Abahanga bavuga ko kurinda ishyamba n’ibinyabuzima birimo mu buryo burambye bisaba guha abaturage barikikije uburyo buboneye bwo kubona imibereho butabateza kwangiza ibidukikije.
Ubushakashatsi ku bworozi bw’ ibinyugunyugu buri kugeragerezwa hafi y’Ishyamba rya Ibanda-Makera, riri mu Murenge wa Mpanga nka kimwe mu bisubizo byafasha kubungabunga iri shyamba n’ibinyabuzima biririmo no kuzamura imibereho y’abaturage barituriye.
Ni ishyamba riri ku buso bwa hegitari 169 mu nkengero z’Umugezi wa Akagera, ni rimwe mu mashyamba karemano mu Rwanda, rikaba ubuturo bw’inkende inyoni, ibinyugunyugu n’amoko 124 y’ibiti gakondo.
Guhera mu 2000, iri shyamba ryagabanutseho hafi 80% bitewe n’ ibikorwa bya muntu harimo ubuhinzi, gutema ibiti, mu buryo butemewe n’ibindi bibangamira ibidukikije.
Ubushakashatsi bwakozwe muri Gicurasi na Kamena 2023 bwerekanye ko mu Ishyamba rya Ibanda-Makera habarizwa amoko 112 y’ ibinyugunyugu.
Aya moko ari mu miryango itanu migari n’imiryango iyishamikiyeho 17.
Ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije (REMA), abashakashatsi batoranyije amoko ashobora kororwa kandi akurura ba mukerarugendo.
Amakoperative y’abaturage yatangiye guhugurwa mu korora ibinyugunyugu, na bimwe mu biti byifashishwa mu kubyorora.
Abashakashatsi basanga korora ibinyugunyugu hafi y’amashyamba ari ingenzi mu kubungabunga amashyamba no mu ngamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe mu Rwanda.
Banibutsa kandi ko gukoresha ibinyugunyugu nk’ibipimo bifasha mu kugenzura uko icyanya kimeze ari ingenzi.
Inzobere mu bijyanye no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima harimo n’ibinyugunyugu akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr. Jean de Dieu Uwizelimana yavuze ko aho korora ibinyugunyugu byageragejwe, byagaragaye nk’uburyo burambye bwo kurengera urusobe rw’ ibinyabuzima.
Uburyo bwo korora ibinyugunyugu buroroshye, ntibutwara amafaranga menshi cyangwa umwanya munini, kandi bushobora gukorerwa mu rugo.
Dr Uwizelimana yavuze ko ibinyugunyugu bitera amagi ku biti byabugenewe, hakavamo ibinyabwoya (caterpillars) bikazavamo za mudakubwitwa (pupae) ari zo zigurishwa ku nzu zimurikirwamo ibyo binyabuzima. Izi mudakubitwa ni zo zivamo ikinyugunyugu cyuzuye.
Ati “Ibi bishobora kuba isoko y’amafaranga mu bice by’icyaro ku bahinzi baturiye amashyamba. Nko muri Kenya mudakubwitwa (pupae) imwe igura hagati ya $0.50 na $1.25 iyo igurishijwe i Burayi.”
Uretse amafaranga, korora ibinyugunyugu bituma abantu batera ibiti gakondo, byororerwaho ibinyugunyugu, ibigabanya imyuka yangiza ikirere bigafasha no mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Yasabye ko mu Rwanda hashyirwaho ahamurikirwa ibinyugunyugu, cyane cyane mu bice by’amashyamba na pariki birinzwe nka, bigafasha mu bukerarugendo, mu burezi no gushakira amasoko abahinzi kuko bibonwa nk’uburyo bwo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, kugabanya kwangirika kw’amashyamba no kurinda iyangirika ry’ubutaka.
Abaturage bashobora kororera ibinyugunyugu mu mirima yabo bakabigurisha ahamurikirwa ibinyugunyugu nko ku Musambi Village Butterfly House i Kigali, aho abacyerarugendo bashaka kureba ibinyugunyugu basura bakishyura.
Abahinzi bashishikarizwa gusubiza 10% by’ibinyugunyugu baba boroye mu ishyamba mu rwego rwo gusigasira ibyo binyabuzima mu cyanya cyabyo kamere.
Korora ibinyugunyugu mu Rwanda ni umuco wakomowe muri Kenya na Tanzania. Byakozwe mbere na Prof. Ian Gordon muri Kenya, bitanga umusaruro mu kubungabunga ibidukikije.
Bikorerwa mu mashyamba azwi nka Arabuko-Sokoke, Taita Hills muri Kenya no mu misozi ya mu Burasirazuba bwa Tanzania izwi nka East Usambara muri Tanzania. Ni imirimo itunze benshi.
Guhera mu 1994, abahinzi ba Arabuko binjije amafaranga arenga miliyoni 2,2$, akomotse ku kohereza bakesha kohereza mudakubitwa (pupae) i Burayi no muri Amerika y’Amajyaruguru.
Dr Uwizelimana ati “Ubu bucuruzi bushingiye ku basura inzu zimurika ibinyugunyugu bishyura amafaranga yo kureba ibinyugunyugu by’amabara meza atandukanye mu cyumba cyabugenewe. Izo nzu zikenera ko buri cyumweru hatumizwa ibinyugunyugu bikomoka mu bihugu bya Afrika.”
Umushinga wo mu Rwanda uyobowe na Dr. Uwizelimana afatanyije na Constantin Sibomana, Umuhanga mu rusobe rw’ibyabuzima akaba anakora ubushakashatsi ku binyugunyugu byo mu Rwanda.
Sibomana yize muri Kaminuza ya Edinburgh muri Écosse yanasuye ubworozi bw’ibinyugunyugu muri Kenya mu mushinga uzwi nka ‘Kipepeo Butterfly Project’.









Loading comments...
Tanga igitekerezo