Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa 10 Gashyantare 2022 ku cyicaro cya CFAO giherereye mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro.
Umuyobozi wa Ecobank Rwanda, Alice Kilonzo-Zulu, yavuze ko ibi ari amahirwe akomeye ku bakiliya ba Ecobank na CFAO by’umwihariko kuko bazajya babasha kugura imodoka z’ubwoko butandukanye zikorwa n’uruganda rw’Abadage rwa VolksWagen bahawe inguzanyo ya 100%.
Yagize ati “Rimwe na rimwe ntabwo byoroha kugura imodoka mu mafaranga. Rero twishimiye kugirana ubufatanye na CFAO kugira ngo dutange amahirwe ku bakiliya bayo n’abacu muri rusange kugira ngo boroherwe no kugura imodoka nshya za VW.”
Kilonzo-Zulu yavuze ko kandi abazajya bifuza kugura imodoka z’uru ruganda zakoze bazajya bahabwa inguzanyo ya 80%, aho inguzanyo zose zizajya zitangwa mu kugura izi modoka zizishyurwa mu gihe gishobora kugera ku myaka itanu cyangwa kirenga ku bakiliya b’imena.
Umuyobozi Mukuru wa CFAO, Srinivas Cheruvu, yavuze ko bishimiye gukorana na Ecobank kugira ngo bahe amahirwe abakiliya babo yo gutunga imodoka nshya kandi nziza bitabaye ngombwa ko baba bafite amafaranga.
Ati “Ubu bufatanye twagiranye na Ecobank Rwanda buziye igihe kuko benshi mu bakiliya bacu bahungabanyijwe bikomeye n’icyorezo cya Coronavirus. Rero dutekereza ko aya masezerano azabafasha gutunga imodoka nshya za VW kuko bazajya bahabwa inguzanyo ya 100% yo kuzigura.”
Imodoka zizajya zitangwa ni iziteranyirizwa mu Rwanda za VW zirimo Passat, Amarok, Tiguan, Terramont, Pickup, T-cross na Polo, aho ziba ari imodoka zitagenze ikilometero na rimwe, zigira ‘guaranti’ y’imyaka itatu kandi zimara umwaka zihabwa serivisi z’ubuntu zitangwa n’abatekinisiye b’inzobere baturuka muri Afurika y’Epfo na Kenya.











Loading comments...
Tanga igitekerezo