Aba bombi batandukanye mu 2018 nyuma y’imyaka 30 bari bamaze babana. Muri icyo gihe baje kugirana ikibazo cyo kugabana imitungo itimukanwa bari bafitanye kugeza ubwo bitabaje inkiko.

Uwanyiligira avuga ko mbere yo kugana inzira y’ubutabera, umwana wabo w’imfura yashatse kubunga ngo bagabane imitungo ku bwumvikane, yandika inyandiko iriho imikono yabo bombi ndetse n’iy’uwo mwana.

Iyo nyandiko yavugaga ko inyungu zizajya ziva muri Alpha Palace no mu yindi mishinga y’ubucuruzi irimo Rugende Park, Sauna/Massage iri hafi ya Alpha Palace, n’indi ibiri izajya igabanwa n’umuryango wose buri kwezi, umugabo agafata 70% , umugore agafata 15% abana babo batatu bakagabana 15% asigaye (ni ukuvuga ko buri mwana yagombaga kujya afata 5%).

Iyi nyandiko ivuga kandi ko Bayingana azatwara ibibanza birimo ifamu y’amatungo ndetse n’ikibanza kiri ku kiyaga cya Muhazi maze Uwanyiligira agasigarana inzu bari batuyemo mu Karere ka Kicukiro ndetse n’ikindi kibanza kiri i Remera, naho indi mitungo bafitanye itavuzwe muri iyi nyandiko ikazagabanywa mu buryo bungana.

Iyi nyandiko isozwa ivuga ko ibiyanditseho byemeranyijwe n’impande zombi ariko ko hari ibindi bikenewe gukorwa (bitagaragajwe) kugira ngo aya masezerano yemezwe bwa nyuma.

Byarangiye bagiye mu nkiko, Uwanyiligira ntiyanyurwa n’imikirize y’urubanza

Nubwo umwana wabo w’imfura yari yakoze inyandiko agamije ko batajya mu nkiko ntibyakunze kuko nyuma Uwanyiligira yatanze ikirego mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro avuga ko umugabo we amuca inyuma, asaba gatanya ndetse arayihabwa mu 2019.

Mu kubaha gatanya urukiko rwemeje ko “Umutungo wa Uwanyiligira Phaina na Bayingana Alexis bawugabana hakurikijwe ibikubiye mu nyandiko yo ku wa 24/11/2018 (ya yindi yanditswe n’umwana wabo).”

Rukomeza ruvuga ko indi mitungo bafite igaragara ko ari iyabo itaravuzwe mu nyandiko igabanywa ku buryo bungana.

Uwanyiligira ntiyigeze anyurwa n’imikirize y’urubanza ku byerekeye kugabana imitungo yabo, ahita ajurira avuga ko urukiko rwabagabanyije imitungo ku buryo budakwiriye kuko ari nk’aho hafi ya yose rwayeguriye Bayingana asaba ko byakosorwa bakagabana imitungo ku buryo bungana.

Bayingana we yavuze ko ibyo Uwanyiligira ashingiraho ajurira bihabanye n’ibyo yasinyiye mu nyandiko yanditswe n’umwana wabo, ari na yo urukiko rwashingiyeho rubagabanya imitungo.

Urukiko rumaze kumva impande zombi rwanzuye ko “Iki kimenyetso (ya nyandiko) gihabwa agaciro nk'inyandiko bwite nk'uko biteganywa n’amategeko kuko ari uregwa, ari n’abamwunganira ari ko babibona kandi ari na byo bihuje n’ukuri, kandi akaba ari na byo biri mu murongo w’amategeko.”

Ingingo ya 64 y’Itegeko nº45/2011 ryo ku wa 25/11/2011 rigenga amasezerano, iteganya ko ayakozwe ku buryo bukurikije amategeko aba itegeko ku bayagiranye ariko ashobora guseswa mu gihe ba nyir’ukuyagirana byabyumvikanyeho cyangwa ku mpamvu z’amategeko.

Umwana wabo yasobanuriye urukiko ko inyandiko yanditse atari amasezerano

Umwana wa Uwanyiligira Phaina na Bayingana Alexis yasobanuye ko inyandiko yanditse atari amasezerano ababyeyi be bagiranye ahubwo ko yari imbanzirizamushinga y’ubwumvikane hagati yabo. Yongeyeho ko interuro isoza ibisobanura neza ivuga ko hari ibitarakorwa bizabanza kunozwa, inyandiko ikabona kwemezwa burundu.

Bayingana yavuze ko interuro ya nyuma idakwiriye gutuma amasezerano yumvikana nk'atuzuye kuko icyo iyo nteruro yavugaga kitarakorwa ari ukuyishyikiriza urukiko kandi bikaba byarakozwe.

Mu bujurire yatanze mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rukorera i Nyamirambo, Uwanyiligira yavuze ko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwirenganyije ibimenyetso bihari rugabanya imitungo, ahubwo rugashingira ku masezerano rwita ay’ubwumvikane kandi atari yo asaba ko bagabanywa imitungo yose bafite ku buryo bungana.

Bayingana yasabye ko icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kigumishwaho kuko rwashingiye ku masezerano yagiranye na Uwanyiligira Phaina y'uko bagomba kugabana imitungo yabo, ndetse ko indi mitungo uwari umugore we ashaka ko bagabana ifite ibibazo bityo ko batayifiteho uburenganzira busesuye.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakemuye uru rubanza rutesha agaciro ubujurire bwa Uwanyiligira ruvuga ko nta shingiro bufite, ndetse bwemeza ko imikirize y’urubanza rwaciwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro igumaho.

Uwanyiligira avuga ko atanyuzwe n’uburyo uru rukiko rwakijije urubanza, asaba Urwego rw’Umuvunyi kumurenganura, imitungo afitanye n’umugabo we bakayigabana ku buryo bungana.

Uyu mugora avuga ko mu mitungo 17 bafite, we afitemo ibiri gusa naho indi yose ikaba ifitwe kandi icungwa na Bayingana ubu washatse undi mugore.

Uwanyiligira agaragaza kandi ko inyandiko igenderwaho mu kubagabanya imitungo ivuga ko bagabana inyungu yo muri Alpha Palace itavuga imitungo ubwayo, agasaba ko byasobanuka agahabwa imitungo ingana n'iy'umugabo nk'uko amategeko abiteganya.

Uwanyiligira wahoze ari umugore wa Bayingana nyiri Alpha Palace arasaba kurenganurwa agahabwa imitungo ingana n'iy'umugabo we