura z'umweru u Rwanda rwakiriye muri Kamena 2025




















Loading comments...
Tanga igitekerezo