Umushinga wa mbere wegukanye miliyoni 10 Frw, uwa Kabiri wegukana miliyoni 8 Frw uwa Gatatu uhembwa miliyoni 5 Frw mu gihe uwa Kane n’uwa Gatanu byahawe miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Yahembwe kuri uyu wa 5 Ukwakira 2021, ubwo Kaminuza y’u Rwanda yasozaga icyumweru cyahariwe guhanga udushya dushingiye ku bushakashatsi (UR GIIH Innovation Week).

Gorilla Cooking Stove niyo yegukanye umwanya wa mbere, ikaba ari Imbabura ikoranye ikoranabuhanga rituma idasohora umwuka wangiza ikirere, aho icanishwa ibishishwa by’ibitoki byumye, iby’umuceri, ibitiriri by’ibigori, ivu cyangwa ibyavuye mu byacanishijwe.

Umuhoza Noella wari uhagarariye itsinda ry’abanyeshuri bane bakoze uyu mushinga, yavuze ko yishimiye igihembo bahawe ndetse ko miliyoni 10 Frw begukanye bagiye kuzikoresha bagura umushinga wabo mu Ntara zose z’igihugu.

Yakomeje ati “Iyi mbabura ije gufasha abaturage badafite ubushobozi bwo kugura gaz kuko umuriro isohora ari nk’uw’imbabura ya gaz kandi iteka vuba […] Imwe igura ibihumbi 40 Frw ariko bishobora kwishyurwa mu byiciro.”

Umushinga wegukanye umwanya wa Kabiri ni uwiswe ‘Indi ntambwe Feeds’, ukaba ari uwo gukora ibiryo by’amatungo magufi mu nyo, aho bazumisha ubundi bakazisya zikavamo ifu ishobora guhabwa inkoko n’andi matungo cyangwa ikavangwa n’ibindi biryo byazo.

Ni umushinga uje gukemura ikibazo cy’ibiciro bihanitse by’ibiryo by’inkoko bifite intungamubiri, aho ikilo kimwe cy’iyo fu kizajya kigurishwa 350 Frw.

PV-Grid Power System ifite ikoranabuhanga rifasha umuriro w’amashanyarazi kwihinduranya n’ukomoka ku mirasire y'izuba bidasabye ko umuntu abikora, ni wo wegukanye miliyoni 5 Frw, aho byitezwe ko uzafasha abaturage kwitabira ikoreshwa ry’umuriro ukomoka ku mirasire y'izuba.

Uwaje ku mwanya wa Kane ni umushinga wiswe ‘Shared Meter’ ufite ikoranabuhanga rifasha abantu bakoresha ‘cash power’ imwe kumenya umuriro buri umwe yakoresheje batitanye ba mwana. Uyu wahawe miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Umushinga waje ku mwanya wa Gatanu ni uwa ‘Get it Fast’, ukaba ari porogaramu ya mudasobwa ihuza uwataye icyangombwa n’uwagitoraguye. Nawo wahawe miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi mishinga yatoranyijwe muri 40 yari yandikishijwe mu Kigo cyiswe ‘Grid Innovation and Incubation Hub’ cyatangijwe na Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije na Banki y’Isi kugira ngo gifashe abafite imishinga irimo udushya kuyinoza, kuyiha ubufashamyumvire n’ubufasha bw’amafaranga.

Ba nyiri iyi mishinga yatsinze bazafashwa guhuzwa n’abashoramari

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof Lyambabaje Alexandre yavuze ko nyuma y’uko iyi mishinga itsinze izakomeza gukurikiranwa, ihuzwe n’abashoramari ndetse asaba ba nyirayo kuzakira abazabagana bashaka gushora imari mu mishinga yabo.

Ati “Hari ikintu mu gihugu cyacu cy’u Rwanda dukeneye guteraho intambwe. Ugira igitekerezo cyiza umuntu yakubwira ngo dushyiremo amafaranga dufatanye uti agiye kuntwarira igitekerezo, kandi aje kugufasha ngo mutere imbere, kuko uba wagize igitekerezo nawe afite amafaranga.”

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ikoranabuhanga mu itumanaho n’isakazabumenyi (RISA), Muhizi Innocent, yavuze ko iyi mishinga niyitabwaho neza afite icyizere ko izatanga ibisubizo ku bibazo biri muri sosiyete nyarwanda.

Ati “Iyi mishinga yose ikozwe neza, ikongerwamo imbaraga cyane cyane mu bushakashatsi no kuyinoza yose nibaza ko izatanga umusaruro, ariko cyane cyane ibijyanye n’ingufu kuko bikoreshwa mu gukemura ibindi bibazo.”

Icyumweru cyahariwe imishinga ifite udushya, Prof Lyambabaje yatangaje ko bifuza ko kizajya kiba ngarukamwaka ariko noneho kigahuza ibindi bigo by’icyitegererezo nka ACE-ESD biri muri Uganda, Kenya na Tanzania kugira ngo buri kimwe cyerekane ibyo cyagezeho abandi babyigireho.

Prof Lyambabaje akurikiranye uko guhemba abahize abandi bigenda
Akanama nkemurampaka kahisemo imishinga yahize indi, kari kagizwe n'inzobere mu bijyanye n 'ingufu
Muhizi Innocent uyobora RISA yavuze ko iyi mishinga yose nikomeza gufashwa izatanga umusaruro
Rolande Pryce uhagarariye ibikorwa bya Banki y'Isi mu Rwanda ashyigikiriza igihembo uwaje ku mwanya wa Kane
Umushinga wa mbere wahembwe miliyoni 10 Frw
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri BPR, Ramba Afrique niwe washyikirije cheque uwatsindiye umwanya wa Gatatu
Umuyobozi wari uhagarariye ambasade ya Suede mu Rwanda Christina Wedekull niwe washyikirije igihembo uwegukanye umwanya wa Kabiri
Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y'u Rwanda ushinzwe igenamigambi n'ubutegetsi ashyikiriza  igihembo uwaje ku mwanya wa Gatanu
Kaminuza y'u Rwanda yahembye imishinga itanu ifite udushya
Abahembwe biyemeje gukomeza kubyaza umusaruro imishinga yabo