Iki kigo kandi kimaze kugira uruhare rugaragara mu guteza imbere ubukungu bw’aka karere, aho cyamaze gufasha abaturage kubona imirimo igera ku 1.000, binyuze mu nguzanyo za moto zibafasha kwinjiza amafaranga no kwiteza imbere.
Uyu muhango wabaye ku wa 27 Werurwe 2026, ubera mu Karere ka Kayonza, aho iri shami ryari risanzwe rikora ariko rikaba ryari ritaratahwa ku mugaragaro.
Habineza Jean de Dieu wari usanzwe ari umunyonzi mu Mujyi wa Kayonza, yatanze ubuhamya bw’uburyo yanyonganye uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwa A imyaka ibiri yarabuze umuntu wamugurira moto ngo ajye ayitwara ave ku igare.
Yavuze ko nyuma yaje kumva ko Jali Finance ifasha abantu kwigurira moto, arabagana baramusobanurira, ahita gurisha igare, amafaranga akuyemo ayatanga nk’amafaranga fatizo bamugurira moto.
Ati “Ubundi abandi babagurira moto bakayishyura mu myaka ibiri, njyewe nayishyuye mu mwaka umwe urengaho gato. Jali Finance Ltd yambereye umubyeyi, ubu moto yanjye namaze kuyishyura nimugoroba, iwanjye narahavuguruye, umugore n’abana banjye batatu bameze neza, mu gihe mbere numvaga ubuzima butameze neza.’’
Nyiratega Rosalie wabaye umukiliya w’i 1000 waguriwe moto, yavuze ko afite abana batatu amaze imyaka irenga icumi arera wenyine.
Yavuze ko yaje gushaka uruhushya rwo gutwara moto ndetse aranarubona, akajya aroba moto z’abandi, nyuma na we arafashwa.
Ati “Iyi moto iramfasha mu gutunga umuryango wanjye, nigishe abana banjye neza, ya mafaranga najyaga nkorera nkishyura nyiri moto kandi azayinyaka ubu nzajya nishyura Jali Finance kandi na moto izahinduke iyanjye, ndishimye cyane.’’
Umuyobozi Mukuru wa Jali Finance Ltd, Felix Nkundimana, yavuze ko bifuza gufasha Abanyarwanda benshi gutunga ibinyabiziga cyane cyane urubyiruko.
Yasabye urubyiruko gukura amaboko mu mifuka bagakora, abizeza ko batari bonyine kuko Jali Finance Ltd yaje kubafasha.
Ati “Mbere hari abantu bagurishaga moto ariko ugasanga hari icyuho ku bantu badafite izo miliyoni 2 Frw zo kuzigura, icyo cyuho rero ni cyo twaje kuziba, tubaha amafaranga bakazigura ubundi bagakora bazishyura kandi ikindi twishimira ni akazi tuba turi gutanga.’’
Umuyobozi w’Agateganyo w’karere ka Kayonza, Hategekimana Fred, yashimiye Jali Finance Ltd ku bikorwa byiza iri gukora kuko bikura urubyiruko rwinshi mu bushomeri rukigurira moto.
Yavuze ko abenshi bagurirwa izo moto usanga bafite imiryango batunze ku buryo ya moto imwe iba itunze umuryango w’abantu batanu.
Jali Finance Ltd yatangiye mu 2017, mu 2018 ni bwo yatangije ibikorwa byayo aho kuri ubu bamaze gutanga inguzanyo zo kugura moto ku baturage biganjemo urubyiruko. Iki kigo cyiyemeje ko nibura buri mwaka kizajya gifasha abantu 3000 gutunga moto nshya.









Loading comments...
Tanga igitekerezo