Gahunda yo gukura abaturage mu bukene, na bo babigizemo uruhare, iri mu zashyizwemo imbaraga na Guverinoma y’u Rwanda mu 2019.
Iyi gahunda izwi nka Gira Wigire yatekerejweho nyuma yo kubona ko abenshi mu bagenerwaga inkunga bayikoreshaga nabi biringiye ko bazakomeza gufashwa.
Akarere ka Huye kayifatanyamo n’abafatanyabikorwa barimo OPDE, bafasha abaturage kwivana mu bukene, babaha amahugurwa n’inkunga zibafasha gukora, guhanga imishinga mito, byose bigamije kwifasha.
Mu mwaka wa 2024/25 Akarere ka Huye hari kihaye intego yo gukura mu bukene imiryango irenga 6662, havanwamo 3988. Mu 2025/26 intego ni ukuvana mu bukene imiryango 8000, aho kugeza ubu hamaze kuvanwamo imiryango 4. 629, yose hamwe ikaba imiryango 8617.
Bamwe mu baturage barebye kure bakakira neza gahunda zibavana mu bukene, bavuga ko byabaherekeje bakagera ku kwifasha na bo, babikesha gukoresha inkunga n’amahugurwa bahabwa neza.
Twagiramariya Jeanne wo mu Murenge wa Ruhashya, mu Karere ka Huye, umwe mu batewe inkunga n’Umuryango OPDE ufatanya n’akarere, yavuze ko yamusanze mu bukene, yarasigaranye imfubyi eshatu yareraga na we adashoboye, agafashwa gusubiza abana mu ishuri, na we agafashwa gukora. Ubu ubuzima bwarahindutse.
Ati “Naratinyutse ndakora mpinga ibigori hamwe na bagenzi banjye mu mirima twahawe n’umufatanyabikorwa, mbona umasuro ngaburira abana. Umukobwa wanjye na we ubu asigaye akora ubufundi, akabona 5000 Frw ku munsi akayacyura akamfasha kurera barumuna be, rwose twahinduye twahinduye ubuzima.”
Uwamariya Grace wo mu Murenge wa Mbazi, mu Kagari ka Kabuga, avuga ko nyuma yo kubyara atiteguye yagowe n’ubuzima, ariko yamara guhuzwa na OPDE akiga gusudira, none ubu asigaye abona ibiraka bimuha hejuru y’ibihumbi 150 Frw mu cyumweru ibihe byagenze neza.
Ati “Ubu namenye umwuga, ni yo ntabonye ikiraka gitinda, simbura n’aho mba mfasha mu gusudira nkabona 5000 Frw, mu gihe mbere yo kwiga nahingiraga amafaranga bakampa 1000 Frw gusa, cyangwa nkirirwa mvomera abantu amafaranga ntagwire.’’
Uwamariya, yakomeje avuga ko ubu yazamuye imibereho aho umwana we yamujyanye mu ishuri ry’ibihumbi 40 Frw, akaba yizigama mu kimina cya 5000 Frw ku cyumweru, ibyo aheraho ahamya ko imbere ari heza.
Umuyobozi wa OPDE Padiri Nkonji Bruno, yavuze ko batekereje gufasha ababyeyi n’abana babo bagamije gukemura ikibazo cy’abana bajya ku muhanda bahereye mu mizi, kuko batekereje ko gufasha uwageze mu muhanda gusa, ari ugufatira ikibazo hagati.
Ati “Umunsanzu wacu twawutanze dufasha ababyeyi n’abana ngo bazamukane, bitume hakumirwa ibyatuma bajya mu muhanda, kuko bose bahita bagira imibereho myiza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yavuze ko gahunda zo gukura abaturage mu bukene zikomeje mu bufatanye n’abafatanyabikorwa, ashima ko hari abaturage bakiriye neza inkunga bahawe, anabasaba gukomeza urugendo bubakira ku byo bagezeho.
Yagize ati “Turabasaba gukomeza kubyaza amahirwe ubufasha bahawe, gukora cyane bakiteza imbere no guharanira kugira umuco wo kuzigama, kuko bifasha kwisungana n’abandi bakungurane ibitekerezo bibafasha kwiteza imbere.’’











Loading comments...
Tanga igitekerezo