Ni ibihembo yegukanye mu irushanwa ritwa ‘Rwanda Women in Business Awards’ ritegurwa na Thousands Hills Events byari bitanzwe ku nshuro ya gatanu.
Ni ibihembo bigenerwa abagore bayoboye ibigo by’ubucuruzi buciriritse n’ubucuruzi buto babashije kwimakaza ihame ry’uburinganire, ibigo binini ndetse n’abagabo bimakaje iryo hame bigaragara.
Ibi bihembo byatangiwe i Kigali ku mugoroba w’itariki 2 Mata 2026, byose hamwe byari 20 harimo bibiri byegukanywe na I&M Bank Rwanda.
I&M Bank Rwanda yahawe igihembo mu cyiciro kizwi nka ‘Corporate Champion for Women in Leadership’ mu gihe Umuyobozi Mukuru wayo, Mutimura Benjamin, yahawe igihembo cy’umugabo w’indashyikirwa mu guteza imbere uburinganire ‘Male Champion for Gender Equity’.
Byombi bigaragaza ko iyi banki ifite gahunda n’umurongo uhamye wo guteza imbere uburinganire mu mikorere yayo mu rwego rwo guharanira iterambere ridaheza.
Umukozi muri I&M Bank, Mpano Paulette mu ishami rishinzwe kwita ku bakozi, washyikirijwe ibyo bihembo yavuze ko bishimangira ko ibyo bakora mu guteza imbere uburinganire by’umwihariko kudasiga inyuma abagore bihabwa agaciro.
Ati “Ni ibihembo biduteye ishema ariko biduhaye n’inshingano zo kureba ibyo twakora byinshi kurushaho. Hari abagore dukoresha, abakora mu myanya y’ubuyobozi n’abakiliya bacu dushaka gukomeza guha amahirwe atuma bazamuka kurushaho.”
Aho yatanze urugero kuri gahunda yagenewe abagore n’abakobwa yitwa Berwa aho abafite ubucuruzi buto n’ubuciriritse bahabwa inguzanyo nta yindi ngwate basabwe kandi bakishyura ku nyungu ntoya.
Ibyo bihembo byiyongera ku cyemezo cyitwa ‘Gold Gender Equality Certification’ I&M Bank Rwanda yahawe mu 2025 yo n’ibindi bigo bike by’abikorera cyatanzwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo (GMO).
Cyemeza ko iyi banki ifite uburyo bugaragara bwo guteza imbere uburinganire mu bijyanye no gutanga akazi, kuzamura abakozi mu ntera, kubakira abayobozi ubushobozi hamwe no mu mikorere y’inzego zitandukanye zayo.
Ku buyobozi bwa Benjamin Mutimura wahawe icyo gihembo, uburinganire bwavuye ku kuba igitekerezo buhinduka gahunda y’ingenzi mu mikorere ya banki, bushyirwa mu mategeko ayigenga, mu mikorere ya buri munsi ndetse no mu buryo ikorana n’abakiliya.
Kugeza ubu muri I&M Bank Rwanda, abagore bagize 30% by’imyanya mu Nama y’Ubutegetsi yayo, na 42% by’imyanya mu buyobozi bukuru bwayo.
Banayobora amwe mu mashami akomeye muri iyo banki harimo iry’ikoranabuhanga, iry’ubugenzuzi n’irishinzwe abakozi.
Bayobora kandi ishami ry’imari, iry’imicungire y’ibyago, iry’iyubahirizwa ry’amategeko ndetse no mu mashami akorana n’abakiliya nka ‘Corporate Banking’, abagore barimo ku kigero cya 70%.
Iyi banki kandi ishyira imbaraga mu kubaka abayobozi b’abagore b’ejo hazaza binyuze mu bufatanye n’ibigo bishyigikira abagore birimo Gate Consulting Group muri gahunda yitwa ‘LiftHerUp’ yo kububakamo ubushobozi bwo gukora inshingano zikomeye.
Gahunda ya Berwa yabagenewe by’umwihariko, itanga inguzanyo ishobora kugera kuri miliyoni 400 Frw hadakenewe ingwate ariko hari n’izindi serivisi z’imari zifasha abagore ba rwiyemezamirimo guteza imbere ibikorwa byabo no kugira uruhare runini mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda.
Uretse iyo nguzanyo, Berwa inatanga amahugurwa ku micungire y’imari, ubujyanama ndetse no guhuza abagore bakora ubucuruzi n’amasoko n’abafatanyabikorwa binyuze muri gahunda yiswe ‘Women Café’.
I&M Bank Rwanda igaragaza ko nubwo yabiherewe ibihembo kandi imaze gutera intambwe nini mu kuzamura uburinganire, isanga hari byinshi igikeneye gushyiramo ingufu kugira serivisi z’imari zigere kuri bose nta we usigaye inyuma.










Loading comments...
Tanga igitekerezo