Uwabyumva yakwibaza niba aya mafaranga yashoboraga kwishyura ‘restaurant’, gusa mu 2017 ubwo Cyusa yatangiraga uyu mushinga, yabashaga kuvamo ayo kugura inkwavu zo koroza abana bato batashoboraga kubona ibikoresho by’ishuri.

Mu Kiganiro na IGIHE, Cyusa yavuze ko igikomere yatewe n’ubuzima bubi yanyuzemo akiri umwana ari cyo cyatumye yifuza gusangira duke afite n’abana bababaye, aho yabikaga 5 Frw buri kwezi uko ahawe buruse ubundi akayaguriramo inkwavu aha abana baturuka mu miryango ikennye.

Ati “Buriya muri kaminuza twaryaga ibihumbi 21Frw (ku kwezi) kandi bakaduha ibihumbi 25 Frw. Njyewe mfata icyemezo cy’uko ku wa Gatandatu ntazajya ndya kugira ngo nsagure ibihumbi 5 byuzuye, noneho nkagura inkwavu eshanu kuko rumwe rwaguraga 1000 Frw.”

Cyusa avuga ko yahereye ku bana b’aho avuka mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Karongi, kuko ari ho yari azi neza ababayeho nabi, aho yajyaga afata ab’imfubyi bakennye, abavuka ku babyeyi bafite ikibazo cyo mu mutwe, abanduye agakoko gatera SIDA, cyangwa abana bafite ubumuga.

Icyatumye ahitamo kubaha urukwavu avuga ko byaturutse ku kuba yarigeze kwirukanirwa igiceri cy’ijana ubwo yigaga mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza.

Ati “Naravugaga nti umwana muhaye urukwavu rumwe akarworora rukabyara, nyuma y’ukwezi yaba afite udukwavu nibura dutandatu. Muri utwo ntabwo bashobora kwumwirukanira 200 Frw y’igikoma cyangwa ngo ashake amakaye ayabure.”

Uyu mushinga waje kuvamo umuryango ufasha abana yise ‘Berulo Foundation’, ubu amaze koroza abana bagera kuri 617 bo mu Turere twa Karongi, Bugesera na Rulindo aho abafite ubumuga bahabwa ibibwana by’ingurube, abandi bagahabwa inkwavu bakigishwa kuzitaho, kwizigamira, ikinyabupfura ndetse bagahabwa n’ubufashamyumvire.

Kuva ku rukwavu rumwe, hari abamaze kwizigamira arenga ibihumbi 200 Frw

Cyusa avuga ko benshi mu bana yahaye urukwavu bamaze kwizigamira ku rwego rushimishije ndetse ko hari uwo bamaranye imyaka itatu ugeze mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza amaze kwizigamira ibihumbi 200 Frw abikesha urukwavu rumwe yahawe.

Yakomeje agira ati “Mfata abana bato guhera ku myaka itandatu kugira ngo nzabazamukane ku buryo umwana azagera mu wa mbere w’amashuri yisumbuye afite nibura ibihumbi 500 Frw kuko nk’uwo nakubwiye yarizigamiye kandi anoroye urukwavu n’ingurube.”

Cyusa ubu atanga aya matungo mu byiciro bitatu, abana bo muri Karongi bahabwa inkwavu cyangwa ingurube ako kanya nta wundi muntu binyuzeho, abo muri Bugesera bigaca mu miryango naho abo muri Rulindo bigaca mu mashuri bigamo.

Muri Bugesera buri muryango watoranyijwe uhabwa urukwavu rumwe rwabyara, abana barwo bagahabwa abana bavuka muri uwo muryango, rwazabyara bwa kabiri ayo mafaranga akishyura ubwisungane mu kwivuza kuko ubu urukwavu rumwe rugura 3000 Frw.

Muri Rulindo ho yubaka ibiraro by’inkwavu ku bigo by’amashuri, zikororerwamo maze abana zibyaye bakajya bahabwa umunyeshuri watsinze neza.

Nyuma yo gutanga amatungo ntibigarukira aho gusa ahubwo hari abafashamyumvire bakurikirana aba bana ko borora neza amatungo bahawe, ndetse bakanabigisha amasomo atandukanye buri wa Gatandatu w’icyumweru azabafasha kugira ejo hazaza heza.

Abana bahabwa inkwavu zizabafasha kwizigamira no kugura ibikoresho by'ishuri
Cyusa yubatse ibiraro by'inkwavu mu mashuri, aho abana batsinze neza bahembwa ibyana ziba zarabyaye
Imiryango ihabwa inkwavu zabyara ikoroza abana
Urukwavu rumwe ruba rushobora kubyara abana batanu
Urukwavu rumwe ubu rugura 3000 mu gihe Cyusa yatangiye uyu mushinga rugura 1000Frw
Abana baba bafite abafashamyumvire babakurikirana ndetse bakabigisha kuzigirira akamaro mu buzima buri imbere
Abana bafite ubumuga bahabwa ingurube cyangwa ihene
Berulo Foundation ubu ikorera mu Turere dutatu ndetse iteganya kuzageramu Turere twose tw'igihugu no hanze yacyo
Berulo Foundation yoroza abana bavuka mu miryango ikennye, ab'imfubyi, abafite ubumuga ndetse n'abavuka ku babyeyi bafite agakoko gatera Sida
Buri wa Gatandatu abana barahura bakigishwa
Cyusa avuga ko benshi mu bana yahaye urukwavu bamaze kwizigamira ku rwego rushimishije