Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf, yavuze ko umwihariko w’iyi ngengo y’imari ari uko 91,7% y’amafaranga azakoreshwa muri iyi ngengo y’Imari ari azaturuka mu bushobozi bw’igihugu. Ni ukuvuga amafaranga azava imbere mu gihugu wongeyeho inguzanyo igihugu kizishyura, mu gihe inkunga ziri kuri 8,3%.

Yongeyeho ko “Nubwo tuvuga ko ari ingengo y’imari y’umwaka utaha, ariko ifitanye isano cyane n’uyu mwaka turimo kurangiza n’imyaka izakurikira, kubera ko nk’uko mubizi turimo turubahiriza gahunda y’iterambere rirambye ya kabiri (NST2), ni ukuvuga ko gahunda turayifite y’imyaka itanu, buri mwaka tugenda tuyishyira mu bikorwa, icyo twavuga ni uko ubu turimo turagerageza kwihuta.”

Minisitiri Murangwa yavuze ko iyi ngengo y’Imari ya 2025/26 yasaranganyijwe hagendewe ku ntego za Gahunda ya Kabiri ya Guverinoma yo Kwihutisha iterambere, NST-2, mu nkingi zayo eshatu, ari zo kwihutisha iterambere ry’ubukungu izakoreshwaho 62,8% by’ingengo y’imari yose, guteza imbere imibereho myiza bizakoreshwaho 21.7% n’inkingi y’imiyoborere myiza izakoreshwaho 15,5%.

Ati “Ni muri urwo rwego mu ngengo y’Imari y’umwaka wa 2025/2026 hamwe no mu gihe giciriritse, hateganyijwe gukomeza kongera umusaruro w’inzego zose z’ubukungu, kongera imbaraga muri gahunda zizamura imibereho myiza y’abaturage, gukomeza gushyira imbaraga muri gahunda zigamije guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere no kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.”

Minsitiri w’Imari n’Igenamigambi yagarutse ku bikorwa bikorwa by’ingenzi byahawe umwihariko, birimo kwishyura umwenda w’igihugu, kubaka Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga gishya cya Kigali no kwagura ibikorwa bya Rwandair.

Hari kandi gukomeza kugaburira abana ku mashuri, kugura no gutangira ku gihe inyongeramusaruro z’ubuhinzi harimo ifumbire mvaruganda n’imbuto z’indobanure, hakaba kandi ingengo y’Imari yagenewe ibikorwa bijyanye no kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare (UCI 2025).

Amafaranga yagenewe imirimo yo kubaka Ikibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali gishya muri iyi ngengo y'Imari angana na miliyoni 600$ [arenga miliyari 853,6 Frw].

Ikibuga cy'Indege Mpuzamahanga gishya cya Kigali kiri kubakwa i Bugesera kizagenerwa miliyoni 600$ muri iyi ngengo y'Imari

Indi mishinga izibandwaho mu 2025/26

Mu rwego rw’abikorera no guhanga imirimo mu rubyiruko, hazibandwa ku kongera ishoramari n’ibikorwaremezo by’ibanze byorohereza abikorera kugana no gukorera mu byanya by’inganda bya Musanze, Muhanga, ahazubakwa ububiko by’ibikomoka kuri peteroli bya Ruhanga, kubaka uruganda ruyungurura amazi yakoreshejwe mu ruganda rw’impu rwa Bugesera no kongera ubushobozi icyambu cy’imusozi cya Kigali.

Hazongerwa kandi ibikorwaremezo by’ibanze mu cyanya cy’inganda cya Musanze muri gahunda y’umushinga wo gukora imiti hifashishijwe urumogi, hazatangwa ibikorwaremezo by’ibanze muri Kigali Innovation City, ndetse hakomeze gushyigikirwa umushinga wo gutegura amakoraniro n’ibirori muri gahunda yo kongera amafaranga ava mu bukerarugendo.

Mu rwego rwo kongera no kubungabunga umutungo kamere w’amazi, hazubakwa urugomero rukomatanyije rwa Muvumba, hagurwe ibikoresho bya laboratwari mu rwego rwo kugenzura imyitwarire y’Ikiyaga cya Kivu, ndetse habeho no gushyigikira imishinga ya Leta n'iy’abikorera mu kubona serivisi z’imari zigamije guhangana n’imihindagurikire y’ikirere binyuze muri gahunda ya INTEGO n’ikigega IREME.

Mu rwego rw’ikoranabuhanga, hazashyirwaho ibiro bishinzwe amakuru no kuyarinda, habeho gufasha ishuri rya Coding, kwagura sisitemu y’indangamuntu nkoranabuhanga no kwemeza umwirondoro w’umuntu hakoreshejwe ikoranabuhanga (Scaling up digital identification and authentication).

Ku bijyanye no guteza imbere imijyi n’imiturire y’icyaro, hazagezwa ibikorwaremezo by’ibanze ahazubakwa amacumbi aciriritse, hazishyurwa Sitade Amahoro, inyubako ikorerwamo n’Inteko Ishinga Amategeko izavugururwa, hubakwe hanagurwe Umudugudu w’Icyitegerezo wa Muzo ukava ku nzu 120 ukagera ku 180, gukomeza gukuraho amabati y’asibesitosi ku nyubako za Leta, no gukomeza gukora ibishushanyo by’ahatuwe mu buryo bw’akajagari mu Rwanda.

Mu bindi bikorwa biteganyijwe harimo kongera uburebure bw’imihanda y’imihahirano harimo uwa kilometero 40 wa Nyacyonga-Mukoto n’uwa km 30 wa Kigali logistic platform, kubaka gare ya Nyabugogo no kuvugurura imigendere mu Mujyi wa Kigali (urban mobility).

Hazabaho kandi kongera imihanda minini ya kaburimbo yo ku rwego rw’igihugu harimo gusana umuhanda wa km 45 wa Kigali-Muhanga n’uwa Base-Butaro-Kidaho, kuvugurura umuhanda wa km 10 wa Prince house-Giporoso-Masaka, kubaka icyambu cya Rusizi ku Kiyaga cya Kivu ndetse no gushyiraho ishuri ry’’icyitegererezo mu bumenyi bw’iby’indege.

Mu rwego guteza imbere urwego rw’imari, hazashyirwaho ikoranabuhanga, “tuvana mu mirenge SACCO tujyana ku Karere SACCO mu rwego rwo gushyiraho Koperative y’amabanki”, gushyira imbaraga muri gahunda yo kugenzura uko imari ikoreshwa (financial intelligency management).

Mu mishinga iteganyijwe mu rwego rw’ubuzima, harimo kubaka ibitaro biri ku rwego rw’akarere bya Muhororo na Kabgayi, ibitaro bikuru bya Ruhengeri no kubaka inzu ababyeyi babyariramo ku bitaro bya Kibagabaga.

Ku bijyanye no kubungabunga amahoro n’umutekano, Ministiri Murangwa yavuze ko “Tuzakomeza kandi gutanga umusanzu wacu mu kurinda umutekano mpuzamahanga ndetse n’uw’akerere dutanga ingabo zo kubungabunga umutekano haba hagati y’ibihugu, akarere ndetse no ku ruhando mpuzamahanga.”

Minisitiri Murangwa yagarutse ku mishinga migari iteganyijwe mu ngengo y'Imari ya 2025/26