No description available.
Mu myaka 20 ishize imbuga nkoranyambaga zitaraza, byari bigoye kubona umusore n’inkumi bari mu rukundo bataziranye, batarahura, badaturanye, batigana cyangwa se badakorana.
Uwanyiligira Phaina wahoze ari umugore wa Bayingana Alexis nyiri inyubako yakoreragamo Alpha Palace i Remera, arasaba kurenganurwa nyuma yo gutandukana n’umugabo we ntibagabanywe imitungo kandi bari barasezeranye ivangamutungo rusange.
Mu ndirimbo yubahiriza igihugu y’u Rwanda harimo imirongo igira iti ‘Umuco dusangiye uraturanga, Ururimi rwacu rukaduhuza’. Ibi byerekana uburyo ururimi rw’Ikinyarwanda ari umurunga ukomeye uhuza Abanyarwanda, rukaba inkingi umuco rwishingikirijeho.
Ibihumbi 25 Frw bya buruse byahabwaga abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda buri kwezi mbere ya 2019, kuri benshi byari agatonyanga mu nyanja ugereranyije n’ibyo babaga bakeneye. Icyakora Cyusa Ian Berulo yabashije kuyabyazamo umushinga wafashije abana kudata ishuri.
Banki y’Ubucuruzi, Ecobank Rwanda Plc, yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na sosiyete icuruza imodoka z’uruganda rwa VolksWagen mu Rwanda, CFAO Motor Rwanda, yo kujya hatangwa inguzanyo ku bifuza kugura imodoka nshya z’uru ruganda.
Urukiko Mpuzamahanga rw'Umuryango w'Abibumbye, ICJ, rwategetse Uganda kwishyura Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo indishyi ya miliyoni 325$ (arenga miliyari 337 Frw) kubera uruhare yagize mu ntambara yabaye muri iki gihugu kuva 1998 kugeza 2003.
Urugaga rw’amadini n’amatorero na Kiliziya mu kubungabunga ubuzima, RICH, ku bufatanye n’Umuryango Mpuzamahanga urwanya ubusumbane, Oxfam, basoje umushinga wafashije abana barenga 1000 bagizweho ingaruka n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kongera kwiyubaka no gusubira mu buzima busanzwe.
Imishinga itanu ifite udushya dushingiye ku bushakashatsi cyane mu bijyanye n’ingufu, yegukanye miliyoni 24 Frw nyuma yo gutsinda amarushanwa yateguwe na Kaminuza y’u Rwanda ibinyujije mu Kigo cyayo cyigisha ibijyanye n’ingufu hagamijwe iterambere rirambye (ACE-ESD).
Kuva icyorezo cya Covid-19 cyagera ku Isi, ubuzima bwarahindutse mu mpande zose, ibyo abantu bakoraga mu buryo busanzwe nko kohereza abana ku ishuri birahinduka, kandi ibyo bigira ingaruka zitandukanye.
ACP Dr. Sinayobye François wari umaze imyaka ine ari umuyobozi mukuru wa Laboratoire y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFL) yahererekanyije ububasha na Lt Col Dr. Karangwa Charles wamusimbuye.