Iyi miryango yari imaze igihe kinini ibanye neza gusa mu buryo butunguranye yatangiye gushyamirana no kwicana, ibyo benshi batangiye kugereranya n’intambara z’abantu.

Umwarimu muri Kaminuza ya Michigan muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba n’umuhanga mu bijyanye n’amasomo y’ubumenyamuntu n’imico yabo, John Mitani wari umaze imyaka irenga 20 akurikarana imibanire y’izi nguge, yavuze ko yatunguwe no kubona zitangiye gushyamirana mu 2015 kandi zari zimaze igihe zibanye neza.

Ubwo bushakashatsi yabukoze ku bufatanye n’undi mwarimu wo muri Kaminuza ya Texas, Aaron Sandel, wavuze ko nyuma y’imyaka itatu zitangiye gushyamirana hari hamaze gupfamo nyinshi.

Ati “Mu 2018 izi nguge zirimo izo mu Burengerazuba n’izo Hagati ntabwo zongeye kuba ahantu hamwe ndetse zitangira no kwicana ubwazo.”

Ibi babigarutseho ku wa 9 Mata 2026, ubwo bashyiraga hanze ubushakashatsi bakoze kuri iyi miryango ibiri yagiranye ubushyamirane bigasiga inguge 29 zirimo ibyana 19 zipfuye.

Ati “Ubu bushakashatsi bwerekana zimwe mu nguge zafashanyaga mbere ndetse zinakorana gusa ubu zisigaye zibona ngenzi zazo nk’abanzi kurusha kuzibona nk’inshuti nk’uko mbere byari bimeze.”

Ni ubwa kabiri ibi bibaye, aho ingunge zahoze ari inshuti zikomeye, zahindutse abanzi, Mitani na Sandel bakagaragaza ko ibyavuye mu bushakashatsi bikwiriye kuba isomo ku bantu.

Aba bashakashatsi bagaragaza ko imiryango y’inguge ibiri ari yo yashwanye ndetse ibyo byatangijwe n’umuryango ukomoka mu Burengerazuba wabarizwagamo inguge nke.

Uyu muryango ni wo wagize uruhare mu bitero wagabye ku muryango w’inguge wo Hagati ndetse byatumye umubare w’izo mu Burengerazuba zizamuka ziva kuri 76 zigera ku 108, mu gihe izo mu muryango wo hagati zo zagabanyutse.

Mitani yasobanuye ko iyo mirwano yari ikaze cyane kubera ko umuryango w’inguge zo mu Burengerazuba wagiye wambura abana za nyina, izo mu gice cyo Hagati bikabashwanyaguza.

Sandel yavuze ko iyo zateraga inguge nkuru zo mu Muryango wo Hagati zahuraga n’uruva gusenya kuko harizo ngenzi zazo zcaga udusabo tw’intanga.

Ati “Izo nguge wasangaga ari nk’eshanu cyangwa 10 zigahurira kuri imwe zikayifata, zikayirya, zikayikubita ibipfunsi n’ibindi birimo guca udusabo tw’intanga twazo.”

Ubu bushakashatsi bwose bugaragaza ko impamvu inguge n’ibitera bikunze gushyamirana ko ari ukubera ko ari inyamaswa zifite imiterere ijya kumera nk’iy’abantu.

Inguge zo muri Uganda zisigaye zangana urunuka