Ni igikorwa cyabaye ku wa 30 Mata 2026 mu Karere ka Kicukiro.
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukungu n’Iterambere mu Karere ka Kicukiro, Munkundire Samuel, yashimiye Access Bank ku bw’ishami rishya ryafunguwe muri aka karere.
Ati “Turabashimira cyane kuba mwatekereje gufungura ishami aha Kicukiro, kuko bizagirira akamaro abaturage bacu cyane ko hari n’amahirwe y’abazabonamo akazi ndetse n’abaziteza imbere binyuze mu nguzanyo n’izindi serivisi muzabaha. Twiteguye gufatanya namwe gukomeza guteza imbere akarere kacu.”
Umwe mu bakiliya batangiranye na Access Bank, Nkubana Jeanette yavuze ko anezerewe cyane kuko bakomeje kubegereza amashami yayo, ashimira imitangire ya serivisi muri iyi banki.
Oluseyi Kumapayi, umuyobozi w’amashami ya Access Bank muri Afurika yavuze ko ashimira cyane abakiliya b’iyi banki n’uruhare bafite mu iterambere ryayo, agaragaza ko badahari iyi banki ntacyo yaba imaze, abasaba gukomeza kurushaho gukorana neza nk’uko basanzwe babigenza.
Kugeza ubu Access Bank Rwanda imaze kugira amashami umunani akorera mu bice bitandukanye by’u Rwanda.
Umuyobozi wa Access Bank mu Rwanda, Byishimo R. Faustin, yashimiye ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro nyuma yo kubemerera gukorera muri aka karere.
Ati “Gahunda dufite nka Access Bank Rwanda ni ukwegereza abakiliya bacu serivisi, guteza imbere ibigo bito ndetse n’abantu ku giti cyabo by’umwihariko muri aka karere.”
Yagaragaje ko iri shami rije nk’igisubizo ku baturage ba Kicukiro, ko mu bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere bazakomeza guhaza ibyifuzo by’abakiliya.
Iri shami rishya riherereye ku Kicukiro, urenze ‘feux rouges’ ugana Niboye ku nyubako ya JEKELY.
Nubwo ari banki y’ubucuruzi, Access Bank Rwanda ikora ibikorwa bitandukanye biteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Access Bank PLC ikorera mu bihugu birenga 24 ku Isi, ikaba ifite abakiliya basaga miliyoni 60.









Loading comments...
Tanga igitekerezo